Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


22

1Nuko Dawudi aravuga, ati «Aha ni ho habaye Ingoro y’Uhoraho Imana, kandi uru rutambiro rw’ibitambo ni rwo Abayisraheli bazajya baturiraho ibitambo bitwikwa22.1 ibitambo bitwikwa: umwanditsi w’iki gitabo cy’Amateka aratumenyesha ko ibyo bitambo, Dawudi yabituriye nyine aho umuhungu we Salomoni azubaka Ingoro, kandi n’urwo rutambiro yari yarwubatse ahazajya urutambiro runini rw’Ingoro (reba 2 Matek 3,1).!»

Dawudi ategura iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho

2Dawudi ategeka ko bakoranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Israheli, kandi ashyiraho ababaji b’amabuye bo gucukura amabuye agenewe kubaka Ingoro y’Imana. 3Dawudi ategura ibyuma byinshi byo gucuramo imisumari yo gutera mu bizingiti by’inzugi, n’iyo gutera amapata, ategura imiringa myinshi itagira uko ingana, 4n’ibiti by’amasederi bitabarika, kuko Abasidoni n’Abanyatiri bari bazaniye Dawudi ibiti byinshi by’amasederi. 5Dawudi yaribwiraga ati «Umuhungu wanjye Salomoni aracyari muto, ntarakomera, kandi iyo Ngoro ashinzwe kubakira Uhoraho igomba kwamamara mu bihugu byose kubera ubunini bwayo n’ubwiza bwayo; nzamutegurira ibya ngombwa.» Nuko Dawudi ategura byinshi mbere y’itanga rye.

Dawudi ashinga Salomoni kubaka Ingoro y’Uhoraho

6Dawudi ahamagara Salomoni umuhungu we, amutegeka kubakira Ingoro Uhoraho, Imana ya Israheli. 7Dawudi abwira Salomoni, ati «Mwana wanjye, nari mfite ku mutima kuzubakira izina ry’Uhoraho Imana yanjye Ingoro. 8Ariko Uhoraho yarambwiye ati ’Wamennye amaraso menshi kandi warwanye intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye Ingoro, kuko wamennye amaraso menshi ku isi imbere yanjye. 9Dore wabyaye umwana, uzaba umuntu w’ituze; nzamuha kugirana amahoro n’abanzi be bamukikije, kuko azitwa Salomoni22.9 azitwa Salomoni: iryo zina Salomoni, mu gihebureyi «Shelomoh», rishingiye ku ijambo «shalom», bivuga amahoro. Turumviraho rero, ko azaba atandukanye cyane na se Dawudi, wahoraga mu ntambara z’urudaca., kandi mu gihe cye nzaha Israheli amahoro n’ituze. 10Ni we uzubakira izina ryanjye Ingoro. Azambera umwana nanjye mubere umubyeyi, kandi nzakomeza ubwami bwe muri Israheli iteka ryose.’ 11None ubu ngubu Uhoraho nabane nawe, mwana wanjye, kugira ngo wubakane umurava Ingoro y’Uhoraho Imana yawe, nk’uko yabikuvuzeho! 12Gusa, Uhoraho azaguhe ugushishoza n’ubuhanga mu gihe azaba agushyize muri Israheli ngo uhategeke, kugira ngo witondere Itegeko ry’Uhoraho Imana yawe! 13Nuko rero, uzabona umugisha niwita kandi ugakurikiza amategeko n’amatangazo Uhoraho yahereye Musa Abayisraheli. Komera kandi ube intwari! Ntutinye kandi ntugire ubwoba.

14Dore nakoze uko nshoboye, nteganyiriza Ingoro y’Uhoraho amatalenta ibihumbi ijana ya zahabu n’amatalenta ibihumbi n’ibihumbi ya feza. Naho imiringa n’ibyuma, ntibigira uko bingana. Nateguye kandi ibiti n’amabuye, uzabyongera. 15Ufite abakozi benshi, abacukura amabuye, ababaza amabuye n’ibiti, n’abantu bazi imyuga y’amoko yose. 16Izahabu, feza, imiringa n’ibyuma, ntibibarika. Haguruka ukore, kandi Uhoraho nabane nawe!»

17Dawudi ategeka abatware bose b’Abayisraheli gufasha umuhungu we Salomoni, agira ati 18«Mbese Uhoraho Imana yanyu ntari kumwe namwe? Ese ntiyabahaye amahoro impande zose? Koko rero, yangabije abaturage b’igihugu cyaneshejwe n’Uhoraho n’umuryango we. 19Ubu ngubu nimushakashake Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose! Nimuhaguruke! Mwubake Ingoro y’Uhoraho Imana yanyu! Muzayinjizemo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho hamwe n’ibikoresho byose byeguriwe izina ry’Uhoraho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda