Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Baroba igifi kinini

1Nuko umusore aragenda, ajyanye n’umumalayika, bari kumwe n’imbwa ibaherekeje. Bombi barajyana, maze ijoro rya mbere riguye, barara ku nkombe ya Tigiri6.1 Tigiri: ni uruzi runini cyane rwambukiranya igihugu cya Ashuru, rugatemba rugana mu burasirazuba, rukiroha mu kigobe cy’Abaperisi (reba ku ikarita ya 1).. 2Umusore aramanuka, ajya koga ibirenge muri Tigiri, hanyuma igifi kinini gisimbukira hejuru, gishaka kumufata ikirenge, maze arataka. 3Umumalayika aramubwira ati «Gifate, maze ugikomeze.» Umusore aragifata, aragikurura, maze agishyira imusozi. 4Umumalayika arongera ati «Gisature, ugikuremo agasabo, hamwe n’umutima n’umwijima, maze ubibike, naho amara uyajugunye; kuko agasabo hamwe n’umutima n’umwijima bya bene iyo fi, ari umuti w’ingirakamaro.» 5Nuko umusore asatura ya fi, ayikuramo agasabo hamwe n’umutima n’umwijima, afata ku nyama zayo arazotsa ararya, naho izisigaye azishyiramo umunyu maze araziranzika.

6Bukeye bombi bakomeza urugendo; hashize iminsi bagera hafi y’Ubumedi. 7Nuko umusore abaza umumalayika, ati «Azariyasi, muvandimwe, uyu mutima n’umwijima n’aka gasabo by’iyi fi, bibamo muti ki?» 8We rero aramusubiza ati «Umutima n’umwijima by’ifi, iyo ubyosereje ahantu hari umuntu, yaba umugabo, yaba umugore, wahanzweho na Sekibi cyangwa se indi roho mbi, nta bundi zongera kumutera, kandi zinamuvamo burundu6.8 zinamuvamo burundu: muri icyo gihe batekerezaga ko, iyo bababuriye umutima n’umwijima by’ifi imbere y’uwahanzweho na roho mbi, umunuko wabyo uyimwirukanamo burundu. Naho agasabo ko, koko kavagamo umuti abavuzi ba kera bavurishaga indwara z’amaso.. 9Naho agasabo, iyo ugasigishije mu mboni z’ufite ibihu mu maso, hanyuma ukabihuha, ahita akira.»

Rafayeli agira Tobi inama yo kurongora Sara

10Nuko bamaze kugera mu Bumedi, bari hafi ya Ekibatani, 11ni bwo Rafayeli abwiye uwo musore, ati «Tobi, muvandimwe!» Undi arasubiza ati «Karame.» Umumalayika akomeza, agira ati «Iri joro turacumbika kwa Raguweli. Uwo muntu ni mwene wanyu, kandi afite n’umukobwa witwa Sara. 12Uretse Sara wenyine, nta gahungu cyangwa se akandi gakobwa agira. Ubwo uri mwene wabo wa bugufi, ni wowe ufite uburenganzira bwo kumuhabwa mbere6.12 kumuhabwa mbere: nk’uko igitabo cy’Ibarura kibivuga mu mutwe wacyo wa 36, umukobwa wese wavukaga ari ikinege yagombaga gushakana n’umugabo wo mu nzu ya se, kugira ngo irage rizagume iwabo ryoye kujya mu wundi muryango. Nyamara ariko, ntibyari itegeko ko ashakana n’uwo bafitanye isano ya hafi., ukagira n’ubwo kuzungura ibya se. Sara uwo kandi, ni umukobwa ushyira mu gaciro, akaba intwari, ndetse ni na mwiza cyane; kandi na se ni umugabo wubashywe.» 13Nuko yungamo ati «Wowe ufite uburenganzira bwo kumurongora. None rero, muvandimwe, ntega amatwi. Iri joro ndaganira na se iby’umukobwa we, kugira ngo tumumusabe; hanyuma niduhindukira tuvuye i Ragesi, tuzabone gucyuza ubukwe. Ndabizi kandi, Raguweli ntazamukwima cyangwa se ngo amushyingire undi, kuko yaba yisengeye urwo gupfa, nk’uko igitabo cya Musa kibicamo iteka. Koko kandi ni wowe ufite uburenganzira bwo kumuhabwa mbere y’undi, uwo ari we wese, wamumusaba. Ubu rero, muvandimwe, unyumve neza: iri joro turavuga iby’uwo mukobwa, tumusabe; hanyuma nitugaruka tuvuye i Ragesi, tuzamujyane, tumucyure iwawe.»

14Nuko Tobi asubiza Rafayeli, agira ati «Muvandimwe, Azariyasi, numvise bavuga ko yashyingiwe abagabo barindwi, ariko bajya kuryamana na we, muri iryo joro bashyingiwemo bose bakagwa mu nzu y’ubugeni; uwinjiraga mu nzu yahitaga apfa. Numvise kandi bamwe bavuga ko ari roho mbi ibahitana. 15Nanjye rero ubu, ndumva nifitiye ubwoba, kuko we nta cyo imutwara, ahubwo ikica ushatse kumwegera. Data yambyaye ndi ikinege, none ndatinya gupfa kuko data na mama byabatera agahinda, bigatuma bankurikira mu mva, kandi nta n’undi muhungu bagira wo kuzabahamba!» 16Rafayeli na we aramubwira ati «Ntiwibuka se inama so yakugiriye, akanagutegeka gushaka umugore wo mu nzu ye? Ubu rero, muvandimwe, ntega amatwi: iyo roho mbi ntigukange, umurongore. Ndabizi neza kandi, iri joro baramugushyingira. 17Numara kwinjira mu cyumba cy’ubugeni, ugabanye ku mwijima w’ifi no ku mutima, maze ubishyire mu cyotezo ubibabure. Umunuko wabyo urakwira na roho mbi iwumve, hanyuma irahunga ubutazamugarukaho. 18Nugeza igihe cyo kumwegera, muhaguruke mwembi, mubanze musenge, mutakambire Nyagasani Nyir’ijuru, kugira ngo abasenderezeho impuhwe n’umukiro we. Byigukura umutima kandi, kuko ari wowe yagenewe kuva na kera kose. Ni wowe uzamukiza, muzajyana iwanyu maze mubane, kandi ndahiriye ko muzabyarana abana bakakubera nk’abavandimwe. Ibyo rero ntibitume uhangayika.» 19Tobi amaze kumva ayo magambo Rafayeli amubwiye, no kumenya ko Sara ari umuvandimwe we uvuka mu nzu ya se, yumva amukunze ku buryo atakimukuyeho umutima.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda