Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


15

Asa atangira ivugururwa ry’iyobokamana15.1 ivugururwa ry’iyobokamana: umwa nditsi w’iki gitabo yongeye kugaruka kuri rya vugururwa yari yasubitse muri 14,1–4. We arasanga ibyo Asa yakoze byose kugira ngo iyobokamana rivugururwe, ari byo ngirakamaro kurusha ibivugwa muri 1 Bami 14. Mbere na mbere hadutse umuhanuzi kugira ngo abibashishikarize (15.1–7); bityo bamaraho ibigirwamana byose, kugeza ndetse no mu ntara za Israheli. Uretse n’ibyo, bazanye n’urutambiro rwari imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro, nyuma baturana ibyishimo igitambo rusange kandi banavugurura Isezerano umuryango wari waragiranye n’Uhoraho. Ibi bigereranye n’ibyo mu ivugururwa ryakozwe na Hezekiya (2 Matek 29–31) hamwe n’irya Yoziya (2 Matek 34,35).

1Azariyahu mwene Odedi watashyweho n’umwuka w’Imana, 2asohoka asanganira Asa, maze aramubwira ati «Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini! Uhoraho azabana namwe, niba namwe mubanye na we. Nimumushakashaka azabiyereka, ariko nimumutererana, azabatererana. 3Abayisraheli bamaze igihe kirekire batagira Imana nyakuri, nta muherezabitambo wo kubigisha, nta n’amategeko. 4Ariko mu byago byabo bagarukiye Uhoraho, Imana ya Israheli; baramushakashatse kandi baramubona. 5Muri icyo gihe abasohokaga n’abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo hari imidugararo myinshi mu baturage b’icyo gihugu. 6Ihanga ryarwanaga n’irindi hanga, n’umugi ukarwana n’uwundi, kuko Uhoraho yari yabateje ibyago by’amoko menshi. 7Ariko mwebwe, nimukomere, ibiganza byanyu bye kudandabirana, kuko muzahemberwa ibikorwa byanyu!»

8Asa yumvise ayo magambo n’ubutumwa bw’umuhanuzi Odedi, arakomera maze aca amahano y’ibigirwamana mu gihugu cy’Abayuda n’icy’Ababenyamini, ndetse aba ari na ko abigenza mu migi yigaruriye yo mu musozi wa Efurayimu. Asana urutambiro rw’Uhoraho rwari imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho. 9Akoranya Abayuda n’Ababenyamini bose, n’impunzi zari hamwe na bo ziturutse muri Efurayimu, Manase na Simewoni, kuko Abayisraheli benshi bari bifatanyije na we bamaze kubona ko Uhoraho Imana ye, ari kumwe na we. 10Nuko bateranira i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Asa. 11Uwo munsi batura Uhoraho impfizi magana arindwi n’amatungo magufi ibihumbi birindwi byo mu minyago bazanye. 12Basezerana gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, n’umutima wabo wose n’amagara yabo yose. 13Kandi hagize utazashakashaka Uhoraho, Imana ya Israheli, biyemeza ko uwo muntu azicwa, yaba muto cyangwa mukuru, yaba umugabo cyangwa umugore. 14Babirahirira Uhoraho baranguruye amajwi, bakoma no mu mashyi, bavuza n’amakondera n’imyironge. 15Abayuda bose bishimira iyo ndahiro, kubera ko bari barahiranye umutima wabo wose kandi bakaba barashakaga Uhoraho bashyizeho umwete. Nuko Uhoraho arabiyereka maze abaha amahoro mu mpande zose. 16Ndetse umwami Asa avana nyina Mahaka ku rwego rw’ubugabekazi kuko yari yakoresheje ishyano ry’ishusho ryo kubahiriza Ashera: Asa ahirika iryo shusho, araritemagura kandi aritwikira ku kagezi ka Sedironi. 17Ariko amasengero y’ahirengeye yo muri Israheli ntiyavanwaho. Nyamara umutima wa Asa ukomeza gutungana mu gihe cyose yabayeho. 18Acyura mu Ngoro y’Imana ibyo se, na we ubwe, bari bareguriye Uhoraho, ari byo feza, zahabu n’ibindi bikoresho.

19Ntihongeye kuba intambara kugera mu mwaka wa mirongo itatu n’itanu w’ingoma ya Asa.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda