Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


14

Dawudi i Yeruzalemu

(2 Sam 5.11–16)

1Bukeye Hiramu, umwami wa Tiri, yohereza intumwa kwa Dawudi, hamwe n’ibiti by’amasederi, ababaji b’amabuye n’abubatsi kugira ngo bamwubakire inzu. 2Nuko Dawudi amenyeraho ko Uhoraho yamugize umwami w’Abayisraheli, kandi ko yari akujije ubwami bwe agiriye Israheli, umuryango we.

3Dawudi ashakira abandi bagore i Yeruzalemu, arongera abyara abahungu n’abakobwa. 4Ngaya amazina y’abana be bavukiye i Yeruzalemu: ni Shamuwa, Shobabu, Natani, Salomoni, 5Yibuhari, Elishuwa, Elipaleti, 6Noga, Nefegi, Yafiya, 7Elishama, Behaliyada na Elifeleti.

Dawudi atsinda Abafilisiti

(2 Sam 5.17–25)

8Bukeye, Abafilisiti bamenya ko Dawudi yasizwe amavuta kugira ngo abe umwami w’Abayisraheli bose. Nuko Abafilisiti bose barazamuka, bajya gushakashaka Dawudi. Dawudi na we arabimenya, aza kubasanganira. 9Ubwo Abafilisiti baraza, badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu. 10Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka! Ndabagabiza ibiganza byawe.» 11Nuko bazamuka i Behali‐Perasimu, Dawudi abatsinda aho. Dawudi aravuga ati «Imana yacishije ikiganza cyanjye icyuho mu banzi banjye, kimeze nk’igiciwe n’amazi ahombotse.» Ni yo mpamvu aho hantu bahise Behali‐Perasimu, ari byo kuvuga ngo ’Umutware w’ibyuho.’ 12Abafilisiti basiga amashusho y’ibigirwamana byabo aho ngaho; Dawudi ategeka ko bayatwika.

13Abafilisiti bongera kudendeza mu kibaya. 14Dawudi yongera kubaza Imana, maze Imana iramubwira iti «Ntubatere ubaturutse imbere, ahubwo hindukira uturuke inyuma yabo, ahateganye n’ishyamba. 15Niwumva ikiriri gihinda giturutse hejuru y’ishyamba, uhutireho! Ubwo Imana iraba iri bujye imbere yawe, kugira ngo utsinde Abafilisiti.» 16Dawudi abigenza uko Imana yamutegetse, atsinda Abafilisiti kuva i Gibewoni kugeza i Gezeri.

17Dawudi aramamara mu bihugu byose, kandi Uhoraho atuma atinywa n’amahanga yose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda