Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

Ubugoryi bw’abasenga ibiremwa13.1 Ubugoryi bw’abasenga ibiremwa: aka gace ka 13,1–9 gakubiyemo inyigisho y’ingenzi, yereka abantu uko bashobora kumenya Imana, Umuremyi wa byose, bitegereza ibyiza byose biri kuri iyi si. Icyo gitekerezo, Pawulo Mutagatifu na we azakigarukaho muri Rom 1,20. Ikibabaje ariko, ni uko kenshi abantu batabigeraho, ahubwo uburanga bw’ibiremwa bukababera inkomyi, ituma batajya mbere ngo bamenye Uwabihanze byose (13.2–3). Hari aho umwanditsi agerageza kugarukira abasenga amazi, umuriro, inyenyeri, ukwezi cyangwa izuba babitewe n’ubwiza bwabyo, nyamara abona ko gusenga amashusho akozwe n’ibiganza by’abantu, byo ari ubusazi bukabije (13.10—14.31).

1Koko rero, abo bantu bose batageze ku bumenyi bw’Imana,

berekanye intege nke za kamere yabo;

batwawe n’ibintu bigaragara ntibashobora kumenya Uriho,

bitegereza ibyo bikorwa, ariko ntibabimenyeramo Uwabihanze.

2Ahubwo bo birebeye umuriro, umwuka, umuyaga woroheje,

urujeje rw’inyenyeri, imivumba y’amazi

n’ibinyarumuri byo mu kirere,

baba ari byo bita imana zitegeka isi.

3Ubwo bashutswe n’uburanga bwabyo bwatumye babifata nk’imana,

ntibamenyeraho ko Umugenga wabyo abisumba kure,

kuko Uwabiremye ari na we nkomoko y’uburanga.

4Niba kandi ububasha bwabyo n’imbaraga zabyo byarabatangaje,

bari guhera kuri ibyo bigaragara,

bakumviraho ukuntu Uwabihanze abisumbya kure ububasha.

5Koko rero, ubuhangange n’uburanga bw’ibyaremwe

biducira amarenga atuma turangamira Uwabihanze.

6Nyamara abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane,

kuko wenda bayobaguritse bashakashaka Imana,

kandi bifuza kuyigeraho.

7Uko bagatuye rwagati mu biremwa byayo,

bagaharanira kubimenya neza,

ni na ko batwawe n’uburanga bwabyo,

kuko ibyo babonaga basangaga ari byiza cyane!

8Ariko kandi na bo ntibakwiye kubabarirwa,

9kuko, niba baragize ubwenge bwo gusesengura imibereho y’ibyaremwe,

ni kuki batashoboye kumenya hakiri kare Umugenga w’ibyo byose?

Ugusenga ibigirwamana13.9 Ugusenga ibigirwamana: gereranya n’ibivugwa muri Iz 44,9–20; Yer 10,1–16; Baruki 6 n’ahandi.

10Nyamara baragowe abo bantu biringiye ibintu bitagira ubuzima,

ibyakozwe n’abantu bakabyita imana,

nka zahabu na feza bacuranye ubuhanga,

ngo babikuremo amashusho y’inyamaswa,

cyangwa ibuye ritagira agaciro ryabajwe n’umuntu wa kera.

11Tuvuge mbese nk’umubaji w’ibiti,

uca ingeri ashobora kwikorera,

akayishishurana ubuhanga bwinshi,

akayikuramo igikoresho gisanzwe;

12naho ibisigazwa by’uwo murimo we,

akabitekesha ibyo kurya bimumaze inzara.

13Ibango risigaye ridafite akamaro,

kuko rigoramye cyangwa se rifite amasubyo;

akarifata, akaribaza mu gihe yabuze ikindi akora,

akaribaza atabyitayeho, maze akariha ishusho ry’umuntu,

14cyangwa se iry’inyamaswa iteye ishozi.

Hanyuma akarisiga irange,

akariraba umutuku mu maso,

agahisha atyo ubusembwa bwaryo.

15Akarishakira akazu gakwiye gacukuye mu rukuta,

akarifatisha icyuma,

16agakora uko ashoboye kose ngo ritagwa hasi,

kuko azi neza ko nta cyo ryishoboreye.

Ni ishusho rikeneye inkunga.

17Nyamara yashaka gusabira ibintu bye,

urugo rwe cyangwa abana be,

ntaterwe isoni no gutakambira icyo kintu kitagira ubuzima.

Yashaka kumererwa neza, agatakambira ikitagira ubuzima;

18yakwifuza kugira ubugingo, agatakambira icyapfuye;

yashaka inkunga, akitabaza ikitishoboye na busa;

mu ngendo ze, akiragiza ikitabasha no gutambuka;

19naho ku byerekeye ibimutunga,

inyungu ze n’imishinga ye,

agasaba imbaraga ikitazifite na gato.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda