Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


11

1Robowamu ageze i Yeruzalemu akoranya umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini, ni ukuvuga abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo barwanye Israheli maze bagarurire Robowamu ubwami. 2Ariko ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Shemaya, umuntu w’Imana, riti 3«Bwira Robowamu mwene Salomoni, umwami w’Abayuda, n’Abayisraheli bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, uti 4’Uhoraho aravuze ngo: Ntimuzarwanye abavandimwe banyu, ahubwo buri wese nasubire iwe, kuko ibyo ari jye byakomotseho!’» Bumvira ijambo ry’Uhoraho maze bareka gutera Yerobowamu, barataha.

5Robowamu atura i Yeruzalemu kandi yubaka imigi ikomeye muri Yuda. 6Yubaka Betelehemu, Etamu, Tekowa, 7Betishuri, Soko, Adulamu, 8Gati, Maresha, Zifu, 9Adorayimu, Lakishi, Azeka, 10Soreya, Ayaloni na Heburoni; iyo ni yo migi ikomeye yo mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini. 11Robowamu yayubakiye inkike arazikomeza ayishyiramo abatware, anayigira ububiko bw’ibiribwa, bw’amavuta n’ubwa divayi. 12Buri mugi wari ubitswemo ingabo n’amacumu yarawukomeje cyane, maze Abayuda n’Ababenyamini baramuyoboka.

Abaherezabitambo n’abalevi bifatanya na Robowamu11.12 bifatanya na Robowamu: aha ngaha, umwanditsi w’Amateka aratubwira muri make cyane ibyerekeye icyaha Yerobowamu yakoze (11.14–15), kandi muri 1 Bami 12,26–33 ho baturondorera birambuye ukuntu uwo mwami w’umuhemu yategetse gukora amashusho abiri y’inyana za zahabu, rimwe akarishyira mu Ngoro y’i Beteli, naho irindi akarijyana mu iy’i Dani. Ni yo mpamvu abaherezabitambo n’abalevi benshi bo muri Israheli bimukiye i Yeruzalemu, kuko batashakaga guhemukira umwami n’Ingoro Uhoraho yihitiyemo (11.13).

13Abaherezabitambo n’abalevi bari muri Israheli yose bava aho bari batuye hose, baramusanga. 14Koko rero abalevi basize amasambu yabo n’ibyabo byose bajya muri Yuda n’i Yeruzalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be bari bababujije gutunganya umurimo wabo w’ubuherezabitambo bw’Uhoraho. 15Ahubwo Yerobowamu yishyiriraho abaherezabitambo be ngo baturire ibitambo mu masengero y’ahirengeye, n’imbere y’amashusho y’amasekurume y’ihene n’ay’inyana. 16Abo balevi bakurikirwa n’abantu bo mu miryango yose ya Israheli, bari bafite umwete wo gushaka Uhoraho Imana ya Israheli, nuko bajya i Yeruzalemu gutura ibitambo Uhoraho Imana y’abasekuruza babo. 17Bakomeje batyo ubwami bwa Yuda, kandi batera inkunga Robowamu mwene Salomoni, mu gihe cy’imyaka itatu, kuko ari yo yamaze agendera mu nzira za Dawudi na Salomoni.

Urugo rwa Robowamu

18Robowamu yashatse umugore witwa Mahalata, umukobwa wa Yerimoti mwene Dawudi na Abihayili, umukobwa wa Eliyabu mwene Yese. 19Amubyarira abahungu, ari bo Yewushi, Shemariya, na Zahamu. 20Nyuma ye Robowamu azana Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, maze amubyarira Abiya, Atayi, Ziza na Shelomiti. 21Robowamu akunda Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, amurutisha abandi bagore be bose n’inshoreke ze, kuko yatunze abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu; akabyara abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu. 22Robowamu afata Abiya mwene Mahaka, amugira umutware w’abavandimwe be, kuko yashakaga ko ari we uzamuzungura ku ngoma. 23Yagize igitekerezo cyo gukwirakwiza abahungu be bose mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini, mu migi yose ikomeye; abaha ibiribwa byinshi kandi abashakira abagore.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda