Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


17

Ingoma ya Yozafati17.1 Ingoma ya Yozafati: umwanditsi w’aya Mateka yashimaga Yozafati cyane, mbese nk’uko na se Asa yari yaramunyuze. Aho guhita atwandukurira ya nkuru ivuga ibye nk’uko babidutekerereza muri 1 Bami 22,41–51, hari n’ibindi byinshi yagiye yongeraho: nk’ukuntu Yozafati uwo yarwaniraga ishyaka Amategeko y’Uhoraho (17.3–9), uko amahanga amukikije yamuhaga amaturo yo kumukeza (17.10–11), n’uburyo yatunganyije ingabo ze (17.12–19). Uko Yozafati yifatanyije na Akabu, umwami wa Israheli, kugira ngo bigarurire Ramati ya Gilihadi, bikaba byanditswe muri 2 Matek 18,1–38, bihuje rwose n’ibivugwa muri 1 Bami 22,1–40. (870–848)

1Yozafati mwene Asa azungura se ku ngoma. Agwiza amaboko, ntiyongera gutinya Abayisraheli. 2Mu migi yose ikomeye y’Abayuda ahashyira ingabo kandi ashyira n’abategetsi mu gihugu cyose cya Yuda no mu migi ya Efurayimu yari yarigaruriwe na se Asa. 3Uhoraho abana na Yozafati kuko yakurikizaga inzira se yabanje kugenderamo, kandi ntiyita kuri za Behali. 4Ahubwo yita ku Uhoraho Imana ya se, agendera mu mategeko ye adakurikije imigenzereze y’Abayisraheli. 5Uhoraho amukomereza ubwami kandi Abayuda bose batura Yozafati amaturo, ku buryo yagize ubukungu bwinshi n’icyubahiro. 6Umutima we warushagaho kugendera mu nzira z’Uhoraho ku buryo yashenye muri Yuda amasengero y’ ahirengeye n’inkingi zeguriwe Ashera.

7Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ye yohereza ibyegera bye, Benihayili, Obadiya, Zekariya, Netaneli, na Mikayahu, ngo bajye kwigisha mu migi ya Yuda. 8Bajyanye n’abalevi Shemayahu, Netaniyahu, Zebadiyahu, Asaheli, Shemiramoti, Yehonatani, Adoniyahu, Tobiyahu na Tobadoniya. Bajyanye kandi n’abaherezabitambo Elishama na Yehoramu. 9Bigisha muri Yuda bifashishije igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho. Bazenguruka imigi yose y’Abayuda bigisha abantu.

10Abami bose b’ibihugu bikikije igihugu cya Yuda baterwa ubwoba n’Uhoraho, bituma hatagira n’umwe utinyuka kurwanya Yozafati. 11Abafilisiti bahaga Yozafati amaturo, feza n’imisoro. Ndetse n’Abarabu bamutura amatungo ibihumbi birindwi na magana arindwi by’amasekurume y’intama n’ibihumbi birindwi na magana arindwi by’amasekurume y’ihene.

Ingabo za Yozafati

12Yozafati agenda arushaho gukomera, yubaka ibigo n’imigi y’ububiko muri Yuda, 13maze ayihunikamo imyaka myinshi, kandi i Yeruzalemu ahakoranyiriza abagabo benshi b’intwari ku rugamba. 14Dore uko babaruwe hakurikijwe amazu yabo:

Mu Bayuda abatware b’ibihumbi ni: Aduna wayoboraga abagabo b’intwari ibihumbi magana atatu, 15Yehohanani wayoboraga ingabo ibihumbi magana abiri na mirongo inani, 16na Amasiya mwene Zikuri wishakiye ku bwe gukorera Uhoraho, akayobora abagabo b’intwari ibihumbi magana abiri.

17Mu Babenyamini hari Eliyada, umugabo w’intwari wayoboraga abagabo ibihumbi magana abiri barasanisha imiheto kandi bafite ingabo, 18hakaba na Yehozabadi wayoboraga abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani bakereye intambara.

19Abo ni bo bakoreraga umwami, hatabariwemo abo umwami yari yarashyize mu migi yose ikomeye yo muri Yuda.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda