Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

Raguweli ashyingira Tobi umukobwa we Sara

1Nuko bageze i Ekibatani, Tobi aravuga ati «Azariyasi, muvandimwe, hita unjyana kwa Raguweli, mwene wacu.» Umumalayika amujyanayo, bamusanga yicaye ku irembo, baba ari bo babanza kumuramutsa. Raguweli na we arabasubiza ati «Nimunezerwe, bavandimwe, muje mwisanga!» Hanyuma abajyana iwe. 2Abwira Edina, umugore we, ati «Mbega umusore usa na Tobiti, umuvandimwe wanjye!» 3Edina ni ko kubabaza ati «Bavandimwe se, muraturuka he?» Na bo baramusubiza bati «Turi abo mu muryango wa Nefutali, mu bajyanywe bunyago i Ninivi.» 4Arongera arababaza ati «Mbese ntimwamenya Tobiti, umuvandimwe wacu?» Na bo baramusubiza, bati «Yee! Turamuzi!» 5We rero arongera ati «Mbese aracyabaho?» Maze baramusubiza bati «Araho, arakomeye.» Hanyuma Tobi aramubwira ati «Ni we data!» 6Ako kanya Raguweli asimbukira hejuru, amugwa mu nda aramuhobera cyane, maze amarira arisuka. Hanyuma araterura, abwira Tobi, ati «Horana umugisha, mwana wanjye; ufite umubyeyi w’imfura, akanagwa neza! Ni ishyano rwose kubona umuntu w’inyangamugayo watangaga n’imfashanyo, yarahindutse impumyi!» Arongera agwa Tobi, umuvandimwe we, mu nda, maze asesa amarira. 7Edina, umugore we, na we biramuriza; ndetse na Sara umukobwa wabo ararira. 8Hanyuma Raguweli akura imfizi y’intama mu ishyo rye, arayibaga, maze barabazimanira, bishimye ibi byimazeyo.

9Bamaze gukaraba no kwiyuhagira, bajya ku meza. Nuko Tobi abwira Rafayeli ati «Azariyasi, muvandimwe wanjye, wambwiriye Raguweli, akanshyingira Sara, umuvandimwe wanjye.» 10Raguweli arabyumva maze abwira uwo musore, ati «Irire, winywere maze urare neza, kuko ari nta wundi ufite uruhare kuri Sara, umukobwa wanjye, uretse wowe, muvandimwe. Ikindi kandi, nanjye ubwanjye nta burenganzira mfite bwo kugira undi namushyingira, kuko ari wowe mufitanye isano ya bugufi. Nyamara ariko, mwana wanjye, ngiye kukubwira ukuri kose. 11Sara namushyingiye abagabo barindwi bo mu bavandimwe bacu, ariko muri bo ugiye kuryamana na we agahita apfa muri iryo joro. None rero, mwana wanjye, wirire, winywere; naho ubundi Nyagasani azabe ari we ukwimenyera.» 12Ariko Tobi aramusubiza ati «Sinongera kugira icyo ndira hano cyangwa se ngo nkihanywere, utabanje kuntunganyiriza ibyo.» Raguweli na we aramusubiza ati «Ndamuguhaye. Uramweguriwe nk’uko iteka ryo mu gitabo cy’Amategeko ya Musa ribyemeza, kandi n’Ijuru7.12 n’Ijuru: hari ubwo Abayahudi birindaga kuvuga izina ry’Imana kubera icyubahiro babaga bayifitiye, ahubwo bakavuga ngo «Ijuru» (cyangwa Nyir’ijuru). ryarabigennye ko ari uwawe; ngaho mujyane, abe umuvandimwe wawe. Kuva ubu uri musaza we, na we abaye mushiki wawe; guhera uyu munsi, abaye uwawe ubuziraherezo. Nyagasani Nyir’ijuru nabarinde muri iri joro, maze byose bibagendekere neza, mwana wanjye; kandi abasesekarize impuhwe n’amahoro ye.»

13Nuko Raguweli ahamagara Sara, umukobwa we, maze araza aramwegera. Amufata akaboko, amushyikiriza Tobi, avuga ati «Nguwo mujyane, kandi n’Amategeko hamwe n’iteka ryanditswe mu gitabo cya Musa biramukweguriye ngo akubere umugore. Ndamuguhaye, uzamujyane mugerane kwa so mutanatsitaye, kandi Imana Nyir’ijuru irabahe gutunga mutunganirwe, mugire amahoro!» 14Hanyuma ahamagara nyina wa Sara, amutegeka kumuzanira icyo yandikaho. Yandika amasezerano y’abashakanye, yemeza ko Sara amweguriye Tobi ngo amubere umugore, nk’uko iteka ryanditswe mu Mategeko ya Musa ribigena. Ibyo birangiye batangira kurya, baranywa.

Ijoro ry’umunsi w’ubukwe

15Nuko Raguweli ahamagara Edina, umugore we, aramubwira ati «Mugenzi wanjye, tunganya cya cyumba kindi, maze ukijyanemo Sara.» 16Undi aragenda, asasa muri icyo cyumba nk’uko amaze kubibwirwa, maze akijyanamo umukobwa we. Aratangira aramuririra, ariko arayihanagura, maze aramubwira ati 17«Urabe intwari, mwana wanjye! Agahinda ufite, Uhoraho Nyir’ijuru, arakaguhinduriremo ibyishimo! Mwana wanjye, komera!» Hanyuma arasohoka.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda