Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

1Salomoni ashyiraho abikorezi ibihumbi mirongo irindwi, abacukura amabuye mu misozi ibihumbi mirongo inani, n’abagenzura imirimo ibihumbi bitatu na magana atandatu.

2Salomoni atuma kuri Hiramu, umwami w’i Tiri, ati «Wafatanyije na data Dawudi umwoherereza ibiti by’amasederi byo kwiyubakira inzu yo guturamo. 3None dore nanjye ndashaka kubakira Ingoro izina ry’Uhoraho Imana yanjye, kugira ngo nyimwegurire no kugira ngo nosereze imbere ye imibavu ihumura, mpaturire imigati y’umumuriko n’ibitambo bitwikwa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato, ku mboneko z’ukwezi, no ku minsi mikuru y’Uhoraho Imana yacu, maze ibyo bizahoreho iteka muri Israheli. 4Kandi Ingoro nshaka kubaka izaba nini, kuko Imana yacu isumba izindi mana zose. 5Ni nde ariko wagira ubushobozi bwo kuyubakira Ingoro kandi n’ijuru ari ijuru ubwaryo itarikwirwamo? Mbese jye ndi nde kugira ngo mbe nakubakira Ingoro Imana yacu, uretse kugira ngo umwotsi w’ibitambo ujye uzamuka uyigana? 6None rero, ubu ngubu nyoherereza umuntu w’umuhanga uzi gucura zahabu, feza, imiringa, ibyuma, akamenya kuboha imyenda y’umuhemba n’iy’ibihogo, iy’umutuku n’iy’isine, kandi akaba azi kubaza amashusho; azafatanya n’abahanga turi kumwe muri Yuda n’i Yeruzalemu kandi batoranyijwe na data Dawudi. 7Nyoherereza kandi ibiti by’amasederi by’i Libani, iby’imyerezi, n’iby’imizonobari, kuko nzi ko abagaragu bawe bazi gutema ibiti by’i Libani. Abagaragu banjye bazafatanya n’abawe, 8maze bantegurire ibiti byinshi, kuko Ingoro y’Uhoraho nshaka kubaka igomba kuba nini kandi ikazahebuza ubwiza. 9Dore kandi abagaragu bawe bazatsinda ibiti, mbahaye ibigega ibihumbi makumyabiri by’ingano, ibigega ibihumbi makumyabiri bya za bushoki, intango ibihumbi makumyabiri za divayi n’intango ibihumbi makumyabiri z’amavuta.»

10Hiramu, umwami w’i Tiri, asubirisha inyandiko umwami, agira ati «Kubera ko Uhoraho yakunze umuryango we byatumye akwimika kugira ngo uwutegeke.» 11Hiramu yungamo ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, yaremye ijuru n’isi, we wahaye umwami Dawudi umwana w’umuhanga, witonda kandi w’umunyabwenge, umwana uzubakira Uhoraho Ingoro, na we akiyubakira n’inzu ya cyami! 12Ubu ngubu rero nkoherereje Huramabi, umuhanga w’umunyabwenge, 13umwana wabyawe n’umugore ukomoka mu muryango wa Dani, naho se akaba Umunyatiri. Uwo mugabo azi gucura zahabu, feza, imiringa, ibyuma, akamenya no kubaza amabuye, n’ibiti, ndetse akanaboha n’imyenda y’umuhemba n’iy’ibihogo, iy’isine, iy’ihariri, n’itukura; byongeye kandi azi no kubaza amashusho. Azatunganya rero umushinga wose azahabwa, maze azafatanye n’abahanga bawe, n’aba databuja, so Dawudi. 14Ingano na za bushoki, amavuta na divayi byavuzwe na databuja, nahite abyoherereza abagaragu be. 15Twebwe tuzatema ibiti by’i Libani uzaba ukeneye byose, tubikugereze i Yope, tubinyujije mu nyanja bihambiranyije; naho wowe uzabizamure i Yeruzalemu.»

16Salomoni abara abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Israheli, ahereye ku mubare se Dawudi yari yamugejejeho, nuko haboneka abantu ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitatu na magana atandatu. 17Abakuramo abikorezi ibihumbi mirongo irindwi, abacukura amabuye mu misozi ibihumbi makumyabiri, n’abazabakoresha ibihumbi bitatu na magana atandatu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda