Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

1Salomoni yubakisha urutambiro rw’umuringa rufite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri n’ubuhagarike bw’imikono cumi.

2Abumba ikizenga cy’amazi mu miringa iyagijwe; ubugari bwacyo kuva ku rugara rumwe kugeza ku rundi bwari ubw’imikono cumi, kandi cyari gikoze nk’uruziga. Cyari gifite ubuhagarike bw’imikono itanu kandi umuzenguruko wacyo wapimwa n’umugozi w’imikono mirongo itatu. 3Mu nsi y’urugara rw’icyo kizenga hari hazengurutswe n’ibishushanyo by’impfizi bikurikiranye ku mikono mirongo itatu; byari bikikije rwose ikizenga. Ibyo bishushanyo byari ku mirongo ibiri igerekeranye kandi byari byakoranywe n’icyo kizenga. 4Cyari giteretse ku mashusho y’ibimasa cumi n’abiri: bitatu byarebaga mu majyaruguru, bitatu mu burengerazuba, bitatu mu majyepfo, na bitatu mu burasirazuba. Ikizenga cyari giteretswe hejuru y’ibimasa kandi byari biteranye imigongo. 5Umubyimba wacyo wanganaga n’intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwari rubumbwe nk’urugara rw’ururabyo rwa lisi. Icyo kizenga cyashoboraga gusukwamo intango ibihumbi bitatu.

6Salomoni acurisha imivure cumi; itanu ayishyira ibumoso, indi itanu ayishyira iburyo, kugira ngo bajye bayogerezamo: bogerezagamo ibikoresho bigenewe ibitambo bitwikwa, naho abaherezabitambo biyuhagiriraga mu kizenga cy’amazi cy’imiringa.

7Abumba muri zahabu ibitereko cumi by’amatara nk’uko yari yabitegetswe, maze abishyira mu cyumba gitagatifu, bitanu iburyo, bindi bitanu ibumoso.

8Abaza ameza cumi ayashyira mu cyumba gitagatifu, atanu iburyo, yandi atanu ibumoso. Abumba n’ibikombe ijana muri zahabu.

9Yubaka urugo rw’abaherezabitambo, n’ikibuga kinini kandi inzugi zaho azisigaho umuringa. 10Naho ikizenga cy’amazi agitereka mu ruhande rw’iburyo, ahagana mu majyepfo y’iburasirazuba.

11Huramu acura amabesani, ibitiyo n’inzuho. Arangiza atyo imirimo yose yagombaga gukorera umwami Salomoni mu Ngoro y’Imana; 12ari yo iyi: inkingi ebyiri, imitako y’imitwe ibiri yari hejuru y’inkingi, ibisa n’inshundura bibiri byo gutwikira iyo mitwe yari hejuru y’inkingi, 13imbuto zitukura magana ane zo ku bisa n’inshundura, imirongo ibiri y’imbuto zitukura zo ku bisa n’inshundura bitwikiriye imitwe yari hejuru y’inkingi, 14ibitereko cumi, imivure cumi yari ku bitereko, 15ikizenga cy’amazi — cyari kimwe gusa — giteretse ku bimasa cumi na bibiri, 16amabesani, ibitiyo, inzuho hamwe n’ibindi byose bigendana na byo. Ibyo byose Huramabi yabikoze mu muringa usennye, abikorera umwami Salomoni ngo bishyirwe mu Ngoro y’Uhoraho. 17Umwami yabikoreshereje mu karere ka Yorudani hagati ya Sukoti na Sereda. 18Salomoni yabikoresheje ari byinshi cyane, ku buryo batashoboraga kumenya uburemere bw’imiringa yabigiyeho.

19Salomoni akoresha n’ibintu byose bigenewe Ingoro y’Imana, ari byo: urutambiro rwa zahabu, ameza ya zahabu yari agenewe gushyirwaho imigati y’umumuriko, 20ibitereko n’amatara yabyo yo gucana imbere y’icyumba gitagatifu nk’uko byari bitegetswe, bikozwe muri zahabu iyunguruye; 21uburabyo, amatara, udufatisho, bikozwe muri zahabu iyunguruye; 22ibyuma, inzuho, indosho, ibyotesho, bikozwe muri zahabu iyunguruye; irembo ry’Ingoro, inzugi z’imbere zireba icyumba gitagatifu rwose n’inzugi z’Ingoro zireba icyumba kinini, na byo bikozwe muri zahabu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda