Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

Dawudi yiyemeza kujyana Ubushyinguro i Yeruzalemu

(2 Sam 6.2–11)

1Dawudi ajya inama n’abatware bategeka ibihumbi n’abategeka amagana, hamwe n’abanyacyubahiro bose. 2Abwira ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, ati «Niba musanga bibatunganiye kandi ari na ko Uhoraho Imana yacu abishaka, dutumire abavandimwe bacu basigaye mu gihugu cya Israheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi mu migi yabo batuyemo, kugira ngo baze kwifatanya natwe. 3Hanyuma twiyegereze Ubushyinguro bw’Imana yacu, kuko tutabwitayeho mu gihe cya Sawuli.» 4Ikoraniro ryose ryemera ko biba bityo, kuko uwo mugambi wari ubashimishije bose.

5Dawudi akoranya imbaga yose, kuva ku mugezi wa Misiri kugeza i Lebo‐Hamati, kugira ngo bavane Ubushyinguro bw’Imana i Kiriyati‐Yeyarimu. 6Dawudi azamukana n’Abayisraheli bose i Bahala, bajya i Kiriyati‐Yeyarimu y’Abayuda, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Uhoraho utetse ku Bakerubimu, aho izina rye ryambarizwa. 7Nuko bashyira Ubushyinguro ku igare rishya, babuvana mu nzu ya Abinadabu. Uza na Ahiyo bayobora igare. 8Dawudi n’Abayisraheli bose babyinanaga imbaraga zabo zose imbere y’Imana baherekejwe n’indirimbo, imiduri, inanga, ingoma, ibinyuguri n’amakondera. 9Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kugira ngo aramire Ubushyinguro, kuko ibimasa byari bigiye kubutura hasi. 10Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Uza, buramwica kuko yari yaramburiye ukuboko ku Bushyinguro. Agwa aho imbere y’Imana. 11Dawudi ababazwa n’uko Uhoraho abaciyemo icyuho, yica Uza. Nuko aho hantu bahita Peresi‐Uza, ari byo kuvuga ’Icyuho cya Uza’, kugeza na n’ubu.

12Dawudi atinya Imana uwo munsi, nuko aravuga ati «Nzageza nte iwanjye Ubushyinguro bw’Imana?» 13Nuko Dawudi ntiyacyura Ubushyinguro iwe, mu Murwa wa Dawudi, ahubwo abujyana mu rugo rwa Obededomu w’Umugiti. 14Ubushyinguro bumara amezi atatu kwa Obededomu mu rugo rwe, kandi Uhoraho aha umugisha urugo rwa Obededomu n’ibyo yari afite byose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda