Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

Shishaki, umwami wa Misiri, atera Abayuda

(1 Bami 14.25–27)

1Ubwami bwa Robowamu bumaze gushinga imizi no gukomera, Robowamu areka kumvira Itegeko ry’Uhoraho kandi Abayisraheli bose bagenza nka we.

2Robowamu amaze imyaka itanu ari ku ngoma, Shishaki, umwami wa Misiri, agaba igitero i Yeruzalemu, kuko bacumuriye Uhoraho; 3yari kumwe n’amagare igihumbi na magana abiri, abagendera ku mafarasi ibihumbi mirongo itandatu n’abantu batabarika bavanye na we mu Misiri, ari bo Abalibiya, Abasuki n’Abakushi. 4Yigarurira imigi ikomeye yo muri Yuda kandi aragenda, agera i Yeruzalemu.

5Umuhanuzi Shemaya12.5 Umuhanuzi Shemaya: muri iyi nkuru, hari ibindi byinshi umwanditsi aturondorera, kandi bitavugwa mu gitabo cya mbere cy’Abami; mbese nk’iby’uwo muhanuzi Shemaya. Ubutumwa bwe, twakeka ko bwari bwanditse muri icyo gitabo cyamwitiriwe, kivugwa muri 12,15. asanga Robowamu n’abatware b’Abayuda bari bateraniye i Yeruzalemu, bahunga Shishaki, maze arababwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Mwebwe, mwarantereranye; none nanjye ndabatereranye mu maboko ya Shishaki.’» 6Abatware b’Abayisraheli n’umwami bicisha bugufi, baravuga bati «Uhoraho ni intabera!» 7Uhoraho abonye ko bicishije bugufi, abwira Shemaya muri aya magambo, ati «Bicishije bugufi: sinzabarimbura, ahubwo ngiye kubakiza, mbuze Shishaki kurimbura Yeruzalemu, bitewe n’uburakari bwanjye. 8Nyamara bazaba abagaragu be kugira ngo bazamenye ikiruta ikindi icyo ari cyo: ari ukunkorera ari no gukorera abami b’ibindi bihugu.»

9Shishaki, umwami wa Misiri, arazamuka atera Yeruzalemu. Asahura umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho, asahura n’umutungo wo mu Ngoro y’umwami. Asahura byose abimaraho, ndetse yatwaye n’ingabo umwami Salomoni yari yaracurishije muri zahabu. 10Umwami Robowamu acurisha izindi ngabo mu muringa, azisimbuza izasahuwe maze azishinga abatware b’abasirikare barindaga amarembo y’ibwami. 11Buri gihe umwami yabaga yinjiye mu Ngoro y’Uhoraho, abarinzi bamugendagaho bazifite, yasohoka bakajya kuzibika mu nzu yabo.

12Kubera ko umwami yari yicishije bugufi, Uhoraho ntiyakomeje kumurakarira maze areka kubatsemba, kuko mu Bayuda hari harimo bamwe na bamwe bagikora neza.

Iherezo ry’ingoma ya Robowamu

(1 Bami 14.21–22)

13Umwami Robowamu akomera i Yeruzalemu kandi arahategeka. Robowamu yimitswe amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse kandi amara ku ngoma imyaka cumi n’irindwi i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije mu miryango yose ya Israheli kugira ngo bahubahirize izina rye. Nyina wa Robowamu yitwaga Nahama, akaba Umuhamonikazi. 14Yakoze nabi kuko umutima we utakomeje gushakashaka Uhoraho.

15Ibigwi bya Robowamu, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Ibyakozwe n’umuhanuzi Shemaya no mu icy’Ibyakozwe na Ido w’umushishozi, birimo intondeke z’ibisekuruza? Hakomeje kubaho intambara ziteranya Robowamu na Yerobowamu. 16Nuko Robowamu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi; maze umuhungu we Abiya amuzungura ku ngoma.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda