Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


11

Tobiti akira ubuhumyi

1Nuko bageze hafi ya Kaserini ahateganye na Ninivi, Rafayeli aravuga ati 2«Uzi ukuntu so twamusize, 3none reka dushingure, umugore wawe tumugende imbere; tujye gutegura inzu, naho abandi baraba baza.» 4Bombi barajyana, maze Rafayeli abwira Tobi, ati «Ka gasabo, gatware mu ntoki.» Ya mbwa na yo irabakurikira, ibagenda inyuma.

5Ana we, yari yicaye akenguza inzira umuhungu we yaturukamo. 6Nuko amurabutswe atungutse, abwira Tobiti ati «Dore umuhungu wawe araje, kandi azanye na wa muntu wamuherekeje!» 7Mbere y’uko Tobi agera hafi ya se, Rafayeli aramubwira ati «Ndabizi neza, amaso ye arahumuka! 8Uyasigishemo ako gasabo, uwo muti urakorakoranya bya bihu byera, ubyomore ku mboni; maze so ahumuke, yongere arebe urumuri.»

9Ana aza yiruka, umuhungu we amugwa mu nda; ni ko kumubwira ati «Ndongeye ndakubona, mwana wanjye! Ubu noneho ninshaka mpfe.» Maze asesa amarira. 10Tobiti na we arahaguruka, aza adandabirana, asohokera mu irembo. 11Tobi agenda amusanga, ka gasabo akigafite mu ntoki, aramucigatira, amuhuha mu maso, aramubwira ati «Ihangane, dawe!» Amusigiramo wa muti, aramusagasira, 12nuko ayabyiringizamo ibiganza bye byombi, maze imvuvu zihungukira ku mpande z’amaso. 13Tobiti ahita amugwa mu nda, amarira arisesa, aramubwira ati «Nongeye kukubona, mwana wanjye, wowe ndeba nkanezerwa!» 14Hanyuma aravuga ati «Nihasingizwe Imana! Nihasingizwe izina ryayo risumba ayandi yose! Niharatwe abamalayika bayo batagatifu! Izina ryayo risumba ayandi riragahorana natwe, kandi n’abamalayika bayo nibubahwe uko ibihe bihora bisimburana. Kuko Imana yari yarancyashye, none ngaha umuhungu wanjye Tobi ndamureba!»

15Tobi yinjira mu nzu anezerewe, kandi asingiza Imana mu ijwi riranguruye. Hanyuma atekerereza se ukuntu urugendo rwe rwamubereye ruhire akaba azanye feza, anamubwira uko yarongoye Sara, umukobwa wa Raguweli. Hanyuma yungamo ati «Ndetse nguyu araje, ageze ku irembo rya Ninivi.»

16Nuko Tobiti ajya gusanganira umukazana we, agenda yishimye kandi asingiza Imana, agera ku irembo rya Ninivi. Abantu b’i Ninivi bamubonye yigenza ari muzima nta we umurandase, bose baratangara. Naho Tobiti akabemerera ko ari Imana yamugiriye impuhwe, ikamuhumura amaso. 17Ageze iruhande rwa Sara, umugore w’umuhungu we Tobi, Tobiti amuha umugisha, aramubwira ati «Urakaza neza, mwana wanjye! Nihasingizwe Imana yo igucyuye iwacu, mwana wanjye! So arakagira umugisha, n’umuhungu wanjye Tobi awugire, nawe kandi uwuhorane, mwana wanjye! Tahana ubuzima buzira umuze mu nzu iwawe, uyinjiranemo ibyishimo n’umunezero! Injira, mwana wanjye.» 18Uwo munsi nyine, Abayahudi bari batuye i Ninivi birabanezereza. 19Ahikari na Nadabu11.19 Nadabu: yari mwishywa wa Ahikari; reba 14,10 n’igisobanuro., bari bishywa ba Tobiti, na bo baza iwe, barishima.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda