Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

Ibyerekeye gusiba kurya

1Mu mwaka wa kane, umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda, ari ko Kisilewu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zakariya. 2Ubwo Beteli‐Sareseri icyegera cy’umwami, we n’abantu be bohereza intumwa zo kurura Uhoraho, Umugaba w’ingabo, 3no gusiganuza abaherezabitambo bakorera Ingoro y’Uhoraho hamwe n’abahanuzi bagira bati «Mbese ngomba gukomeza kurira no gusiba kurya mu kwezi kwa gatanu, nk’uko nabigenjeje muri iyi myaka yose7.3 muri iyi myaka yose: kuva aho Ingoro isenyewe, Abayahudi bari barafashe akamenyero ko gusiba kurya ku munsi babyibukagaho. None se ko umugi n’Ingoro byongeye bikubakwa, ni ngombwa ko bakomeza kugenza batyo? Muri 8,19, ni ho umuhanuzi aduha igisubizo.?»

Kudakurikiza ubuhemu bwa kera

4Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, arambwira ati 5«Bwira rubanda rwose n’abaherezabitambo uti ’Igihe mwasibaga kurya, mubivanzemo n’amaganya, mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi, imyaka mirongo irindwi yose, uko gusiba se, ni jye mwakugiriraga? 6Igihe se mwiriraga kandi mukanywa, si mwe ubwanyu mwiriraga kandi mukinywera? 7Mbese ye, aho ntibyaba ari byo Uhoraho yavugishije abahanuzi ba kera; igihe Yeruzalemu yari mu mahoro no mu ituze, ikikijwe n’imigi yayo, Negevu n’ibihugu by’imirambi bigituwe?’»

8(Nuko Uhoraho akomeza kubwira Zakariya ati) 9«Icyo gihe Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yavugaga atya: Nimuce imanza zitabera kandi buri muntu agirire impuhwe n’imbabazi umuvandimwe we. 10Ntimukarenganye umupfakazi n’impfubyi, umusuhuke n’umukene; ntihakagire n’umwe utekereza kugirira nabi umuvandimwe we. 11Ariko ababyeyi banyu banze kumva, bazamura intugu kandi bipfuka mu matwi ngo batumva. 12Binangiye umutima, ukomera nka diyama, kugira ngo batumva amabwiriza n’amagambo y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabagejejeho abigirishije Umwuka we, akayavugisha abahanuzi ba kera. Icyo gihe, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yari arakaye cyane. 13Kubera iyo mpamvu, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nk’uko nabahamagaye ntibanyumve, ni ko nanjye bampamagaye sinabumva. 14Ahubwo nabatatanyirije mu mahanga yose batigeze bamenya, baragenda, igihugu gisigara gusa, ntihagira uhanyura cyangwa ngo ahagaruke. Nuko igihugu kitagiraga uko gisa bagihindura amatongo.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda