Igitabo cya Tobi
IJAMBO RY’IBANZE
Ngiyi inkuru inyura uyisomye wese, kandi inadufitiye akamaro cyane, kubera byinshi itwigisha. Aka gatabo karadutekerereza imibereho y’abantu bo mu ngo ebyiri z’Abayahudi zari zifitanye isano ya hafi, ariko bose bari barajyanywe bunyago, bamwe baba muri Ashuru, naho abandi bari mu Bumedi.
Tobiti ari na we nyir’urugo rwa mbere, yaje kugira amakuba akomeye ndetse akurizaho no kuba impumyi; naho Sara wari waravukiye muri rwa rugo rundi ari ikinege, bamushyingiye akari kenshi, ariko abagabo be bose bagapfa muri iryo joro nyine ubukwe bwatashye. Mbese izo ngo zombi zizashyira zigire ikintu cyazinezeza? Ubusabaniramana bwabo n’umuco mwiza byabarangaga bazageza ubwo babihemberwa, n’amasengesho yabo yakirwe? Ngibyo ibyo tugiye kumenya dusoma iyo nkuru.
N’ubwo akenshi aka gatabo kayirondora nk’aho byabaye koko, kakatubwira neza igihe n’aho byabereye, nta bwo ko ari igitabo cy’amateka. Iyo witonze ugashishoza, usanga uwacyanditse atari azi neza iby’abami akivugamo (1,2; 1,15), ndetse nta n’ubwo we ubwe yigeze agenda muri utwo turere atondagura (5,6).
Aka gatabo ka Tobi uko kakabaye, kose ni nk’umugani wari ugamije kugira icyo wigisha Abayahudi bari baratataniye mu mahanga, ukabashishikariza inyigisho nyinshi zerekeye iyobokamana n’iz’imbonezamubano: mbese bakumviraho uko umuntu yabaho ku buryo bunyuze Imana, naho yaba akiri mu gihugu cy’abapagani yajyanywemo bunyago.
Ibitekerezo by’iremezo aka gatabo gashingiyeho tubisanga cyane cyane muri 3,16–17 no muri 12,12–15, ari na ho tumenyera ko Imana Nyir’ikuzo ubwayo, itigeze ihwema kwita kuri izo ngo zombi, mbese nk’uko ihora ishaka icyagirira buri wese akamaro. Yohereje umumalayika Rafayeli aza ari nk’umusore witonda, kandi uciye akenge akaba azi ibintu n’ibindi, kugira ngo aherekeze Tobi mu rugendo rwe. Ni we uzatuma Sara abona umugabo umukwiye, na wa musaza Tobiti agakira ubuhumyi bwe. Nyamara ariko muramenye ntitwibeshye: nitwumva bavuga iby’uwo mumalayika wari wigize nk’umuntu, tujye tumenyeraho ko ari uburyo bwo kuducengezamo ko Imana ihora iteka yita ku bayo, ikabarengera n’ubwo twe tutayibona; kandi ko indwara iruta izindi twese dukwiye gukizwa, ari ubuhumyi bwo mu mitima yacu.
Aka gatabo ka Tobi rero kagenewe cyane cyane abubatse ingo. Umwanditsi wako yari yarumvise neza ko ibyiza byinshi dukesha iyobokamana tubiherwa mu burere dusanga mu ngo zirangwa n’ubumwe n’ubusabaniramana. Ikindi kandi, iyo abantu bashakanye si ugukina: Tobi yabengutse Sara yishimira umuco we n’uw’ababyeyi be, maze kuva ubwo yumva ko uwo mukobwa abaye mugenzi we bazabana iteka mu byishimo, ntibazahemukire Nyagasani habe na rimwe. Koko kandi ingo nk’izo zizahorana iteka umugisha wa Nyir’ijuru.
Nk’uko tubibona rero, izo nyigisho kimwe n’izindi nyinshi ziri muri aka gatabo, umwanditsi wako ntazitugezaho ku buryo burambiranye, cyangwa se ngo azidusobanurire nk’uko abarimu babigenza. Ahubwo yahisemo kuzitwigishiriza mu mugani ushimishije cyane: mbese no mu bitekerezo byose Abayahudi banditse, biragoye kubonamo icyarusha uyu mugani ubwiza, ndetse no mu byanditswe mu zindi ndimi, aka gatabo ni kamwe mu byanogera abantu.
