Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


14

Urundi rugero rwo gusenga ibigirwamana

1Undi na we akitegura kwambuka amazi y’imivumba ikaze,

maze agatakambira igiti,

ndetse cyamunzwe kurusha ubwato bumutwaye.

2Koko rero, ubwo bwato bwakorewe kujya guhaha,

kandi bwubakanwa ubuhanga n’umunyabukorikori.

3Nyamara, Mubyeyi uzi guteganya, ni wowe ubwiyoborera,

ni wowe wahanze umuhanda wabwo mu nyanja,

mu mivumba rwagati uhashyira inzira nyabagendwa;

4ugaragaza utyo ko ushobora kurinda amakuba yose,

kugeza n’aho umwiga yashobora guturira inyanja.

5Ntushaka ko ibikorwa by’Ubuhanga biba impfabusa,

ari na cyo gituma abantu biragiza igiti kitagira shinge,

bakabasha kwambuka inyanja yibirinduye,

bari mu bwato budafashe, bakomoka ari bataraga.

6Ni ko byagenze no mu ntangiriro,

igihe abirasi n’ibihangange barimbutse14.6 barimbutse: reba Intg 6,1–5. Nowa we yahungiye mu bwato bituma yitwa «icyizere cy’isi», kuko ari we wakomotseho abantu bongeye kugwira, batura ku isi.;

icyizere cy’isi cyahungiye mu bwato,

maze kiyoborwa n’ikiganza cyawe,

bituma ibihe bizaza biteganyirizwa urubyaro rushya.

7Haragahirwa igiti14.7 Haragahirwa igiti: kuva mu ntangiriro abakristu bakunze kugereranya igiti cyabajwemo ubwato bwa Nowa kikamukiza, n’icy’umusaraba wa Kristu waturonkeye umukiro uhebuje. cyahindutse igikoresho cy’ubutungane,

8ariko havumwe ikigirwamana cyakibajwemo ndetse n’uwagikoze;

we azire ko yagikoze,

naho cyo ko ari ikintu gishanguka cyiswe imana;

9kuko Imana yangira hamwe umugome n’ubugome bwe,

10kandi igikorwa kikazahanirwa hamwe n’uwagikoze.

11Koko rero, urubanza rw’Imana ruzibasira ibigirwamana by’amahanga,

kuko byahindutse amahano mu biremwa by’Imana,

bikabera abantu impamvu yo kugwa,

n’umutego mu nzira y’abapfayongo.

Inkomoko yo gusenga ibigirwamana

12Inkomoko y’ubuhabara yaturutse mu kubaza ibigirwamana,

maze uko kubivumbura kubahumanyiriza ubuzima.

13Ntibyigeze bibaho kuva mu ntangiriro,

kandi nta n’ubwo bizahoraho.

14Ubwo ni ubwirasi bw’abantu bwabizanye ku isi,

ariko n’igihe byagenewe cyo kuvanwaho kiri bugufi.

15Umubyeyi wari wazahajwe n’icyunamo kimutunguye,

yakoresheje igishushanyo cy’umwana we wari ukindutse;

bityo uwahoze ari intumbi, se amwubaha nk’imana14.15 amwubaha nk’imana: mu gihe cya kera, hari ubwo bibwiraga ko abana bapfuye bakiri bato, bakirwa mu rugaga rw’imana zabo, bagahinduka abarinzi b’imiryango yabo. Ibyo byatumaga rero babaha icyubahiro nk’igihabwa izo mana.,

kandi ashinga abe ayo mabanga n’iyo mihango;

16maze uko ibihe bisimburana, uwo muco urakomera,

kandi ukurikizwa nk’itegeko.

Nanone kandi ku bw’itegeko ry’abatware,

amashusho y’amabazanyo yaje gusengwa.

17Koko, abatashoboraga kubashengerera kubera ko batuye kure,

bagenekerezaga uko basa,

maze umwami batari kumwe, bakamusimbuza ishusho,

nuko bagashishikarira batyo kumuhakwaho nk’aho yahibereye.

18Nguko uko n’ababaga batazi umwami na bo baje kumuramya,

babitewe n’ishyaka ry’umunyabukorikori wari ubifitemo inyungu.

19Uwo muntu ndetse, kugira ngo arusheho gushimisha umutegetsi we,

yamukoreraga amashusho asumbya uburanga ubwo asanganywe,

20nuko imbaga igahururira ubwiza bwayo,

maze umwami bahaga icyubahiro cy’umuntu cyonyine,

agahinduka atyo imana14.20 agahinduka atyo imana: abami bo mu Misiri, ariko cyane cyane abo muri Ashuru kimwe n’ibikomangoma byaho, bakundaga kuvuga ko bakomoka ku mana, maze bagategeka rubanda kubaramya. Reba Intu 12,22, aho rubanda bashimagizaga amagambo y’umwami Herodi Agripa, bagira bati «Noneho ni ijwi ry’imana, si iry’umuntu». Birumvikana rero ko abo bami bikoresherezaga amashusho yabo ubwabo, rubanda bakayaramya. ikwiye gusengwa.

21Nuko ubuzima bw’umuntu bugwa butyo mu mutego,

bicwa n’ibyago n’agahato k’abatware,

kuko bari bafashe ibuye cyangwa igiti,

bakabiha izina risumba ayandi yose.

Ingaruka z’uko gusenga ibigirwamana14.21 Ingaruka . . . ibigirwamana: ibibi bikururwa no gusenga ibigirwamana ntibigira ingano, kandi byica umubano nyawo mu bantu no mu ngo. Ni ibiterashozi gusa bitagira shinge. Gereranya na Rom 1,24–32, aho Pawulo Mutagatifu avuga ibyerekeye ingeso mbi z’abanyamahanga.

22Ntibahagijwe no kuyobagurika mu bumenyi bw’Imana,

ndetse no guhora mu ngorane z’urudaca zitewe n’ubujiji,

ibyago nk’ibyo batinyutse kubyita amahoro.

23Kubera imihango yabo yo kwica abana,

amabanga yabo afifitse, cyangwa ibisazi batewe n’umurengwe,

24ntibacyubaha ubuzima cyangwa ubumanzi bw’abashakanye,

ahubwo umwe arica undi urw’agashinyaguro, amugambanira,

cyangwa se akamutesha icyubahiro, yohokera ubusambanyi.

25Byose byabaye uruvangitirane:

kumena amaraso n’ubwicanyi, ubujura n’ubuhendanyi,

ubushukanyi n’ubuhemu, imidugararo n’ubugambanyi,

26kumwaza abanyamurava, kwibagirwa ineza,

ubwandure bw’imitima n’ubukubanyi,

ubushyamirane mu bashakanye, ubusambanyi n’ubwomanzi.

27Koko rero, gusenga ibigirwamana bitabaho ni intangiriro,

impamvu n’iherezo ry’icyitwa ikibi cyose:

28hari ukwishimisha birenze urugero, hari uguhanura ibinyoma,

hari ukubaho mu bugome cyangwa kurahira ubusa.

29Kubera ko biringira ibigirwamana bitagira ubuzima,

bemera ko indahiro zabo z’ibinyoma

nta ngaruka mbi zizabatera.

30Ariko rero bazahanishwa igihano kikubye kabiri,

kuko biyibagije Imana, bagaragira ibigirwamana,

kandi bakarahira ibinyoma, bahinyura icyitwa ubutungane.

31Nta bwo ari ububasha bw’ibintu barahiriyeho,

ahubwo ni urubanza rucirwa abanyabyaha,

ruhana iteka ryose abaca ku mategeko.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda