Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

Uhoraho abasezeranya amahoro n’umugisha8.1 amahoro n’umugisha: aka gace kose 8,1–16, gakubiyemo amasezerano y’amahirwe umuryango uzagira mu gihe kizaza. Koko kandi, icyo Imana ishakira abayo ni amahoro n’umutekano, ariko ibyo byiza, kugeza ubu, byagiye bidindizwa n’ubuhemu n’ibyaha byawo.

1Dore ijambo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yambwiye:

2Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya:

Siyoni nyifitiye ishyaka rikomeye,

kandi nkanayigirira urukundo rwinshi.

3Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya:

Ngiye kugarukira Siyoni, nture rwagati muri Yeruzalemu.

Yeruzalemu bazayita «Umugi udahemuka»,

naho umusozi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

bawite «Umusozi mutagatifu.»

4Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo:

Abasaza n’abakecuru, buri wese yicumba akabando ke,

bazongera kwicara ku bibuga by’i Yeruzalemu.

5Ibibuga by’i Yeruzalemu bizuzuranaho abana,

abahungu n’abakobwa bazahakinira.

6Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo:

Niba se iby’uwo munsi byaba ibidashoboka

mu maso y’abasigaye b’uwo muryango,

no ku bwanjye se ntibizashoboka?

Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

7Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo:

Ni koko, ngiye kugobotora umuryango wanjye,

nywuvane mu gihugu cy’iburasirazuba n’icy’iburengerazuba.

8Nzabagarura bature rwagati muri Yeruzalemu,

bazambere umuryango, nanjye mbe Imana yabo,

mu budahemuka no mu butungane.

9Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Nimukomere, mwebwe uyu munsi mwumva amagambo yavuzwe n’abahanuzi, muri iyi minsi hazatangirwa urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kugira ngo iyo Ngoro yongere yubakwe. 10Kuko mbere y’iyi minsi, abantu nta cyo bari bafite, n’amatungo nta cyo yari abamariye. Uwagendaga ntiyizeraga kugaruka amahoro ku mpamvu y’uwamusagarira; kuko abantu bose nabaretse bagasubiranamo. 11Ariko noneho, abasigaye b’uyu muryango sinzongera kubamerera nka mbere, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. 12Koko rero, ngiye kubiba amahoro, umuzabibu urumbuke imbuto, ubutaka butange umusaruro wabwo, n’ijuru rigushe ikime cyaryo, maze ibyo byose nzabigabire abasigaye b’uy’umuryango. 13Nuko rero, bantu b’inzu ya Yuda n’ab’inzu ya Israheli, nk’uko mwari mumeze nk’ibivume mu mahanga, ni na ko nzabakiza maze mukaba abanyamugisha. Mwitinya, ahubwo nimukomere!

14Koko rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nk’uko nari naragambiriye kubagirira nabi, mbitewe n’ababyeyi banyu bari barandakaje, kandi simbireke — ni ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze — 15ni na ko nisubiyeho, noneho nkaba niyemeje kugirira neza Yeruzalemu n’inzu ya Yuda. Mwitinya rero na gato!

16Dore amabwiriza muzakurikiza: buri muntu nabwire mugenzi we ukuri, mu nkiko zanyu muce imanza zitabera, zishyigikiye amahoro; 17ntimugatekereze kugirirana nabi; ntimukarahire ibinyoma kuko ibikorwa nk’ibyo mbyanga. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Iminsi yo gusiba izahinduka iminsi y’ibirori8.17 iminsi y’ibirori: ngiki igisubizo cy’ikibazo cyabajijwe muri 7,3.

18Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ambwira iri jambo, ati

19«Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ugusiba kurya ko mu kwezi kwa kane, mu kwezi kwa gatanu, mu kwezi kwa karindwi no mu kwezi kwa cumi, inzu ya Yuda kuzayihindukiramo iminsi y’umunezero, y’ibyishimo n’ibirori bihimbaje. Nyamara ariko, nimukunde ukuri n’amahoro!»

Amahanga yose azagana Uhoraho

20Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, muzongera kubona haje abanyamahanga n’abaturage b’imigi minini. 21Abaturage b’umugi umwe bazajya kubwira abo mu wundi bati «Nimuze tujye kurura uruhanga rw’Uhoraho, dushakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo; natwe turajyayo.» 22Nuko imiryango myinshi n’amahanga akomeye bazaze i Yeruzalemu gushakashaka Uhoraho, Umugaba w’ingabo, no kumwurura.

23Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Uwo munsi, abanyamahanga cumi bavuga indimi zinyuranye bazafata igishura cy’umwambaro w’Umuyahudi, bazamwizirikeho bavuga bati «Turashaka kujyana namwe kuko twumvise bavuga ngo ’Imana iri kumwe namwe.’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda