Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

1Niyemeje rero kutagaruka iwanyu, mu gihe tukibabaye. 2Niba se koko ari jye ubababaza, ni nde wundi wangarurira ibyishimo, usibye nyine uwo nababaje? 3Ubwo mperutse kubandikira2.3 mperutse kubandikira: ibaruwa Pawulo avuga hano nta bwo ari ya yindi twita «iya mbere yandikiye Abanyakorinti», ahubwo ni indi yarimo amagambo akaze; n’ubwo Pawulo yari azi ko iyo baruwa izabashavuza, ntiyashidikanyije kuyandika agira ngo ibatere kwisubiraho (reba na 2,9; 7,8—9.12). Iyo baruwa ikaze abakristu ntibakomeje kuyishyingura, none ubu yarazimiye. nashakaga gukiranura ibintu, ngo hato ninza iwanyu ntababazwa n’abagombaga kuntera ibyishimo; sinshidikanya rwose ko igihe nishimye, namwe muba mwishimye. 4Simbabeshya, nabandikiye mfite ishavu ryinshi n’umutima wuzuye agahinda, ndetse amarira yisuka, atari ukugira ngo mbababaze, ahubwo ngo mumenye ukuntu mbakunda.

Pawulo ababarira uwamuteye agahinda

5Niba hari uwahemutse2.5 Niba hari uwahemutse: dukeka ko ari umukristu wasuzuguye Pawulo cyangwa umusimbura we ku buryo bukabije. Pawulo ariko yiyemeje kumubabarira (2.10), gusa abanje kumenyesha ikoraniro uko ibintu biteye., si jye jyenyine yababaje, ndetse mubirebye neza nanone tudakabije, namwe mwese yarabababaje. 6Birahagije kuba uwo muntu yaratonganyirijwe mu ikoraniro; 7ni na yo mpamvu, aho bigeze, mukwiye kumubabarira, mukamuhumuriza, ngo hato adashengurwa n’agahinda gakabije, akiheba.

8Ndabibasabye rero, nimukomeze kumugaragariza urukundo. 9Icyatumye kandi mbandikira, ni uko nashakaga kubagerageza ngo ndebe ukuntu mukurikiza amabwiriza yanjye. 10Iyo mugize uwo mubabarira, nanjye mba mubabariye! Kandi jye mubabariye, mu rugero yaba abikwiye, ni mwe mba mbigiriye, mu maso ya Kristu, 11ngo tudaha Sekibi urwaho; imigambi yayo ntituyiyobewe.

Ihagarikamutima n’ihumurizwa rya Pawulo

12Ubwo ngeze i Torowadi nje kuhamamaza Inkuru Nziza ya Kristu, n’ubwo Nyagasani yari yahankinguriye amarembo2.12 amarembo: Pawulo arashaka kwivugira ko inyigisho ye bayakiriye neza cyane., 13nakomeje guhagarika umutima, kuko ntahasanze umuvandimwe wanjye Tito2.13 Tito: ni undi mufasha w’indahemuka wa Pawulo, ni we yari yarohereje i Korinti ngo akemure ibibazo byari byahavutse; abikorana ubushobozi n’umurava mwinshi (reba Ijambo ry’ibanze, na 2 Kor 7,5–7).; mpita mbasezeraho, njya muri Masedoniya. 14Ariko Imana ishimwe, Yo ihora iduha gutsinda muri Kristu, ikanatuma twogeza ubwamamare bwe, nk’impumuro nziza isakara hose. 15Kandi koko imbere y’Imana, turi impumuro nziza ya Kristu rwagati mu barokorwa no mu bacibwa. 16Kuri bamwe tubanukira urupfu bikazabageza ku rupfu; ku bandi turi impumuro y’ubuzima bikazabageza ku bugingo. Ni nde muntu rero waba ukwiye guhabwa ubutumwa nk’ubwo?

17Koko rero ntitumeze nk’abandi benshi bagenda barisha Ijambo ry’Imana; ahubwo, ku bwa Yo n’imbere yayo, turivugana ubutaryarya, muri Kristu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda