Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

Iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho3.1 Iyubakwa . . . Uhoraho: muri iyi mitwe ya 3–4, umwanditsi aratubwira muri make ibyarondowe muri 1 Bami 6–7, byerekeye iyubakwa ry’Ingoro hamwe n’ibikoresho byayo. Ndetse we ntashidikanya no guhindura imibare n’utundi tuhavugwa. Koko rero, icyo yibandaho si amazu ahubwo ni imihango y’iyobokamana iyikorerwamo.

(1 Bami 6.1–38)

1Salomoni atangira kubaka Ingoro y’Uhoraho aho yari yarayiteguriye i Yeruzalemu ku musozi wa Moriya, ari na ho Uhoraho yari yarabonekeye se Dawudi, ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi. 2Yatangiye kuyubaka mu kwezi kwa kabiri ko mu mwaka wa kane w’ingoma ye.

3Dore ibipimo by’iyo Ngoro y’Imana, uko Salomoni yari yabigennye: yari ifite uburebure bw’imikono mirongo itandatu nk’uko bapimaga kera, ikagira n’ubugari bw’imikono makumyabiri. 4Urwinjiriro rw’imbere rwari rufite uburebure bw’imikono makumyabiri bureshya n’ubugari bw’Ingoro, kandi n’ubuhagarike bwarwo bukagira imikono ijana na makumyabiri. Arusigaho imbere zahabu iyunguruye.

5Icyumba kinini acyomekaho imbaho z’imizonobari zisizeho zahabu iyunguruye, kandi ashushanyaho imikindo n’imitako y’udukufi. 6Icyo cyumba agitakisha amabuye y’agaciro, na zahabu yavuye i Paruwayimu. 7Icyumba cyose Salomoni agisiga zahabu: ayisiga ku maburiti, ku miryango, ku nkuta, ku nzugi, kandi ashushanya abakerubimu ku nkuta.

8Hanyuma yubaka icyumba gitagatifu rwose: uburebure bwacyo bwareshyaga n’ubugari bw’Ingoro, bufite imikono makumyabiri, n’ubugari bwacyo bukagira imikono makumyabiri. Agisiga zahabu iyunguruye y’amatalenta magana atandatu. 9Imisumari yakoreshejwe yapimaga amasikeli ya zahabu ijana na mirongo itanu. Asiga zahabu n’amazu yo hejuru.

10Imbere mu cyumba gitagatifu rwose ashyiramo abakerubimu babiri babajwe mu giti, kandi abasiga zahabu. 11Amababa y’abakerubimu yose hamwe yari afite uburebure bw’imikono makumyabiri; ibaba rimwe ry’uwa mbere ryari rifite uburebure bw’imikono itanu, kandi rigakora ku rukuta rw’ingoro, naho irindi baba na ryo ryari rifite uburebure bw’imikono itanu, kandi rigakora ku ibaba rimwe ry’umukerubimu wa kabiri. 12Ibaba rimwe ry’uwo mukerubimu wa kabiri ryari rifite imikono itanu kandi rikora ku rundi rukuta rw’Ingoro, naho irindi baba na ryo rikagira imikono itanu kandi rigakora ku ibaba ry’umukerubimu wa mbere. 13Amababa y’abo bakerubimu yari aramburiye ku mikono makumyabiri, naho bo bari bahagaze ahateganye n’icyumba gitagatifu. 14Umwenda ukingiriza icyumba gitagatifu rwose, Salomoni awudodesha mu bitambaro by’isine, umuhemba, umutuku na hariri; nuko awutakaho abakerubimu.

Ibikoresho byo mu Ngoro y’Imana bikozwe mu byuma

(1 Bami 7.15–51)

15Salomoni ashinga inkingi ebyiri imbere y’Ingoro: ubuhagarike bwazo bwari ubw’imikono mirongo itatu n’itanu, kandi hejuru yazo hari imitwe ifite imikono itanu. 16Akora n’imitako y’udukufi maze ayishyira hejuru y’inkingi. Acura imbuto zitukura ijana, azishyira ku mitako y’udukufi. 17Ashinga izo nkingi imbere y’Ingoro, imwe iburyo, indi ibumoso; iy’iburyo ayita «Yakini», naho iy’ibumoso ayita «Bowazi».

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda