Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


11

Dawudi aba umwami wa Israheli

(2 Sam 5.1–3)

1Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe. 2Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Ikindi kandi, Uhoraho Imana yawe yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»

3Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni, imbere y’Uhoraho. Nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli, nk’uko Uhoraho yari yarabivugishije Samweli.

Dawudi yigarurira Yeruzalemu

(2 Sam 5.6–10)

4Dawudi n’Abayisraheli bose bajya gutera Yeruzalemu, ari yo Yebuzi, no kurwanya Abayebuzi bari batuye icyo gihugu. 5Abaturage b’i Yebuzi babwira Dawudi, bati «Ntuzinjira hano!» Ariko Dawudi yigarurira ikigo cya Siyoni, ari na cyo cyabaye umurwa wa Dawudi. 6Koko rero Dawudi yari yavuze ati «Utanga abandi kwica Umuyebuzi azaba umutware n’igikomangoma.» Nuko Yowabu mwene Seruya ababanziriza imbere, aba ari we uba umutware. 7Dawudi atura muri icyo kigo, bituma bacyita Umurwa wa Dawudi. 8Hanyuma yubaka umugi n’ahakikije i Milo, mu mpande zose, naho Yowabu asana ahari hasigaye.

9Dawudi agenda arushaho gukomera, kandi Uhoraho Nyir’ububasha yari kumwe na we.

Intwari zo mu ngabo za Dawudi

(2 Sam 23.8–39)

10Ngaba abatware b’intwari za Dawudi; ni bo bamuteye inkunga mu gihe cyose yari ku ngoma, kandi ni na bo bamwimitse, bafatanyije na Israheli yose, nk’uko Uhoraho yari yarabivugiye kuri Israheli.

11Ngiri irondora ry’intwari za Dawudi: Yashobeyamu mwene Hakumoni, umutware w’abitwa Abatatu b’imena. Ni we wabanguriye icumu rye ku bantu magana atatu abicira icyarimwe.

12Umukurikira ni Eleyazari mwene Dodo w’Umwahohi wari mu Batatu b’imena. 13Ni we wari hamwe na Dawudi i Pasidamimu igihe Abafilisiti bari bahakoraniye kugira ngo barwane. Aho hari umurima wa za bushoki nyinshi, nuko abantu bahunga Abafilisiti. 14Eleyazari uwo ahagarara hagati mu murima, arawurinda, maze atsinsura Abafilisiti. Bityo Uhoraho atsindira Israheli bikomeye.

15Batatu bo muri Ba Mirongo Itatu b’imena baramanuka basanga Dawudi ku rutare ruri hafi y’ubuvumo bwa Adulamu, mu gihe Abafilisiti bari baciye ingando mu kibaya cy’Abarefayimu. 16Ubwo Dawudi yari mu buhungiro, naho igico cy’Abafilisiti kiri i Betelehemu. 17Dawudi avuga icyifuzo cye, agira ati «Ni nde uzampa ku mazi yo mu iriba riri ku irembo rya Betelehemu, nkayanywa?» 18Ba batatu banyura mu ngando y’Abafilisiti barwana, bavoma amazi mu iriba riri ku irembo rya Betelehemu, barayajyana, bayashyikiriza Dawudi. We ariko yanga kuyanywa ahubwo ayaturaho Uhoraho ituro riseswa. 19Aravuga ati «Imana yanjye irandinde gukora kuri aya mazi! Aya ni amaraso y’abantu bahaze amagara yabo, bagira ngo bayanzanire!» Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe na ba bagabo b’intwari, uko ari batatu.

20Abishayi murumuna wa Yowabu, ni we wategekaga Ba Mirongo Itatu b’imena. Ni we kandi wakaraze icumu rye, rihinguranya abantu magana atatu, bituma aba ikirangirire muri Ba Mirongo Itatu b’imena. 21Yarubashywe kurusha Ba Mirongo Itatu b’imena, ndetse aba umutware wabo, ariko ntiyashyikira Intwari eshatu za mbere.

22Benaya mwene Yehoyada, umwana w’umugabo w’intwari ukomoka i Kabuseli, yagaragaje ubutwari bwe kenshi. Ni we wishe abahungu bombi ba Ariyeli w’i Mowabu, ni na we wamanutse yicira intare ku iriba, ku munsi w’urubura. 23Ni we kandi wishe Umunyamisiri wari ufite uburebure bw’imikono itanu. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu ringana n’igiti cy’ababoshyi b’imyenda. Amanuka amusanga yitwaje inkoni, ashikuza icumu Umunyamisiri, amwicisha icumu rye bwite! 24Ngibyo ibyo Benayahu mwene Yehoyada yakoze; yamamaye muri Ba Mirongo Itatu b’imena; 25yagize icyubahiro kurusha izo Ntwari mirongo itatu, ariko ntiyahwanye n’Intwari eshatu za mbere. Maze Dawudi amugira umurinzi we.

26Dore n’abandi babaye intwari zikomeye: ni Asaheli umuvandimwe wa Yowabu, Eluhanani mwene Dodo w’i Betelehemu, 27Shamoti w’i Harodi, Helesi w’i Paloni, 28Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa, Abiyezeri w’i Anatoti, 29Sibekayi w’i Husha, Ilayi w’i Ahoha, 30Mahurayi w’i Netofa, Heledi mwene Bahana w’i Netofa, 31Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini, Benaya w’i Pireyatoni, 32Hurayi wo ku tugezi tw’i Gashi, Abiyeli w’i Aruba, 33Azumaweti w’i Bahurimu, Eliyahuba w’i Shaluboni, 34Hashemu w’i Gizoni, Yonatani mwene Shage w’i Harani, 35Ahiya mwene Sakari w’i Harari, Elifali mwene Uri, 36Heferi w’i Mekerati, Ahiya w’i Peloni, 37Hesiro w’i Karumeli, Narayi mwene Ezubayi, 38Yoweli umuvandimwe wa Natani, Mibuhari mwene Haguri, 39Seleki w’Umuhamoni, Nahurayi w’i Beroti, watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya, 40Ira w’i Yatiri, Garebu w’i Yatiri, 41Uriya w’Umuhiti, Zabadi mwene Ahulayi, 42Adina mwene Shiza w’Umurubeni, umutware w’Abarubeni wagendanaga n’abantu mirongo itatu, 43Hanani mwene Mayaka na Yoshafati w’i Mituni, 44Uziya w’i Ashitaroti, Shama na Yeweli bene Yotamu w’i Aroweri, 45Yediyaweli mwene Shimuri na Yoha, umuvandimwe we w’i Tisi, 46Eliyeli w’i Mahawi, Yeribayi na Yoshaweya bene Elinahamu, Yituma w’Umumowabu, 47Eliyeli, Obedi na Yasiyeli b’i Soba.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda