Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Indamutso

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote1.1 Timote: umufasha w’inkoramutima wa Pawulo, ni na we bari kumwe mu ishinga rya Kiliziya y’i Korinti (Intu 18,5). Nyuma y’aho bahaviriye, Pawulo yongeye kuhamwohereza ngo akemure ibibazo byari bihugarije (1 Kor 4,17)., kuri Kiliziya iri i Korinti, no ku batagatifujwe bose muri Akaya1.1 Akaya: ni akarere k’Ubugereki karimo Korinti.: 2tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

Gusangira imibabaro n’uguhozwa

3Haragasingizwa Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Umubyeyi w’impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye. 4Ni yo iduhumuriza mu magorwa yacu yose ikaduha natwe guhumuriza abashavuye bose, tubagezaho ihumure twiherewe n’Imana. 5Nk’uko twahawe gusangira na Kristu imibabaro ye yose, ni na ko yadusenderejeho ihumure rishyitse muri We. 6Mbese amagorwa turimo, si yo ababyarira guhumurizwa no kurokoka? Kandi se iyo duhumurijwe, si byo bibabyarira kwihanganira imibabaro dusangiye, maze mukagira ituze? 7Turabizeye bihagije: kuba dusangiye imibabaro, bizatuma dusangira n’ihumurizwa. 8Koko, bavandimwe, ntitwabahisha akaga1.8 akaga twagiriye: ni ibizazane yagize by’abamutambamiye, cyangwa se uburoko yagiyemo muri Efezi. twagiriye muri Aziya; twakutse umutima birenze imivugire, tugeza n’aho twiheba nk’abagiye gupfa.

9Koko twari tumeze nk’abaciriwe urwo gupfa, ku buryo amizero yari yadushizemo, dusigaye twiringiye Imana gusa, Yo izura abapfuye. 10Ni Yo koko yatwaruye mu nzara z’urupfu, kandi izahora irutwaruramo. Twizeye rwose ko nta na rimwe izigera idutererana. 11N’amasengesho yanyu azabidufashamo, bityo umukiro wacu tuzawukeshe gusabirwa na benshi, maze twese hamwe tuzafatanye gushimira Imana ubwo buntu izatugirira.

Impamvu Pawulo yasubitse urugendo rwe

12Dore ishema ryacu aho rishingiye: ni uko umutimanama wacu utwizeza ko twabayeho kuri iyi si, cyane cyane muri mwe, mu bwiyoroshye no mu butaryarya biva ku Mana, tudakurikije ubwenge bw’abantu, ahubwo tuyobowe n’ineza y’Imana. 13Ntimukeke kandi ko mu mabaruwa yacu, tubandikira ibiciye ukubiri1.13 tubandikira ibiciye ukubiri: bamwe mu barwanyaga Pawulo bamuregaga ko amabaruwa ye adasobanutse, ubundi ngo ibyo yigisha mu nyandiko nta ho bihuriye n’ibyo avuga. Nuko Pawulo we agahakana rwose ko atari indyarya, ati «n’ubundi ibyo byakumvwa neza n’abifitiye umutima ugororotse.» n’ibyo musoma kandi muhita mwumva; nizeye ko noneho muzatwumva neza, 14kuko kugeza ubu mwatwumvise amahushuka. Muzasanga ku munsi wa Nyagasani mutwishimira, nk’uko natwe tuzabishimira.

15Nari nizeye kubanza kunyura iwanyu, ngo mwongere mwishime; 16noneho ngahaguruka iwanyu njya muri Masedoniya, ndetse nkongera kugaruka iwanyu, ngo muntegurire urugendo rwanjye rwo muri Yudeya. 17Mbese uwo mugambi nawufashe nsa n’ukina1.17 nsa n’ukina? abamurwanyaga bamuteraga hejuru bitwaza ngo ahindura ingendo ze buri mwanya (reba 1 Kor 16,5–6). Ngo yaba ababwiye, ati «noneho ndemeye nje iwanyu», mu kanya gato ati «ndabyanze sinkije», ugasanga ameze nk’umwana ubakinisha. Ariko we abasubiza ko yasubitse iby’urugendo rwe iwabo kuko bari mu kababaro (1.23—2.1).? Cyangwa se imigambi yanjye irasa n’idafashe, nk’umuntu wemeye atemeye? 18Imana irandeba: ibyo nababwiye sinari ngambiriye guhita mbihindagura. 19Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani1.19 Silivani: ni we bita Silasi mu Byakozwe n’Intumwa (18.5). Yari umuherekeza wa Pawulo kuva mu rugendo rwe rwa kabiri (Intu 15,40). na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa! 20Ku buryo amasezerano yose y’Imana yabaye muri we «yego», natwe tugakurizaho gukuza Imana, tuvuga tuti «Amen». 21Ni Yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo, 22idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye. 23Imana imbeshaho ni Yo ntanzeho umugabo: nirinze kugaruka iwanyu i Korinti ngo ntabatera ibibazo. 24Nta bwo dushaka kubagora mu byerekeye ukwemera, kuko ukwemera kwanyu kutajegajega, ahubwo turabafasha ngo muhimbarwe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda