Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

1Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 2Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. 3Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. 4Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere, mu myaka ya kera. 5Nzabegera mbacire imanza; nzashinja abapfumu, abasambanyi n’abarahira ibinyoma, nzashinje abacuza abakozi igihembo cyabo, n’abarenganya umupfakazi n’impfubyi, kimwe n’abashikamira umusuhuke, n’abandi bose batanyubaha. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

Ituro ry’igice cya cumi3.5 igice cya cumi: muri iki kiganiro Imana irongera kuvugana n’umuryango wayo, wirengagizaga nkana icyaha cyawo cyangwa ukuntu ugomba kuyigarukira. Umuhanuzi arasubiza umuryango ko nuramuka utunganyije ibyo Imana iwutegeka, na yo izawusenderezaho umugisha, ikabaha imvura bakeneye, kandi n’umusaruro wabo ntuzongere kwangirika.

6Jyewe, Uhoraho, nta bwo nahindutse; ahubwo ni mwebwe, bene Yakobo, muhora muhinduka! 7Kuva mu bihe by’abasekuruza banyu, mwirengagiza amabwiriza yanjye, ntimuyakurikize. Nimungarukire, nanjye nzabagarukira! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Nyamara murabaza muti «Tuzakugarukira dute?» 8Ni ko se, umuntu ashobora kubeshya Imana? Ariko mwebwe murambeshya! Murongera muti «Twakubeshye mu biki?» Mumbeshya mu gutanga igice cya cumi cy’ibyo mutunze, no mu gutanga amaturo yanyu. 9Nuko rero, muravumwe, mwebwe na rubanda bose, kuko mumbeshya! 10Nimuzane mu cyumba cy’ububiko igice cya cumi cyose cy’ibyo mutunze, maze mu Ngoro yanjye habemo ibyo kurya. Bityo muzabe mungerageje, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, maze murebe neza uko nzabakingurira imiyoboro yo mu ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi. 11Nzabuza isanane kubangiriza imyaka, zoye gutsemba umusaruro w’ubutaka bwanyu, maze imizabibu yo ku misozi yanyu irumbuke, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 12Amahanga yose azabita abanyahirwe, kuko muzatura mu gihugu cy’umunezero. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

Ku munsi we, Uhoraho azahemba intungane

13Muravuga amagambo ansesereza, uwo ni Uhoraho ubivuga, hanyuma mukabaza muti «Ese amagambo twakuvuze ni ayahe?» 14Muravuga muti «Nta kamaro gukorera Imana. Bimaze iki gukurikiza amategeko yayo no kujya mu cyunamo imbere y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo? 15Ubu abirasi, ni bo twita abanyamahirwe, ndetse n’abagiranabi ni bo bamerewe neza; n’ubwo bagerageza Imana bwose, nta cyo bibatwara!»

16Ibyo byatumye abubaha Uhoraho bajya impaka, maze Uhoraho abatega amatwi yumva amagambo yabo. Nuko imbere ye, handikwa mu gitabo3.16 handikwa mu gitabo: ni ikigereranyo umuhanuzi akoresha, kugira ngo yumvishe ko Imana izi neza ab’intungane. Nk’uko Malakiya abivuga, ni nk’aho mu ijuru habaye igitabo kinini, ibyegera by’Imana byandikamo amazina y’intungane zose. amazina y’abantu bubaha Uhoraho, bakambaza izina rye. 17Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, aravuga ati «Umunsi nzigaragaza, abo bantu bazaba abanjye, bazaba nk’umunani wanjye bwite. Nzabagirira neza nk’uko umubyeyi agenzereza umwana we umukorera; 18bityo muzongere murebe imitandukanire y’intungane n’umugome, iy’ukorera Imana n’utayikorera. 19Dore haje Umunsi utwika nk’itanura; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami. 20Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo. Muzasohoka maze mwikinagure nk’inyana zivuye mu kiraro. 21Muzanyukanyuka abagome, bamere nk’ivu mu nsi y’ibirenge byanyu kuri uwo munsi nateganyije. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

Ukugaruka kwa Eliya

22Nimwibuke Amategeko ya Musa, umugaragu wanjye, we nahaye amategeko n’amabwiriza kuri Horebu, kugira ngo ayashyikirize Israheli yose.

23Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya3.23 kuboherereza Eliya: muri 2 Bami 2,11–13, bari badutekerereje ukuntu Eliya yajyanywe ku buryo bw’agatangaza mu igare ry’umuriro, akajya mu ijuru adapfuye. Rubanda rero bavugaga ko Imana yamushyize iruhande rwayo, ariko umunsi umwe ikazamwohereza ku isi. Muri 3,1 aho Malakiya avuga iby’intumwa yoherejwe gutunganya inzira y’Uhoraho, birashoboka ko yaba yaratekerezaga Eliya uwo. No mu ivanjili Yezu agaruka kuri uwo muhanuzi, aho dusoma ibyo yavuze kuri Yohani Batisita wabaye integuza ye, agira ati «Ni we Eliya waje ariko rubanda ntibamumenye» (Mt 17,10–13)., umuhanuzi. 24Ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’ababyeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda