Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Ana ashimira Imana2.1 Ana ashimira Uhoraho: iyi zaburi bayitiriye Ana, cyane cyane kubera umurongo wa 5, ugira uti «Umugore w’ingumba yabyaye karindwi.» Mu by’ukuri ariko, umurongo wa 10 basabiramo umwami, utwumvisha ko iyo zaburi yahimbwe nyuma, Ana atakiriho. No mu ndirimbo ya Bikira Mariya, dusangamo imirongo yakuwe muri iyi zaburi (Lk 1,47.49.52–53).

1Ana arasenga, ati

«Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho

n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye.

Ntinyutse kwihimura abanzi banjye, nejerejwe n’uko wabatsinze.

2Nta we uhwanyije ubutungane n’Uhoraho,

nta wundi wundi uretse wowe,

nta rutare rwagereranywa n’Imana yacu.

3Ntimukongere kuvuga amagambo menshi y’ubwirasi,

ubutukanyi ntibugasohoke mu munwa wanyu,

kuko Uhoraho ari Imana izi byose,

kandi agacira imanza ibikorwa by’abantu.

4Umuheto w’intwari uravunitse,

naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga.

5Abari bijuse baraca incuro,

naho abari bashonje baradamaraye.

Umugore w’ingumba yabyaye karindwi,

naho uwari yishimye abana aragumbaha.

6Uhoraho arica kandi akabeshaho,

yohereza ikuzimu kandi akavanayo.

7Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza,

acisha bugufi, akanakuza.

8Avana umutindi mu mukungugu,

agakura umukene mu mwanda,

kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma,

kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro.

Kuko inkingi z’isi ari iz’Uhoraho;

kandi akaba ari zo yayiteretseho.

9Azarinda umuyoboke we,

ariko abamugomeye bazatikirira mu mwijima,

kuko nta we utsinda ku bw’imbaraga ze.

10Uhoraho, abanzi be bazarimburwa,

aho ari mu ijuru azabahindishaho inkuba.

Uhoraho azacira isi yose urubanza,

azahe ububasha umwami yiyimikiye,

kandi akuze uwo yisigiye amavuta y’ubutore.»

11Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana akomeza gukorera Uhoraho, mu maso y’umuherezabitambo Heli.

Akarengane gatewe n’abahungu ba Heli

12Abahungu ba Heli bari abantu b’abahemu, batitaga ku Uhoraho. 13Dore uko abo baherezabitambo bagenzerezaga2.13 bagenzerezaga abaturage: iyo umuntu yatangaga itungo ho igitambo, hari imyanya yaryo imwe n’imwe abaherezabitambo bari bagenewe guhabwa, nk’uko Ivug 18,3 na Lev 7,31–32 bibyemeza. Naho abahungu ba Heli bo basuzuguraga ayo mabwiriza, bakitoranyiriza inyama nziza. abaturage: iyo umuntu yaturaga igitambo, babaga bagiteka inyama, umugaragu w’umuherezabitambo akahashinga, afite ikanya y’amenyo atatu, 14akayijomba mu isafuriya, mu ngunguru, mu nkono cyangwa mu cyungo. Ibyo iyo kanya yaruye byose bigaharirwa umuherezabitambo. Nguko uko bagenzerezaga Abayisraheli bose baje aho ngaho i Silo. 15Ikindi kandi, mbere y’uko bashongesha urugimbu, umugaragu w’umuherezabitambo yajyaga kubwira uwaturaga igitambo, ati «Ha umuherezabitambo inyama zo kotsa. Nta bwo yemera ko umuha inyama zitetse, ashaka gusa inyama mbisi.» 16Iyo uwaturaga igitambo yamubwiraga ati «Reka babanze bashongeshe urugimbu, nyuma utware ibyo ushaka», umugaragu yaramubwiraga ati «Oya, zimpe aka kanya, naho ubundi ndazitwara ku gahato.» 17Mu maso y’Uhoraho igicumuro cy’abo basore cyari gikabije, kuko bubahukaga igitambo cy’Uhoraho.

Samweli akorera Imana i Silo

18Samweli yakoreraga Uhoraho. Yari umwana wambaye agakanzu kaboshye muri hariri. 19Nyina yamuboheraga agashura akakamushyira buri mwaka, uko azamukanye n’umugabo we gutura igitambo cya buri mwaka. 20Heli yasabiraga umugisha Elikana n’umugore we, agira ati «Uhoraho araguhe urubyaro kuri uyu mugore, rugushumbushe uweguriwe Uhoraho!» Hanyuma bagasubira iwabo. 21Nuko Uhoraho agoboka Ana, arasama abyara abahungu batatu n’abakobwa babiri. Naho umwana Samweli akomeza kugimbuka mu maso y’Uhoraho.

Heli acyaha abahungu be, bo bakamusuzugura

22Heli yari amaze gusaza, akumva bavuga imyifatire y’abahungu be imbere y’Abayisraheli bose, ndetse n’ukuntu baryamanaga n’abagore2.22 n’abagore: reba no mu Iyim 38,8; icyakora ntituzi umurimo abo bagore bakoraga mu Ngoro. babaga ku rwinjiriro rw’Ihema ry’ibonaniro. 23Arababwira ati «Kuki mugenza mutyo? Ibibi numva babavugaho, biravugwa na bose. 24Nimusigeho, bana banjye, kuko amagambo umuryango w’Uhoraho ubavugaho atari meza! 25Nihagira umuntu uhemukira undi, Imana izabakiranure. Ariko se umuntu nahemukira Uhoraho, ni nde uzaca urubanza?» Ntibita ku byo se ababwiye, kuko Uhoraho yashakaga kubicisha. 26Naho umwana Samweli yakuraga mu gihagararo no mu bwiza, imbere y’Uhoraho no mu maso y’abantu.

Igihano cyamenyeshejwe Heli n’umuryango we2.26 Umuryango we: aka gace kadutekerereza uko umuntu w’Imana, wari umuhanuzi, yaje kumenyesha Heli ishyano rizagwirira inzu ye yose, bakongeyeho hanyuma. Koko rero, karavuguruzanya na 3,1 batubwiramo ko muri icyo gihe ijambo ry’Uhoraho ryari imbonekarimwe no kubonekerwa bikaba ingume. Byongeye kandi, niba uwo muhanuzi ari we watumwe kuri Heli ngo amubwire ibyago bizamugwirira, ni iki cyatumye Uhoraho yohereza Samweli ngo yongere abimubwire (3.11–14)?

27Haza umuntu w’Imana kureba Heli, aramubwira ati «Dore uko Uhoraho avuze: Cyo ye! Nigaragarije umuryango wa so igihe wari mu Misiri utegekwa n’umuryango wa Farawo. 28So namutoranyije mu miryango yose ya Israheli mugira umuherezabitambo wanjye, ngo ajye yegera urutambiro rwanjye, ahatwikire umubavu, anambare umusanganyagihimba mu maso yanjye. Ibyo Abayisraheli batura byose, nabyeguriye umuryango wa so. 29Ku mpamvu ki munyukanyuka igitambo cyanjye n’ituro ryanjye nategetse mu Ngoro yanjye? Kuki se wubaha abahungu bawe kunduta, maze mukikubira irishamaje mu maturo yose ya Israheli umuryango wanjye? 30Ni yo mpamvu — Uwo ni Uhoraho Imana ya Israheli ubivuga — n’ubwo nari nagize nti ’Umuryango wawe n’umuryango wa so izahorane nanjye iteka’, none ubu — Uwo ni Uhoraho ubivuga — ishyano riraguye! Kuko nubaha abanyubaha, naho abansuzugura bagasuzugurwa. 31Dore igihe kiraje nkaguca intege, wowe n’umuryango wa so: nta mukambwe uzongera kurangwa mu muryango wawe. 32Mu Ngoro uzahasimburwa n’utari uwawe, uzamubona ubone n’ibyiza byose azakorera Israheli; naho mu muryango wawe, nta mukambwe uzaharangwa ukundi. 33Nyamara ariko, nzagumisha umwe mu bawe ku rutambiro rwanjye, kugira ngo ajye ashengurwa n’ishyari n’ubwihebe, naho abandi bose bazakenyuka.

34Uzabibonera gihamya kuko abahungu bawe babiri, Hofini na Pinehasi, bombi bazapfira umunsi umwe. 35Nuko nitorere umuherezabitambo nyawe, uzakurikiza uko umutima wanjye ushaka n’icyo nifuza. Nzamwubakira inzu ihamye, kandi ahore anogeye uwo nzaba narasize amavuta. 36Naho uwo mu muryango wawe uzarokoka, azamwunamira kugira ngo abone ka feza n’akagati, maze azamubwire ati ’Mbabarira, umpe akarimo k’ubuherezabitambo, kugira ngo mbone agace k’umugati ko kurya.’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda