Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

Dawudi akoresha ibarura ry’umuryango w’Abayisraheli

(2 Sam 24.1–9)

1Sekibi atera Israheli, yoshya Dawudi kubarura Abayisraheli. 2Dawudi abwira Yowabu n’abatware b’umuryango, ati «Mugende, mubarure Abayisraheli muhereye i Berisheba kugera i Dani, maze muzambwire umubare wabo, nywumenye.» 3Yowabu aravuga, ati «Uhoraho nakube umuryango we mo incuro ijana! Shobuja Mwami, ese abo bose si abagaragu bawe? Shobuja se, ibyo bigushishikarije iki? Kandi ni iki cyatuma Israheli yazabiryozwa?» 4Ariko itegeko ry’umwami riganza Yowabu, aragenda, azenguruka Israheli yose, hanyuma agaruka i Yeruzalemu. 5Nuko Yowabu ashyikiriza Dawudi imibare y’abantu babaruwe. Abayisraheli bose bari abagabo miliyoni imwe n’ibihumbi ijana bashoboraga kurwanisha inkota, naho Abayuda bakaba abagabo ibihumbi magana ane na mirongo irindwi bashoboraga kurwanisha inkota. 6Nyamara muri bo Yowabu ntiyari yabaruriyemo Abalevi n’Ababenyamini, kuko itegeko ry’umwami ryari ryamubabaje cyane.

Imana ihana Dawudi

(2 Sam 24.10–17)

7Imana ntiyishimira ibyari bibaye, nuko ihana Israheli. 8Dawudi abwira Imana, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, ndakwinginze ngo ubabarire ikosa ry’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi!»

9Uhoraho abwira Gadi, umushishozi wa Dawudi, ati 10«Genda ubwire Dawudi, uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ngushyize imbere ibihano bitatu. Hitamo kimwe muri byo, maze nzabe ari cyo nguhanisha.»

11Nuko Gadi asanga Dawudi, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo: Muri ibi, uko ari bitatu, icyo uhisemo ni ikihe? 12Ari amapfa y’imyaka itatu, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se mu minsi itatu ukarimburwa n’umumalayika w’Uhoraho, agateza icyorezo mu gihugu cyose? Ubu ngubu tekereza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza Uwantumye.» 13Dawudi abwira Gadi, ati «Ndashobewe! Reka ngwe mu maboko y’Uhoraho kuko impuhwe ze ari nyinshi cyane, aho kugwa mu maboko y’abantu!»

14Nuko Uhoraho ateza Israheli icyorezo, hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi muri Israheli. 15Imana yohereza malayika i Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure. Nk’aho yayirimbuye, Uhoraho arabireba maze agira impuhwe. Abwira malayika w’umurimbuzi, ati «Birahagije! Ubu ngubu hina ukuboko!» Ubwo malayika w’Uhoraho yarahagaze ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi.

16Dawudi yubuye amaso abona malayika w’Uhoraho ahagaze hagati y’isi n’ijuru, afite mu ntoki inkota itari mu rwubati, ayerekeje kuri Yeruzalemu. Dawudi n’abakuru bambaye ibigunira, barambarara ku butaka bubamye. 17Dawudi abwira Imana, ati «Ese si jye wategetse ko abantu babarurwa? None se si jyewe wacumuye kandi nkagira nabi? Ariko se ririya shyo ryakoze iki? Uhoraho Mana yanjye, ukuboko kwawe nikube ari jye gushikamira, jyewe n’uru rugo rwanjye, ariko umuryango wose uwurokore iki cyorezo!»

Dawudi yubakira urutambiro Uhoraho

(2 Sam 24.18–25)

18Malayika w’Uhoraho ategeka Gadi kubwira Dawudi, ati «Dawudi nazamuke yubake urutambiro rw’Uhoraho ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi!» 19Dawudi arazamuka nk’uko Gadi yari abimubwiye mu izina ry’Uhoraho. 20Orunani yahuraga ingano; ahindukiye abona malayika, nuko abana be bane bari kumwe na we bajya kwihisha. 21Dawudi asanga Orunani, nuko Orunani aritegereza abona umwami; ako kanya ava ku mbuga, yunama imbere ya Dawudi, akoza uruhanga ku butaka.

22Nuko Dawudi abwira Orunani, ati «Mpa imbuga yawe, tuyigure maze nyubakeho urutambiro rw’Uhoraho. Yimpe turayigura ku giciro cya feza ikwiye, maze dutsinde iki cyorezo!» 23Orunani asubiza Dawudi, ati «Yitwarire, maze databuja umwami ayikoreshe uko ashaka. Reba, n’ibimasa ndabiguhaye bibe ibitambo bitwikwa, nguhaye n’ibiti byakururaga bibe inkwi, naho ingano zibe ituro; byose ndabiguhaye!»

24Ariko umwami Dawudi abwira Orunani, ati «Oya! Ndabigura ku giciro cya feza gikwiye. Ibyawe sinabifatira Uhoraho ngo mbimutureho ibitambo bitwikwa nta cyo mbiguze!» 25Nuko Dawudi aha Orunani zahabu ifite uburemere bw’amasikeli magana atandatu kuri iyo mbuga. 26Dawudi ayubakamo urutambiro rw’Uhoraho kandi atura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Yambaza Uhoraho, na we amusubirisha umuriro uvuye mu ijuru ujya ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa. 27Hanyuma Uhoraho ategeka malayika gusubiza inkota ye mu rwubati.

28Dawudi rero abonye ko Uhoraho yamusubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi, ahaturira ibitambo. 29Muri icyo gihe Inzu y’Uhoraho n’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa Musa yari yarubatse mu butayu, byari ahirengeye i Gibewoni. 30Ariko Dawudi ntiyashoboraga kujyayo ngo ahambarize Imana, kuko yari yarakanzwe n’inkota ya malayika w’Uhoraho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda