Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

Imitwe y’abaherezabitambo

1Ngiyi imitwe ya bene Aroni: Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, Eleyazari na Itamari. 2Nadabu na Abihu bapfuye bucike mbere ya se; imirimo y’ubuherezabitambo ikorwa na Eleyazari na Itamari. 3Dawudi na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari, babagabanyamo imitwe bakurikije akazi kabo. 4Nyamara bene Eleyazari bari abagabo benshi kuruta bene Itamari; ni yo mpamvu bene Eleyazari bagabanyijwemo amazu cumi n’atandatu, naho bene Itamari bagabanywamo amazu umunani, hamwe n’abatware bayo. 5Babagabanyije bakoresheje ubufindo, kuko ari muri bene Eleyazari cyangwa se muri bene Itamari harimo ibikomangoma by’Ingoro n’ibikomangoma by’Imana. 6Shemaya mwene Netaneli, wari umwanditsi mu balevi, abandikira imbere y’umwami, wari kumwe n’ibikomangoma, n’umuherezabitambo Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n’abatware b’amazu y’abaherezabitambo n’ay’abalevi: nuko inzu imwe itoranyirizwa Eleyazari, naho indi itoranyirizwa Itamari.

7Ubufindo bwa mbere bwaguye kuri Yehoyaribu, ubwa kabiri kuri Yedaya, 8ubwa gatatu kuri Harimu, ubwa kane kuri Seworimu, 9ubwa gatanu kuri Malikiya, ubwa gatandatu kuri Miyamini, 10ubwa karindwi kuri Hakosi, ubwa munani kuri Abiya, 11ubwa cyenda kuri Yeshuwa, ubwa cumi kuri Shekanyahu, 12ubwa cumi na rimwe kuri Eliyashibu, ubwa cumi na kabiri kuri Yakimu, 13ubwa cumi na gatatu kuri Hupa, ubwa cumi na kane kuri Ishibehali, 14ubwa cumi na gatanu kuri Biluga, ubwa cumi na gatandatu kuri Imeri, 15ubwa cumi na karindwi kuri Heziri, ubwa cumi n’umunani kuri Hapisesi, 16ubwa cumi n’icyenda kuri Petahiya, ubwa makumyabiri kuri Yehezikeli, 17ubwa makumyabiri na rimwe kuri Yakini, ubwa makumyabiri na kabiri kuri Gamuli, 18ubwa makumyabiri na gatatu kuri Delayahu, n’ubwa makumyabiri na kane kuri Maziyahu.

19Uko ni ko imitwe y’abalevi yagabanyijwe kugira ngo binjire mu Ngoro y’Uhoraho hakurikijwe itegeko ryatanzwe na sekuru wabo Aroni, nk’uko yabitegetswe n’Uhoraho, Imana ya Israheli.

Imitwe y’abalevi basigaye

20Dore amazina ya bene Levi basigaye:

Muri bene Amurani ni Shubayeli; muri bene Shubayeli ni Yehideyahu. 21Kwa Rehabiyahu, mu bahungu be ni Yishiya w’imfura. 22Mu Bayisehari ni Shelomoti. Muri bene Shelomoti ni Yahati. 23Muri bene Heburoni ni Yeriyahu w’imfura, Amariyahu uwa kabiri, Yahaziyeli uwa gatatu, Yekamiyamu uwa kane. 24Mwene Uziyeli ni Mikaya, naho mwene Mikaya ni Shamiri. 25Umuvandimwe wa Mikaya ni Yishiya, naho muri bene Yishiya ni Zekariyahu. 26Bene Merari ni Mahuli, Mushi, na Yaziyahu. 27Bene Merari bo ku muhungu we Yaziyahu ni Shohamu, Zakuri na Iburi. 28Kwa Mahuli ni Eleyazari utarigeze umwana, 29na Kishi. Mwene Kishi ni Yerahumeyeli. 30Bene Mushi ni Mahuli, Ederi na Yerimoti.

Abo ni bo bene Levi hakurikijwe amazu yabo. 31Na bo kimwe n’abavandimwe babo bene Aroni, bakoresheje ubufindo imbere y’umwami Dawudi wari kumwe na Sadoki, na Ahimeleki, n’abatware b’amazu y’abaherezabitambo, n’ay’abalevi. Bityo nta tandukanyirizo ryari hagati y’inzu y’imfura n’iy’umuhererezi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda