Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Ana mu Ngoro y’i Silo

1I Ramatayimu‐Sofimu, ku musozi wa Efurayimu, hari umugabo akitwa Elikana, mwene Yerohamu, wa Elihu, wa Tohu, wa Sufu, akaba Umunyefurata. 2Yari afite abagore babiri: umwe akitwa Ana, undi akitwa Penina. Penina yari afite abana, naho Ana nta bo agira. 3Buri mwaka, uwo mugabo yavaga mu mugi yari atuyemo, akazamuka yerekeza i Silo1.3 i Silo: uwo mugi wari hagati mu gihugu (reba ku ikarita ya 4). Ni ho hari Ubushyinguro bw’Isezerano, ariko ntibube mu ihema nko mu butayu, ahubwo bari barabwubakiye ingoro ntoya, irimo n’ibyumba bigenewe umuherezabitambo mukuru n’abo babaga bari kumwe. kuramya Uhoraho Umugaba w’ingabo, no kumutura igitambo. Aho i Silo, Hofini na Pinehasi, abahungu ba Heli, ni bo bari abaherezabitambo b’Uhoraho.

4Nuko umunsi Elikana yakundaga guturaho igitambo uragera. Yari afite akamenyero ko guha umugore we Penina n’abahungu be n’abakobwa be bose imigabane ivuye kuri icyo gitambo. 5Ariko Ana akamuha umugabane w’akarusho kuko ari we yakundaga, n’ubwo Uhoraho yari yaramugize ingumba. 6Ikindi kandi, mukeba we ntiyasibaga kumukwena amwandagaza, kubera ko Uhoraho yamugize ingumba. 7Ni ko byagendaga buri mwaka: igihe cyose bazamukaga bagana Ingoro y’Uhoraho, Penina yaramukwenaga. Nuko rimwe, Ana ararira yanga no kurya. 8Umugabo we Elikana aramubaza ati «Ana we, urarizwa n’iki? Urabuzwa n’iki kurya? Ese sinkurutira abahungu cumi?»

9Bamaze kurira no kunywera aho i Silo, Ana arahaguruka. Umuherezabitambo Heli akaba yicaye ku ntebe, ku rwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho. 10Ana ashenguwe n’ishavu, asengana Uhoraho amarira menshi. 11Nuko agira iri sezerano, ati «Uhoraho, Mushoborabyose, ukunze ukita ku kababaro k’umuja wawe, ukanyibuka, ntutererane umuja wawe, maze umuja wawe ukamuha agahungu, nazakegurira Uhoraho mu buzima bwako bwose, n’urwogosho1.11 urwogosho ntiruzakagere: ni ukuvuga ko azegurirwa Uhoraho burundu, kimwe na Samusoni (Abac 13,5). ntiruzakagere ku mutwe.»

12Amara umwanya muremure imbere y’Uhoraho asenga. Ubwo Heli yitegerezaga umunwa we. 13Ana yavugiraga mu mutima we: iminwa ye yonyine ni yo yanyeganyegaga; ijwi rye ntiryumvikanaga1.13 ijwi rye ntiryumvikanaga: icyo ni cyo cyatangaje Heli, kuko kera, akenshi Abayahudi basengaga bavuga cyane. Yibajije rero niba uwo mugore atasinze, kuko iyo habaga umunsi mukuru w’Uhoraho, bamwe babaga banyoye, barengeje urugero.. Heli agira ngo uwo mugore yasinze, 14maze aramubwira ati «Urasinda na ryari? Jya kuryamisha divayi yawe!» 15Ana aramusubiza ati «Shobuja, nta divayi nanyoye, nta n’igisindisha na busa, ahubwo ndi umugore ushenguwe n’ishavu. Gusa, naganyiraga Uhoraho. 16Wikwibwira ko umuja wawe ari umupfu; ahubwo ni ishavu n’agahinda byandenze bituma nivugisha kugeza magingo aya.» 17Heli aramusubiza ati «Genda amahoro kandi Imana ya Israheli iguhe icyo wayisabye!» 18Ana aramusubiza ati «Umuja wawe arakuronkereho umugisha!» Umugore aragenda, ararya, maze mu maso ye harakenkemuka.

19Babyuka mu gitondo cya kare bunamira Uhoraho; nuko bataha iwabo i Rama. Elikana aryamana n’umugore we Ana, nuko Uhoraho yibuka Ana.

Ivuka n’ubwana bwa Samweli

20Nuko rero igihe kigeze, Ana wari utwite abyara umuhungu. Amwita Samweli1.20 Samweli: iryo zina Samweli, ririmo ijambo ry’igihebureyi risobanura «gusaba»., agira ati «Kuko namusabye Uhoraho.» 21Muri uwo mwaka, umugabo we Elikana azamukana n’umuryango we wose gutura Uhoraho igitambo nk’uko bisanzwe, no kurangiza isezerano rye. 22Ariko Ana ntiyazamukana na bo, ahubwo abwira umugabo we, ati «Ntegereje ko umwana acuka: ni bwo nzamujyana, tumwegurire Uhoraho, maze abe ariho azaguma.» 23Umugabo we Elikana aramubwira ati «Kora ikigutunganiye. Sigara aha kugeza ubwo uzamucutsa. Gusa, Uhoraho yubahirize ijambo rye.»

Umugore rero arasigara, yonsa umuhungu we kugeza ubwo amucukije. 24Amaze kumucutsa, aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano, n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. 25Batamba cya kimasa, maze umwana bamushyikiriza Heli. 26Ana ati «Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe, aha ngaha, nsenga Uhoraho. 27Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo namusabye. 28Nanjye ndamumuhaye1.28 ndamumuhaye: duhereye kuri ibi, twakeka ko byari umuco ko abana b’abahungu bamwe barerwa n’umuherezabitambo mukuru, bakibera mu Ngoro bahakora uturimo tumwe na tumwe. Nta gushidikanya, Samweli si we wenyine wahabaga. Cyakora muri Bibiliya nta handi batubwira iby’uwo muco.: yeguriwe Uhoraho mu buzima bwe bwose.» Nuko bunamira Uhoraho aho ngaho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda