Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


18

Yozafati yifatanya na Akabu, umwami wa Israheli

(1 Bami 22.1–4)

1Yozafati agira ubukungu bwinshi n’ikuzo, nuko aba bamwana wa Akabu. 2Hashize imyaka mike aramanuka asanga Akabu i Samariya. Kugira ngo amwakire, we n’abantu bari kumwe, Akabu amubagira amatungo magufi n’amaremare menshi, nuko amwemeza ko bazamuka bagatera Ramoti y’i Gilihadi. 3Akabu, umwami w’Abayisraheli, abaza Yozafati, umwami w’Abayuda, ati «Waza tukajya kurwana i Ramoti y’i Gilihadi?» Aramusubiza ati «Nta tandukaniro ryawe nanjye, ingabo zanjye ni zo zawe, tuzatabarana mu ntambara.»

Abahanuzi ba Akabu bahanura ugutsinda

(1 Bami 22.5–12)

4Yozafati yongera kubwira umwami wa Israheli, ati «Banza ugishe inama Uhoraho.» 5Umwami wa Israheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, maze arababaza ati «Nzikore njye gutera Ramoti y’i Gilihadi, cyangwa nzarorere?» Baramusubiza bati «Hatere, Imana yahagabije umwami». 6Yozafati arabaza ati «Nta muhanuzi w’Uhoraho ukiri hano ngo tumubaze?» 7Umwami wa Israheli asubiza Yozafati, ati «Haracyari umuntu twabasha kugishaho inama y’Uhoraho, ariko jye ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi: ni uwitwa Mikayehu mwene Yimila.» Yozafati aramubwira ati «Mwami, wivuga utyo!» 8Umwami wa Israheli ahamagara umwe mu byegera bye, amutegeka agira ati «Ihute, uzane Mikayehu mwene Yimila!»

9Umwami w’Abayisraheli n’umwami w’Abayuda bari ku karubanda ku irembo rya Samariya, bambaye imyambaro yabo ya cyami, bicaye ku ntebe zabo za cyami, buri wese ku ye. Abahanuzi bose bahanurira imbere yabo. 10Sidikiyahu mwene Kenahana wari wicuriye amahembe y’ibyuma aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Aya mahembe uzayakubitisha Abaramu kugeza ubwo bashira.»

11Nuko abahanuzi bose bahanura batyo, bagira bati «Tabara, utere Ramoti y’i Gilihadi, uzatsinda! Uhoraho azayigabiza umwami.»

Umuhanuzi Mikayehu ahanura ugutsindwa

(1 Bami 22.13–28)

12Intumwa yari yagiye guhamagara Mikayehu iramubwira iti «Dore abahanuzi bose bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ntuze kunyuranya na bo, uhanure ibyiza!» 13Mikayehu aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho, icyo Imana yanjye imbwira, ni cyo mvuga!» 14Ageze imbere y’umwami, umwami aramubaza ati «Mikayehu, dutere Ramoti y’i Gilihadi cyangwa se turorere?» Aramusubiza ati «Nimugende, muzatsinda, barabagabijwe!» 15Umwami aramubwira ati «Nzagusaba na ryari kugira ngo umbwire ukuri konyine mu izina ry’Uhoraho?» 16Mikayehu aramusubiza ati

«Nabonye Israheli yose itataniye ku misozi,

nk’intama zitagira umushumba.

Uhoraho aravuga ati

’Bariya bantu ntibakigira ubategeka: buri muntu wese nasubire iwe mu mahoro!’»

17Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Nta bwo nakubwiye ko atampanurira ibyiza, ahubwo ari ibibi?» 18Mikayehu aravuga ati «Noneho umva ijambo ry’Uhoraho. Nabonye Uhoraho atetse ijabiro, ingabo zose zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso. 19Uhoraho arabaza ati ’Ni nde uzashukashuka Akabu ngo azamuke atere Ramoti y’i Gilihadi, maze agweyo?’ Imwe igasubiza ibyayo, indi na yo ibyayo. 20Nuko haza ingabo imwe ihagarara imbere y’Uhoraho, iravuga iti ’Jyewe nzamushuka.’ Uhoraho arayibaza ati ’Uzabigenza ute?’ 21Iramusubiza iti ’Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Uhoraho arayibwira ati ’Uzamushukashuke kandi uzabishobora; genda ugenze utyo!’ 22Niba rero Uhoraho yashyize umwuka w’ikinyoma mu kanwa k’abahanuzi bawe, ni uko na we ubwe yakuvuzeho ibyago.»

23Sidikiyahu mwene Kanahana yigira hafi, akubita Mikayehu urushyi; avuga ati «Umwuka w’Uhoraho wanyuze he umvamo ngo uze kuvugisha wowe?» 24Mikayehu aramusubiza ati «Uzabimenya umunsi uzajya uva mu nzu ujya mu yindi ushaka aho wihisha.» 25Umwami wa Israheli aravuga ati «Nimufate Mikayehu, mumushyire Amoni, umutware w’umurwa, na Yowashi, umwana w’umwami; 26maze mubabwire muti ’Umwami aravuze ngo: Nimushyire uyu muntu mu buroko, mujye mumuha umugati n’amazi by’intica ntikize, kugeza ubwo nzatabaruka amahoro’» 27Mikayehu aravuga ati «Nuramuka utabarutse amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.»

Umwami Akabu agwa ku rugamba

(1 Bami 22.29–40)

28Umwami wa Israheli na Yozafati, umwami wa Yuda, barikora batera i Ramoti y’i Gilihadi. 29Umwami wa Israheli abwira Yozafati, ati «Ngiye kwiyoberanya maze njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.» Umwami wa Israheli ariyoberanya, ajya ku rugamba.

30Umwami w’Abaramu yari yategetse abatware be b’amagare, ati «Ari umuto, ari umukuru, ntimugire uwo murwanya, keretse umwami wa Israheli wenyine.» 31Nuko abatware b’amagare babonye Yozafati, baravuga bati «Ni we mwami wa Israheli nta kabuza.» Baramutangatanga bagira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho aramutabara, nuko Imana irabamukiza. 32Maze abatware b’amagare babonye ko atari we mwami wa Israheli, bareka kumukurikirana.

33Icyakora umuntu umwe afora umuheto we, apfa kurasa maze ahamya umwami wa Israheli mu ihuriro ry’imyambaro ye y’ibyuma. Umwami ni ko kubwira uwayoboraga igare rye, ati «Hindukiza igare unkure ku rugamba, kuko maze gukomereka.» 34Uwo munsi intambara irushaho gukomera, bituma umwami wa Israheli yirirwa ahagaze mu igare rye ahateganye n’Abaramu, nuko izuba rigiye kurenga, aratanga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda