Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

Incuti za mbere za Dawudi i Sikilagi12.1 i Sikilagi: iyi ntondeke y’abari incuti za Dawudi mbere y’uko aba umwami, umwanditsi atubwira muri 12,1–23, iruzuza ibyavuzwe mu bitabo bya Samweli. Naho muri 12,24–41, umwanditsi araturondorera abari bahagarariye imiryango 12 bagiye kwimika Dawudi, bakamugira umwami wa Israheli yose. Arashaka kutwumvisha atyo ko Dawudi yabaye umwami wemewe na Israheli yose.

1Ngaba abasanze Dawudi i Sikilagi igihe yari agikomeje kuba kure ya Sawuli mwene Kishi. Bari intwari zarwanaga aho rukomeye. 2Bari bitwaje imiheto, bagakoresha ikiganza cy’iburyo n’icy’ibumoso kugira ngo batere amabuye no kugira ngo barase imyambi.

3Mu bavandimwe ba Sawuli w’Umubenyamini hari: Ahiyezeri wari umutware wabo; Yowashi mwene Shema w’i Gibeya; Yeziyeli na Peleti bene Azumaweti; Beraka na Yehu b’i Anatoti; 4Yishumaya w’i Gibewoni, wari umwe muri za Ntwari mirongo itatu z’imena kandi akaba umutware wazo; 5Yirimeya, Yahaziyeli, Yohanani na Yozabadi w’i Gedera; 6Eluzayi, Yerimoti, Beyaliya, Shemariyahu na Shefatiyahu w’i Harifu; 7Elikana, Yishiyahu, Azareli, Yohezeri na Yashobeyamu b’i Koriha; 8Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w’i Gedori.

9Abagadi bamwe baritandukanya kugira ngo basange Dawudi mu buhungiro mu butayu. Bari abagabo b’intwari, abagabo b’intambara bigishijwe kurwana, bitwaje ingabo n’amacumu, bafite imbaraga nk’intare kandi bihuta nk’amasha ku misozi. 10Ezeri yari umutware wabo, Obadiya amukurikira, Eliyabu ari uwa gatatu, 11Mishumana uwa kane, Yirimeya uwa gatanu, 12Atayi uwa gatandatu, Eliyeli uwa karindwi, 13Yohanani uwa munani, Elizabadi uwa cyenda, 14Yirimeyahu uwa cumi, Makubanayi uwa cumi n’umwe. 15Muri bene Gadi, abo bari abagaba b’ingabo, umuto muri bo yategekaga abasirikare ijana, umukuru muri bo agategeka igihumbi. 16Ni bo bambutse Yorudani mu kwezi kwa mbere, igihe yari yuzuye yarenze inkombe zayo, kandi birukana abari mu bibaya bose, iburasirazuba n’iburengerazuba.

17Bamwe mu Babenyamini n’Abayuda baza basanga Dawudi aho yari mu buhungiro. 18Asohoka abasanganira, nuko arababwira ati «Niba muzanywe n’amahoro mukaba muje kuntabara, ndabakirana umutima wanjye wose; ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye, kandi nta bugome nigeze, Imana y’abasokuruza bacu ibirebe kandi ibacire urubanza!» 19Umwuka uza kuri Amasayi, umutware wa Ba Mirongo Itatu b’imena, ati

«Turi abawe, Dawudi,

turi kumwe nawe, mwene Yese!

Amahoro! Gira amahoro!

N’abaje kugutabara, na bo bagire amahoro,

kuko Imana yawe igutabaye!»

Dawudi arabakira, abashyira mu batware b’ingabo.

20Abantu bamwe bo kwa Manase na bo bifatanya na Dawudi igihe yazanaga n’Abafilisiti kurwanya Sawuli, ariko ntiyemererwe gutabara Abafilisiti, kuko ibikomangoma byabo byagiye inama byirukana Dawudi, bivuga biti «Namara kutugambanira azifatanya na shebuja Sawuli maze badutsembe!» 21Igihe Dawudi yajyaga i Sikilagi, abantu bamwe bo kwa Manase bifatanije na we: abo ni Aduna, Yozabadi, Yediyayeli, Mikayeli, Yozabadi, Elihu na Siletayi, bari abatware b’amazu mu Bamanase. 22Ni bo batabaye Dawudi n’ingabo ze, kuko bose bari abagabo b’intwari kandi baba abatware mu ngabo.

23Koko rero buri munsi abantu basangaga Dawudi bajya kumutabara, ku buryo ingando ye yiyongereye ikaba nini nk’ingando y’Imana.

Umubare w’abifatanyije na Dawudi bakamwimikira i Heburoni

24Ngiyi imibare y’imitwe y’abantu bitwaje intwaro z’intambara basanze Dawudi i Heburoni kugira ngo bamwimike abe umwami mu kigwi cya Sawuli, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse:

25Muri bene Yuda: abagabo ibihumbi bitandatu na magana inani bafite ingabo n’amacumu kandi bakereye urugamba.

26Muri bene Simewoni: abagabo b’intwari mu ntambara ibihumbi birindwi n’ijana.

27Muri bene Levi: abagabo ibihumbi bine na magana atandatu; 28wongeyeho Yehoyada, umutware w’abo mu nzu ya Aroni, wajyanye n’ibihumbi bitatu na magana arindwi, 29ukongeraho na Sadoki, umusore w’intwari, n’abatware b’inzu makumyabiri na babiri.

30Mu Babenyamini n’abavandimwe ba Sawuli: abagabo ibihumbi bitatu, ariko kugeza icyo gihe abenshi bari basigaye bakorera Sawuli n’inzu ye.

31Muri bene Efurayimu: abagabo b’intwari ibihumbi makumyabiri na magana inani, abagabo bari ibyamamare mu mazu yabo.

32Abo mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase: abagabo ibihumbi cumi n’umunani; bari bahamagawe mu mazina yabo, bategekwa kujya kwimika Dawudi ngo abe umwami.

33Muri bene Isakari, abagabo bazi icyo Israheli igomba gukora n’igihe cyo kugikora: abatware magana abiri n’abavandimwe babo bose bayoboraga.

34Muri bene Zabuloni: abagabo ibihumbi mirongo itanu bakereye urugamba, bitwaje intwaro zabo zose kandi biyemeje kurwana bashyizeho umwete nta kwizigama.

35Muri bene Nefutali: abatware igihumbi, hamwe n’abagabo ibihumbi mirongo itatu na birindwi bitwaje ingabo n’amacumu.

36Muri bene Dani: abagabo ibihumbi makumyabiri n’umunani na magana atandatu bakereye urugamba.

37Muri bene Asheri: abagabo ibihumbi mirongo ine bakereye urugamba.

38Mu bo hakurya ya Yorudani, ari bo bene Rubeni, bene Gadi n’ab’ikindi gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase: abagabo ibihumbi ijana na makumyabiri bitwaje intwaro z’amoko yose z’intambara.

39Izo ngabo zose, ziteguye kujya ku rugamba, zagiye i Heburoni zifite umutima utaryarya, kugira ngo zimike Dawudi, abe umwami wa Israheli yose. N’abandi Bayisraheli bose basigaye, bari bahuje umutima na bo ngo begurire Dawudi ubwami. 40Bamazeyo iminsi itatu, basangira na Dawudi ibiribwa n’ibinyobwa, kuko abavandimwe babo bari babateguriye byose. 41Abantu bo mu turere tuhegereye, kugera kuri Isakari, Zabuloni na Nefutali, na bo bazana ibiribwa ku ndogobe, ingamiya, inyumbu n’ibimasa: bazana amafu, imitsima y’imbuto z’imitini, imizabibu yumye, divayi, amavuta, amatungo maremare n’amagufi menshi, kuko hari ibyishimo muri Israheli.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda