Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

Abiya, umwami wa Yuda (913–911)

(1 Bami 15.1–8)

1Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yerobowamu, Abiya13.1 Abiya: ni we bise Abiyamu muri 1 Bami 14,31; 15,1.7.8. yimikiwe kuba umwami wa Yuda. 2Yamaze imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Mahaka, akaba umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya.

Nuko havuka intambara iteranya Abiya na Yerobowamu. 3Abiya yashoje urugamba, ari kumwe n’abagabo b’intwari ibihumbi magana ane, bari abarwanyi kabuhariwe. Naho Yerobowamu arinda urugamba ari kumwe n’abagabo ibihumbi magana inani batoranyijwe, bakaba abarwanyi b’intwari.

4Abiya ahagarara hejuru ku musozi wa Semarayimu wo mu misozi ya Efurayimu, maze aravuga ati «Nimunyumve, Yerobowamu n’Abayisraheli mwese! 5Ntimuzi se ko Uhoraho, Imana ya Israheli, yahaye Dawudi kuzahora iteka ku ngoma ya Israheli, we n’abana be, akagirana na bo isezerano ridakuka? 6Ariko Yerobowamu mwene Nebati, umugaragu wa Salomoni mwene Dawudi, yarahagurutse agomera shebuja. 7Nuko abagiranabi, abantu b’imburamumaro, bakoranira iruhande rwe, maze bagomera Robowamu mwene Salomoni; nyamara Robowamu wari ukiri muto kandi afite umutima woroshye, ntiyabasha kubanesha. 8None ubu muravuga ko muzanesha ubwami bw’Uhoraho buri mu makobo ya bene Dawudi! Muri igitero kinini kandi mufite amashusho y’inyana Yerobowamu yabakoreye ngo zibe imana zanyu, 9ariko se ntimwirukanye bene Aroni, abaherezabitambo b’Uhoraho, mukirukana n’abalevi, kugira ngo mwishyirireho abaherezabitambo nk’uko abantu bo mu bindi bihugu babigenza? Uzanye wese ikimasa n’amasekurume arindwi, ashaka kugirwa umuherezabitambo, muramwemera agakorera ikitari Imana! 10Naho twebwe, Uhoraho ni we Mana yacu kandi ntitwamutereranye: abaherezabitambo bakorera Uhoraho ni bene Aroni bafatanyije na bene Levi. 11Buri gitondo na nimugoroba batura Uhoraho ibitambo bitwikwa ndetse n’imibavu ihumura, bagashyira ku meza aboneye imigati y’umumuriko kandi buri mugoroba bacana amatara ari mu gitereko cyayo cya zahabu. Ni twebwe dukurikiza amategeko y’Uhoraho Imana yacu, naho mwebwe mwaramutereranye! 12Dore Uhoraho aratugenda imbere n’abaherezabitambo be, n’amakondera avugana n’amaruru y’imbaga ngo tubatere. Bayisraheli, mwirwanya Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu, kuko mutazatsinda!»

13Yerobowamu yohereza igice kimwe cy’ingabo ze ngo gice inyuma y’Abayuda, naho we abarwanya abaturutse imbere. 14Abayuda bakebutse babona intambara ibakomereye imbere n’inyuma. Batakambira Uhoraho, abaherezabitambo bavuza amakondera. 15Ingabo z’Abayuda zibaha induru, maze mu gihe zikiyivuza, Imana itsindira Yerobowamu n’Abayisraheli bose imbere ya Abiya n’Abayuda. 16Abayisraheli bahunga Abayuda, Imana irababagabiza. 17Abiya n’ingabo ze barabanesha cyane, bica mu Bayisraheli abagabo b’intwari kabuhariwe ibihumbi magana atanu. 18Muri icyo gihe Abayisraheli bicisha bugufi kandi Abayuda barakomera kuko bari bishingikirije Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.

19Abiya akurikirana Yerobowamu, maze amunyaga imigi, ari yo Beteli n’insisiro zayo, Yeshana n’insisiro zayo, na Efuroni n’insisiro zayo. 20Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya, ahubwo Imana iramutera, arapfa. 21Naho Abiya arakomera; ashaka abagore cumi na bane maze abyara abahungu makumyabiri na babiri n’abakobwa cumi na batandatu.

22Ibindi bigwi bya Abiya, n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’umuhanuzi Ido. 23Abiya aratanga, asanga abasekuruza be, maze umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Asa amuzungura ku ngoma ye.

Intangiriro y’Ingoma ya Asa

(911–870)

Ku ngoma ya Asa, igihugu cyamaze imyaka cumi mu mudendezo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda