Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

IV. AMATEKA Y’ABAMI BA YUDA

Ikoraniro y’i Sikemu

(1 Bami 12.1–15)

1Robowamu ajya i Sikemu kuko ari ho Israheli yose yari yaje kumwimikira. 2Nuko uwitwa Yerobowamu10.2 Yerobowamu: Yerobowamu uwo se kandi ni muntu ki? Umwanditsi w’iki gitabo, aramutubwira muri make, kubera ko atashatse kutwandukurira ibivugwa muri 1 Bami 11 byose; ni na ho badutekerereza ukuntu yaje kwivumbagatanya, amaze kumva ibyo Akiya w’i Silo yari amuhanuriye. mwene Nebati wari mu Misiri, kuko yari yarahungiyeyo umwami Salomoni, amaze kumva iby’iryo koraniro, aratahuka. 3Batumiza Yerobowamu, azana n’Abayisraheli bose. Babwira Robowamu aya magambo, bati 4«So yatugeretseho umuzigo uremereye adukoresha imirimo y’uburetwa, wowe rero ubu ngubu tworohereze iyo mirimo ikaze n’uwo muzigo uremereye so yatugeretseho, maze tukuyoboke tugukorere.» 5Arabasubiza ati «Nimugende, muzagaruke mu minsi itatu.» Nuko baragenda.

6Umwami Robowamu agisha inama abantu bakuru bahoze bahatswe na se Salomoni akiriho, arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki yo gusubiza bariya bantu?» 7Baramusubiza bati «Uyu munsi niwereka bariya bantu ko ubitayeho, ukabashimisha kandi ukabasubiza mu magambo meza, bazakomeza bakubere abagaragu.»

8Ariko Robowamu yanga kwemera inama agiriwe n’abo basaza, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho. 9Arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki? Dusubize iki bariya bantu bambajije ngo ’Tworohereze umuzigo uremereye so yadukoreye’?» 10Abasore babyirukanye na we baramusubiza bati «Abo bantu bakubwiye aya magambo ngo ’So yatugeretseho umuzigo uremereye, ariko wowe uwutworohereze’, uzabasubize uti ’Urutoki rwanjye rw’agahera rurusha ubunini impyiko za data! 11Guhera ubu rero, ubwo data yabakoreye umuzigo uremereye, jyewe nzabarushirizaho; kandi ubwo data yabakubitishaga ibiboko, jye nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.»

12Umunsi wa gatatu ugeze, Yerobowamu arikora n’abantu bose basanga Robowamu nk’uko umwami yari yarabibabwiye, agira ati «Muzagaruke ku munsi wa gatatu.» 13Umwami Robowamu abasubizanya inabi nyinshi: areka inama abasaza bamugiriye, 14abasubiza akurikije inama y’abasore, agira ati «Umuzigo wanyu data yarawuremereje, naho jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishije ibiboko, jyewe nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.»

15Umwami ntiyumvira abo bantu, kuko ubwo bwari uburyo bwakoreshejwe n’Uhoraho, kugira ngo yuzuze ijambo Uhoraho yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, aritumye Ahiya w’i Silo.

Igihugu cya Salomoni kigabanyamo ingoma ebyiri

(1 Bami 12.16–25)

16Israheli yose ibonye ko umwami atayumvise, imbaga y’abantu imusubiza muri aya magambo, iti

«Dufite mugabane ki kwa Dawudi?

Nta murage dusangiye na mwene Yese.

Israheli, isubirire mu mahema yawe!

None rero Dawudi, wimenyere inzu yawe!»

Nuko Israheli isubira mu mahema yayo. 17Ariko Robowamu akomeza gutegeka Abayisraheli bari batuye mu migi ya Yuda. 18Umwami Robowamu yohereza Adoramu, umutware w’imirimo y’uburetwa, ariko Israheli yose imutera amabuye nuko arapfa. Ubwo umwami Robowamu aherako yinaga ku igare rye, ahungira i Yeruzalemu. 19Israheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ubu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda