Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

1Imirimo yose Salomoni yakoreshereje Ingoro y’Uhoraho irangiye neza, Salomoni atumiza ibintu byose se Dawudi yari yareguriye Imana, ari byo imari, zahabu n’ibikoresho by’amoko yose, nuko abishyira mu mutungo w’Ingoro y’Imana.

Ubushyinguro bw’Isezerano bushyirwa mu Ngoro

(1 Bami 8.1–9)

2Nuko Salomoni akoranyiriza i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware bose b’imiryango n’ibikomangoma byose byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvane mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni. 3Abantu bose ba Israheli bateranira aho umwami ari mu munsi mukuru; ubwo hari mu kwezi kwa karindwi. 4Abakuru bose ba Israheli, bamaze kuhagera, abalevi baheka Ubushyinguro. 5Bazamura Ubushyinguro, Ihema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byari biririmo. Abaherezabitambo n’abalevi ni bo babizamuraga. 6Umwami Salomoni n’ikoraniro ryose rya Israheli rimukikije imbere y’Ubushyinguro, batura ibitambo by’amatungo magufi n’amaremare adashobora kubarwa no kurondorwa kubera ubwinshi bwayo.

7Abaherezabitambo bajyana Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho mu mwanya bwagenewe mu cyumba gitagatifu rwose cy’Ingoro, ari na ho hantu heguriwe Imana, nuko babutereka mu nsi y’amababa y’abakerubimu. 8Abakerubimu bari baramburiye amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro bagatwikira Ubushyinguro n’imijishi yabwo. 9Bitewe n’uburebure bw’iyo mijishi, imitwe yayo yagaragariraga mu cyumba gitagatifu, ariko uri inyuma ntayibone, kandi na n’ubu ni ko bikimeze. 10Nta kintu na kimwe cyari mu Bushyinguro uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri.

11Hanyuma abaherezabitambo barasohoka, bava mu cyumba gitagatifu. Koko kandi bose bari bacyinjiyemo, bamaze kwisukura, batirobanuye mu mitwe yabo. 12Abalevi b’abaririmbyi uko bangana, Asafu, Hemani, Yedutuni, kimwe n’abahungu babo n’abavandimwe babo, bari bahagaze ahagana iburasirazuba bw’urutambiro, bambaye imyenda y’ihariri, bafite ibyuma birangira n’inanga. Bari hamwe n’abaherezabitambo ijana na makumyabiri bavuzaga amakondera. 13Abavuzaga amakondera n’abaririmbyi, bose hamwe bahuzaga amajwi basingiza kandi bahimbaza Uhoraho. Bakarangurura amajwi y’amakondera, y’ibyuma birangira n’ibicurangwa basingiza Uhoraho, «kuko ari umugwaneza, kandi ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!» Ni bwo igihu cyuzuye Ingoro y’Uhoraho, 14maze abaherezabitambo ntibaba bagishoboye guhagarara mu Ngoro kugira ngo batunganye umurimo wabo bitewe n’icyo gihu, kuko Ingoro y’Imana yari yuzuwemo n’ikuzo ry’Uhoraho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda