Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti

IJAMBO RY’IBANZE

Umwanya w’iyi baruwa mu kubaho kwa Pawulo

Umwaka utari wanashira Pawulo yandikiye Abanyakorinti ibaruwa ya mbere, yumva ko agomba kongera kubandikira. Iryo koraniro ntirisiba kumutera ibibazo!

Icyo gihe Pawulo yari muri Efezi, nuko hirya no hino bakaza kumubwira ko abakristu b’i Korinti bibera mu ntonganya no mu mashyari. Abenshi bararikiye kudohoka ku kwemera bamaze gushyikirizwa; abandi ndetse barashaka kwisubirira ku mihango yabo ya kiyahudi (11,21–23). Pawulo baramwibasiye, baramunnyega bikabije (10,10); ndetse hari n’uwatinyutse aramutuka rwose (2,5–11). Hagati aho Abanyakorinti bari biyemeje guterateranya imfashanyo bazoherereza abavandimwe b’i Yeruzalemu, bari mu bukene bukabije; cyakora ubwo buntu bwasaga n’ubwaheze mu magambo gusa (8,1–24).

Pawulo ntashobora gutererana iryo koraniro n’ubwo riruhije. Ababazwa n’uguhindagurika n’ubwirasi bwa bamwe (4,10), nuko mu kubabwira na we akabagenuriraho (11,7; 12,13), ariko mu byo abacyurira byose (11,3) akaba ashaka kubagirira neza (11,8–13). Abakunda bya kibyeyi (6,13), mbese abafitiye ubukundwakaze nk’ubwo umusore agirira umugeni we (11,1–2).

Ibyo bamukemangaho bituma yivuga rwose uwo ari we, n’uburyo akoresha yamamaza Inkuru Nziza. Ni na bwo tumenyeraho imirimo ye, imibabaro ye, amakuba yagize n’ibyo yemeye guhara agirira Kristu (6,4–10; 11,23–27), n’ubwo yari umunyantege nke (11,7). Kristu ubwe ni we umwikomereje.

Kuba intumwa ya Yezu Kristu bivuga iki?

Umurimo Imana yashinze Pawulo ni ukuba intumwa ya Yezu Kristu (1,1). Pawulo yumva ko agomba gusobanurira Abanyakorinti birambuye «kuba intumwa» icyo ari cyo: si ikindi kindi kitari ugutunganya umugambi w’Imana wo gukiza abantu, dukomeza umurimo wa Kristu wazutse. Imana Data ikoresheje Kristu na Roho Mutagatifu, yitaye cyane ku buzima bw’uwemera wese, akita no ku ikoraniro ryose ry’abemera, igira ngo buri wese akizwe. N’ubwo Pawulo ari umunyantege nke, nk’uko yigereranya n’akabindi kameneka ubusa (4,7), mu bimugwirira, mu bamurwanya no mu bukene bwe, ni we nyamara ubagezaho iby’uko gukizwa n’umubano w’Imana, ku bemeye bose.

Pawulo yumva ko umurimo we wa gitumwa agomba kuwutunganyiriza ikoraniro. Ni ubugabuzi bw’Isezerano Rishya, bwaje gusimbura irya kera, bukaba butarangwa no gukurikiza by’umurato akamenyero k’abakera, ahubwo bukaba burangwa n’ingabire ya Roho Mutagatifu, ukorera mu mitima. Ni kuri ubwo buryo Kristu utarangwagaho icyaha, yatwunze n’Imana (5,11–21)

Imfashanyo igenewe abavandimwe b’i Yeruzalemu

Pawulo aravuga kandi n’ibyerekeye imfashanyo ateganya kuzaka muri za Kiliziya zose ngo atabare abavandimwe b’i Yeruzalemu bari mu butindahare. Arasanga ari ngombwa gufasha iyo Kiliziya yabyaye izindi zose, bityo bakayibishimira. Uretse ibyo, gushyira hamwe izo mfashanyo zivuye muri Kiliziya zose ni nk’ikimenyetso kigaragaza ubumwe bafitanye: n’ubwo umuryango mushya w’Imana ugizwe n’Abayahudi n’abanyamahanga, ni umwe rukumbi! Reba imitwe 8–9.

Ngizo ingingo ebyiri z’ingenzi ziri muri iyi baruwa. Hari n’ibindi bibazo byinshi twashobora kwibaza, n’inyigisho zindi zikwiye kwitabwaho cyane, ariko muri iri jambo ry’ibanze rigufiya, nta bwo dushobora kubitindaho.

Icy’ingenzi ni uko twasoma iyi baruwa yose twitonze, tugatangarira ishyaka n’ubwuzu dusangamo, bituma twiyumvisha ukuntu Roho Mutagatifu yakongeje urukundo mu mutima wa Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda