Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


14

1Asa yakoze ibyiza bitunganiye Uhoraho, Imana ye. 2Yashenye intambiro z’abanyamahanga n’amasengero y’ahirengeye, asenya n’inkingi z’ibigirwamana kandi atemagura ibiti byeguriwe Ashera. 3Ategeka Abayuda gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, no kubahiriza amategeko n’amateka ye. 4Yakuyeho14.4 Yakuyeho amasengero: ibi biravuguruza ibiri muri 1 Bami 15,14, aho bavuga ngo «amasengero y’ahirengeye ntiyavuyeho». amasengero y’ahirengeye n’intambiro baturiragaho imibavu mu migi yose ya Yuda, nuko ku ngoma ye igihugu kigira ituze.

5Yubaka imigi ikomeye muri Yuda kuko igihugu cyari gituje; muri iyo myaka ntiyagira intambara arwana kuko Uhoraho yari yamuhaye amahoro. 6Abwira Abayuda, ati «Twubake iyi migi, tuyizengurutse inkike z’amabuye n’iminara, tuyikingishe inzugi zifite ibihindizo mu gihe igihugu ari twe tukigitegeka. Twashakashatse Uhoraho Imana yacu, maze na we aratwakira kandi aduha amahoro mu mpande zose.» Nuko barubaka, birabahira.

7Asa yari afite abarwanyi ibihumbi magana atatu b’Abayuda bitwaje ingabo nini n’amacumu, akagira n’abarwanyi ibihumbi magana abiri na mirongo inani b’Ababenyamini bitwaje ingabo nto kandi barasanisha imiheto. Abo bose bari abagabo b’intwari.

8Zera w’Umukushi14.8 Zera w’umukushi: Zera uwo ntitumuzi neza kandi no muri 1 Bami nta cyo bamuvugaho. Iryo zina Kushi bavuga hano si igihugu cya Etiyopiya, ahubwo ni umuryango w’inzererezi zabuyeraga mu butayu bwa Negevu, bagakunda gutera mu gihugu cya Yuda bazanywe no gusahura. Nanone ariko, birumvikana ko iyi mibare ivugwa aha ari ugukabya. arasohoka n’ingabo ze ibihumbi n’ibihumbi b’abarwanyi, n’amagare magana atatu, ajya gutera igihugu, nuko agera i Maresha. 9Asa aramusanganira, maze baremera urugamba mu kibaya cya Sefata, hafi ya Maresha. 10Asa atakambira Uhoraho Imana ye, agira ati «Uhoraho, umunyantege nke nta wundi ushobora kumukiza umwanzi ukomeye uretse wowe. Uhoraho, Mana yacu, dutabare! Kuko ari wowe twishingikirijeho, kandi n’uru rugamba twaruremye mu izina ryawe. Uhoraho, uri Imana yacu: umuntu ntakagutsinde!»

11Nuko Uhoraho atsindira Abakushi imbere ya Asa n’imbere y’Abayuda, maze Abakushi barahunga. 12Asa n’ingabo ze barabakurikirana babageza i Gerari; hapfa abantu batabarika mu Bakushi, ntihagira n’umwe ubananira, kuko barimbuwe n’Uhoraho n’ingabo ze. Ingabo za Asa zigarukana iminyago myinshi cyane. 13Batsinda imigi yose ikikije Gerari, kuko Uhoraho yari yabateye ubwoba; bamaze kuhanyaga bayikuramo iminyago myinshi. 14Batera n’ibiraro by’amatungo, maze banyaga amatungo magufi menshi n’ingamiya. Hanyuma basubira i Yeruzalemu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda