Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Tobiti aba impumyi

1Nuko ku ngoma ya Esarihadoni, ngaruka iwanjye; maze nsanga umugore wanjye Ana, na Tobi, umuhungu wanjye. Ku munsi wacu wa Pentekositi, ari na wo munsi mukuru mutagatifu w’Ibyumweru2.1 w’Ibyumweru: kuri uwo munsi mukuru barishimaga, bagahimbaza ibirori by’uko isarura rirangiye; wabaga hashize ibyumweru birindwi Pasika ibaye., batugaburira ibiryo bitetse neza, maze nkinja akabero kugira ngo mfungure. Banterera ameza, maze banzanira ibiryo byinshi by’amoko yose. 2Ni ko kubwira Tobi umuhungu wanjye, nti «Mwana wanjye, jya mu bavandimwe bacu twazananywe bunyago hano i Ninivi, maze nihagira uwo usanga akennye ariko akizirikana Uhoraho n’umutima we wose, uwo nguwo umuzane, aze dusangire. Ndagutegereza, mwana wanjye, kugeza igihe ugarukira.»

3Tobi aragenda, ajya gushaka uwaba umukene mu bavandimwe bacu, ariko ahita agaruka, arampamagara ati «Dawe!» Ndamusubiza nti «Ngaho mbwira, mwana wanjye.» Yungamo ati «Hari umuntu wo mu bwoko bwacu bamaze kwica, bamuhotoreye mu kibuga maze bamusiga aho.» 4Nuko nsimbuka ntagize n’icyo nkoza ku munwa, maze iyo ntumbi nyikura aho mu kibuga, nyihisha mu cyumba, ntegereje ko izuba rirenga nkayihamba. 5Ngarutse ndiyuhagira, hanyuma umugati wanjye nywuryana ishavu, 6maze nibuka amagambo umuhanuzi Amosi yavugiye kuri Beteli agira ati «Iminsi mikuru yanyu nzayihinduramo iminsi y’ibyago; n’indirimbo zanyu nzihindure iz’amaganya2.6 iz’amaganya: reba Amosi 8,10..» Nuko ndaturika ndarira.

7Izuba rimaze kurenga, ndagenda ncukura imva maze ndamuhamba. 8Abaturage bo baransekaga, bavuga bati «Nimurebe ra! Nta bwoba agifite! Amambere barabimuhigiye bagira ngo bamwice, aranyerera arahunga; none dore yongeye guhamba abapfu!»

9Muri iryo joro nyine ndiyuhagira, hanyuma njya hanze nirambararira hasi mu kibuga, iruhande rw’urukuta, maze niyorosora mu maso kuko hariho icyunzwe. 10Sinari nzi ko hejuru yanjye mu rukuta haritsemo ibishwi, nuko amatotoro yabyo araza agishyushye angwa mu maso, maze azamo ibihu byererana. Hanyuma njya kwivuza mu baganga, nyamara uko banshyiragamo imiti, bya bihu byererana bikarushaho kumbuza kubona, bukeye ndahuma ndatsiratsiza. Nuko mara imyaka ine yose ntabona2.10 ntabona: icyo gihe, ni bwo Tobiti yageragejwe bikomeye koko. Mbese aho azakomeza abe intungane kandi icyo cyago kimugwiririye atari agikwiye na busa?. Abavandimwe banjye bose birabashavuza, maze Ahikari antunga imyaka ibiri, kugeza igihe agiye muri Elimayide2.10 muri Elimayide: ni irindi zina bitaga igihugu cya Elamu. Iyi nkuru ya Ahikari (reba 1,21 n’igisob.) yari izwi hose muri ibyo bihugu, ari na cyo cyatumye umwanditsi w’iki gitabo asanga atari ngombwa gusobanurira abazagisoma, icyo Ahikari yari agiye gukorayo (uretse ko ubu nta we ukizi). Ibyo ari byo byose kubera ko Ahikari yari agiye, ntiyari agishoboye gufasha nyirarume uwo Tobiti, maze aratindahara bikabije..

11Muri icyo gihe, umugore wanjye Ana apatana kuboha imyenda no kudoda, 12uwo abikoreye akamuhemba ikimukwiye. Nuko ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa Disitori, yuzuza umwenda, awushyira abawumutumye; maze bamuhemba ikimukwiye ndetse bamugerekeraho n’agahene, bakamuhaye ku buntu ngo tukarye. 13Ageze imuhira ka gahene gatangira guhebeba, maze ndamubaza nti «Ako gahene ugakuye he? None ntikaba ari akibano? Kajyane ugasubize nyirako, kuko twebwe tudafite uburenganzira bwo kurya ikintu icyo ari cyo cyose cy’icyibano.» 14Aransubiza ati «Bampaye igihembo cyanjye, maze na ko barakanyihera.» Ariko na bwo sinamwemerera2.14 sinamwemerera: umwanditsi aratsindagiriza, ashaka kutwereka uko Tobiti yari umuntu w’inyanzi, bigeza n’aho akeka ko umugore we amubeshya, aho kugira ngo azavugweho ko yakira ibyibano. Nanone ibyo byababaje Ana, ariko nta wabimurenganyiriza., ndamutegeka ngo akajyane agasubize bene ko, ndetse nkumva ankojeje isoni. Hanyuma araterura arambwira ati «Mbese ye, za mfashanyo zawe zahereye he? Bya bikorwa byawe byiza byakugejeje ku ki? Icyo byakumariye bose barakibonye!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda