Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Asa aterwa na Bayesha, umwami wa Israheli

(1 Bami 15.16–22)

1Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu w’ingoma ya Asa, Bayesha, umwami wa Israheli, atera Yuda kandi yubaka Rama arayikomeza kugira ngo azibire inzira Asa, umwami wa Yuda. 2Asa afata feza na zahabu mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu wo mu ngoro y’umwami, abyoherereza Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, wari i Damasi. Amutumaho agira ati 3«Reka tugirane isezerano, nk’uko data na so barigiranye. Dore nkoherereje feza na zahabu, maze uce ku isezerano wagiranye na Bayesha, umwami wa Israheli, areke gukomeza kuntera.»

4Beni‐Hadadi yumvira umwami Asa, nuko yohereza abagaba b’ingabo ze ngo batere Israheli, atsinda umugi wa Iyoni, uwa Dani, uwa Abelimayimu n’iyindi migi yose y’ububiko yo muri Nefutali. 5Bayesha amaze kumva iyo nkuru, ahita areka kubaka Rama, ahagarika imirimo ye. 6Nuko umwami Asa ajyana n’Abayuda bose i Rama, bakurayo amabuye n’ibiti Bayesha yubakishaga; nuko babyubakisha Geba na Misipa.

7Muri icyo gihe Hanani16.7 Hamani w’umushishozi: ku nkuru yari yavuzwe muri 1 Bami 15, umwanditsi w’igitabo cy’Amateka arongeraho ukuntu hari umuhanuzi waje gucyaha umwami. Hanani uwo yabujije umuryango kwishingikiriza umwami w’Abaramu, n’abandi banyamahanga. Mu by’ukuri, ni Imana yonyine bagomba kwiringira. w’umushishozi asanga Asa umwami wa Yuda, aramubwira ati «Kubera ko wishingikirije umwami wa Aramu, ntube wishingikirije Uhoraho Imana yawe, ingabo z’umwami wa Aramu zizagucika. 8Nta bwo se Abakushi n’Abalibiya bari ingabo zitabarika, bafite n’amagare n’abagendera ku mafarasi benshi cyane? Nyamara Uhoraho wari wishingikirije, yarabakugabije, 9kuko Uhoraho ahanga amaso ku isi yose kugira ngo arengere abafite umutima umutunganiye. Ubu noneho wagenjeje nk’umupfu; ni yo mpamvu guhera ubu uzahora mu ntambara.» 10Asa arakarira umushishozi aramufunga, kuko yari ababajwe n’ayo magambo. Muri icyo gihe Asa arenganya abantu benshi muri rubanda.

Iherezo ry’ingoma ya Asa

11Ibigwi bya Asa, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu Gitabo cy’abami ba Yuda na Israheli. 12Asa afatwa n’indwara mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ye; yarwaye indwara ikomeye y’amaguru. Ndetse mu burwayi bwe ntiyita ku Uhoraho, ahubwo ku bavuzi. 13Asa aratanga asanga ba sekuruza be, atanga mu mwaka wa mirongo ine n’umwe w’ingoma ye. 14Bashyingura umurambo we mu mva yicukuriye mu Murwa wa Dawudi. Bamurambika ku buriri bwuzuye imibavu n’indi miti ihebuje ihumura neza, hanyuma imbere y’ubwo buriri bahacana umuriro16.14 umuriro waka cyane: umuriro waka utyo ntibawucanye bagira ngo batwike umurambo w’uwo mwami kuko Abayisraheli babyangaga cyane (Am 2,1), ahubwo bashakaga uko bawosereza imibavu, mbese nk’uko babigenzerezaga umwami wese watangaga yarasabaniye Imana (Yer 34,5). Ni na cyo cyatumye Yoramu, wa mwami w’umugomeramana, we nta muriro bamucaniye (2 Matek 21,19). waka cyane.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda