Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

1Nuko numva ndashavuye cyane, nsuhuza umutima, ndaturika ndarira; mperako mvuga iri sengesho ryuje amaganya, ngira nti 2«Uhoraho, uri intabera, kandi n’ibikorwa byawe byose biraboneye. Inzira zawe zose ni ubudahemuka n’ukuri, ni wowe ucira isi urubanza. 3None rero ubu, Nyagasani, nyibuka unyitegereze; ntumpanire ibyaha byanjye n’amafuti yanjye, habe n’ibyo abasokuruza banjye bagukoreye. 4Baragucumuriye basuzugura amategeko yawe, uduteza abasahuzi, urupfu hamwe no kujyanwa bunyago, udukwiza imishwaro mu mahanga menshi, maze baduhindura urw’amenyo n’iciro ry’imigani, baratunnyega. 5Ni koko, imanza ugiye kuncira kubera ibyaha byanjye ni nyinshi kandi ntizibera, kuko tutakurikije amategeko yawe kandi ntitugendere mu nzira y’ubutungane imbere yawe. 6None rero, wowe unkoreshe uko wishakiye; utegeke akuka gahere, unkure kuri iyi si, mpinduke igitaka! Koko kandi icyandutira byose ni uko napfa sinongere kubaho, kuko nshengurwa n’agahinda ko kumva bansebya, kandi bambeshyera. Nyagasani, tegeka mve muri aka kaga, ndeka nigire mu buruhukiro budashira. Nyagasani, ntumpishe uruhanga rwawe, kuko ikiruta kuri jye ari uko napfa, aho kubaho mu makuba nk’aya ngaya, kandi narambiwe guhora numva bantuka.»

Sara atukwa n’umuja wa se

7Uwo munsi nyine, Sara umukobwa wa Raguweli3.7 Raguweli: uwo se we ni muntu ki? Nta bwo muri aka kanya umwanditsi ahita amutumenyesha, ahubwo yahisemo kumutubwira neza nyuma, muri 6,11–12. wari utuye i Ekibatani3.7 Ekibatani: ni umugi ukomeye wo mu Bumedi wari nko mu bilometero magana ane mu burasirazuba bwa Ninivi. mu Bumedi, na we yumva umwe mu baja ba se aramututse. 8Koko kandi, Sara uwo yari yarashatse abagabo barindwi, ariko Asimode, ya roho mbi isumbya izindi ubugome, ibica bose batararyamana na we. Nuko uwo muja aramubwira ati «Ntubona ko ari wowe ukenya abagabo bawe! Dore umaze kugira barindwi, ariko nta n’umwe muri kumwe! 9Niba abagabo bawe barashize se, ni cyo cyatuma utuburagiza? Uragende ubasange, ntugasige imbuto, kaba agahungu cyangwa se agakobwa!»

10Uwo munsi umutima wa Sara urashavura cyane, amarira arisesa, maze arazamuka ajya hejuru mu cyumba cya se, ndetse ashaka no kwimanika. Ariko arakomeza aratekereza, nuko aribwira ati «Byazatuma bannyega data, bamubwira ngo ’Wari ufite umukobwa umwe gusa wakundaga cyane, maze ibyago bye bituma yimanika!’ Bityo azasazane agahinda akajyane ikuzimu. Ikiruta ni uko jyewe ntakwiyahura, ahubwo nkinginga Uhoraho ngo mpfe, maze sinzongere kumva banshinyagurira.»

11Muri ako kanya, Sara arambura amaboko ayerekeje mu idirishya, maze asenga agira ati «Uragasingizwa, Mana Nyir’impuhwe; izina ryawe riragahora risingizwa iteka, n’ibyo waremye nibiguhe impundu ubuziraherezo! 12None ubu dore nubuye amaso, n’uruhanga rwanjye ni wowe rurangamiye. 13Utegeke ntabaruke mve kuri iyi si, noye kuzongera kumva bantuka ukundi. 14Urabizi, Mutegetsi, sinigeze nkorana ikibi n’umugabo, 15kandi sinitesheje agaciro; izina rya data sinarisebeje muri iki gihugu nazanywemo bunyago. Data yambyaye ndi umwe, ndi ikinege, nta wundi mwana afite uzamuzungura, nta n’umuvandimwe wa hafi, cyangwa se undi mwene wabo agira, ngo murindire azambere umugabo. None se ko maze kubapfusha ari barindwi, ndacyabereyeho iki kandi? Niba bitagushimishije ko napfa, Nyagasani, nibura tega ugutwi, wumve ibitutsi bantuka.»

Imana yumva isengesho rya Tobiti n’irya Sara

16Bidatinze, amasengesho yabo Imana iyumvira mu ikuzo ryayo, 17maze yohereza Rafayeli3.17 Rafayeli: mu gihebureyi, iryo zina risobanura ngo «Manirakiza». Muri 5,4 ni ho bazadusobanurira neza ko yari umumalayika. kubakiza bombi: yagombaga gukura bya bihu byererana ku maso ya Tobiti ngo arebe urumuri rw’Imana; naho Sara umukobwa wa Raguweli, akamwirukanamo ya roho mbi Asimode, maze akamushyingira Tobi, umuhungu wa Tobiti. Koko kandi, mu bamureshyaga bose, Tobi ni we wari ukwiye kumuhabwa mbere.

Muri ako kanya Tobiti ava mu rugo agaruka mu nzu; Sara, umukobwa wa Raguweli, na we aramanuka, ava muri cya cyumba cyo hejuru.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda