Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


23

Dawudi ashyiraho imitwe y’abalevi23.1 imitwe y’abalevi: guhera kuri uyu mutwe wa 23 kugeza ku wa 26, umwanditsi w’aya mateka araturondorera amazina y’abalevi, abaherezabitambo, abaririmbyi n’abanyanzugi akurikije imitwe yabo n’imirimo bari bashinzwe. Icyakora birakomeye cyane gusobanura neza aho ayo mazina yose yaturutse.

1Dawudi yari ashaje kandi ageze mu zabukuru igihe yimikaga umuhungu we Salomoni ngo abe umwami w’Abayisraheli. 2Hanyuma akoranya abatware bose b’Abayisraheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi.

3Maze abalevi bagejeje ku myaka mirongo itatu y’amavuko n’abayirengeje barabarwa. Umubare wabo, uko babazwe umwe umwe, wageraga ku bantu ibihumbi mirongo itatu n’umunani. 4Muri bo ibihumbi makumyabiri na bine bashingwa kuyobora imirimo y’Ingoro y’Uhoraho, abandi ibihumbi bitandatu bagirwa abanditsi n’abacamanza, 5abandi ibihumbi bine bari abanyanzugi, n’ibihumbi bine basigaye bashingwa gusingiza Uhoraho bakoresheje ibyuma bibigenewe Dawudi yari yaracurishije.

6Dawudi abashyira mu mitwe itatu akurikije bene Levi, ari bo Gerishoni, Kehati na Merari.

7Abagerishoni ni Ledani na Shimeyi. 8Bene Ledani ni batatu: Yehiyeli w’umutware na Zetamu na Yoweli. 9Bene Shimeyi ni batatu: Shelomiti, Haziyeli na Harani; ni bo batware b’amazu yo kwa Ledani. 10Bene Shimeyi ni Yahati, Ziza, Yewushi na Beriya, ni bo bana bane ba Shimeyi. 11Yahati yari imfura, Ziza ari uwa kabiri, naho Yewushi na Beriya, kubera ko batabyaye abahungu benshi, bafatwa nk’inzu imwe.

12Bene Kehati ni bane: Amurani, Yisehari, Heburoni na Uziyeli. 13Bene Amurani ni Aroni na Musa. Aroni ashyirwa ukwe kugira ngo we n’abahungu be bazahore bahereza Uhoraho amaturo matagatifu, no kugira ngo ajye yosereza imibavu imbere y’Imana, kandi amukorere, ahe rubanda umugisha mu izina rye ubuziraherezo. 14Musa yabaye umuntu w’Imana; abana be babariwe mu muryango wa Levi. 15Bene Musa ni Gerishomu na Eliyezeri. 16Mwene Gerishomu ni Shebuweli w’imfura. 17Mwene Eliyezeri ni Rehabiya w’umutware; nta bandi bahungu Eliyezeri yabyaye, ariko bene Rehabiya babaye benshi cyane. 18Mwene Yisehari ni Shelomiti w’imfura. 19Bene Heburoni ni Yeriyahu w’imfura, Amariya ni uwa kabiri, Yahaziyeli ni uwa gatatu, na Yekameyamu uwa kane. 20Bene Uziyeli ni Mikaya w’imfura, na Yishiya uwa kabiri.

21Bene Merari ni Mahuli na Mushi. Bene Mahuli ni Eleyazari na Kishi. 22Eleyazari yapfuye nta muhungu agira ariko afite abakobwa; bashyingirwa bene Kishi abavandimwe babo. 23Bene Mushi ni batatu: Mahuli, Ederi na Yeremoti.

24Abo ni bo bene Levi hakurikijwe amazu yabo. Bari abatware b’amazu yabo, kandi barabaruwe buri wese mu izina rye; bose kuva ku myaka makumyabiri gusubiza hejuru bakoreraga Ingoro y’Uhoraho.

25Koko rero Dawudi yari yaravuze ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, yahaye ituze umuryango we kandi atuye i Yeruzalemu ubuziraherezo. 26Kuva ubu abalevi ntibazongera guheka Ihema rye n’ibikoresho byaryo byose.» 27Iryo tegeko rya Dawudi ryo kubarura bene Levi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje ryabaye kimwe mu byo yategetse bwa nyuma. 28Bagombaga kumvira bene Aroni mu mirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, n’iyo mu bikari no mu byumba; bagombaga no gusukura ibintu byose byeguriwe umurimo w’Ingoro y’Imana. 29Bari bashinzwe kwita ku migati y’umumuriko, ku ifu y’ituro, no ku yandi moko yose y’imigati, ari idasembuye, ari n’ikaranzwe. Ni bo kandi basuzumaga ibipimisho by’uburemere n’iby’uburebure. 30Uretse n’ibyo, buri gitondo bagombaga kuba biteguye kugira ngo bahimbaze kandi basingize Uhoraho, no ku mugoroba bikaba uko, 31ndetse no mu gihe cyo gutura Uhoraho ibitambo bitwikwa, ku masabato, ku mboneko z’ukwezi no ku minsi mikuru, nk’uko amategeko yabigennye. 32Bityo bagombaga kwita ku Ihema ry’ibonaniro, no gufasha bene Aroni, abavandimwe babo, mu cyitwa umurimo cyose wo mu Ngoro y’Uhoraho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda