Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

Tobiti na Ana bashavuzwa n’uko umwana wabo atinze kugaruka

1Uko iminsi yahitaga, ni na ko Tobiti yabaraga iyo mu igenda no mu igaruka; ariko yose ishira umuhungu we atarahindukira. 2Nuko aribwira ati «Aho none ntiyaba yarafatiweyo? Cyangwa se, Gabayeli yaba yarapfuye, akaba yarabuze umuha za feza?» 3Atangira guhagarika umutima. 4Umugore we Ana yaravugaga ati «Umwana wanjye yarapfuye nta kabuza, ntakibarirwa mu bazima!» Maze atangira kurira no kuganya kubera umwana we, agira ati 5«Mbega ibyago! Ese rwose, mwana wanjye, ni iki cyatumye nkureka ukagenda, wowe nahoraga mpanze amaso, ngasenderwa n’ibyishimo?» 6Ariko Tobiti we akamubwira ati «Ceceka, muvandimwe, wikwimena umutwe; aracyariho ni muzima, gusa hari ibyabaruhirijeyo. Ikindi kandi, uwamuherekeje ni umuntu wo kwizerwa, bikubitiyeho ko ari n’umwe mu bavandimwe bacu. Wikwiheba rero, mugenzi wanjye, wagira utya ukabona nguyu araje.» 7Ariko Ana aramubwira ati «Wimbwira ubusa, rekera aho kumbeshya, umwana wanjye yarapfuye.» Maze buri munsi akanyaruka, akajya kurebera mu nzira umuhungu we yanyuze agenda, kuko ari nta n’umwe yizeraga. Izuba ryamara kurenga agataha, akarara arira iryo joro ryose, aganya, ntabashe no kugoheka.

Tobi agaruka kwa se

8Nuko iminsi cumi n’ine Raguweli yari yarahiriye ko umukobwa we azayimara mu bugeni irangiye, Tobi araza, aramubwira ati «Reka ntahe, kuko ubu data na mama batakizeye kuzongera kumbona. Rwose, mubyeyi, ndabigusabye, ndeka nsubire kwa data, kandi urabizi nagusobanuriye uko namusize.» 9Ariko Raguweli abwira Tobi, ati «Guma aha, mwana wanjye, reka twigumanire; ahubwo ngiye koherereza so Tobiti intumwa, zimubwire amakuru yawe.» Tobi aramwinginga ati «Oya rwose, ndabigusabye, reka nsubire kwa data.» 10Ako kanya Raguweli ahita amuzanira Sara, umugore we; amuha n’igice cya kabiri cy’ibyo atunze byose, baba abagaragu n’abaja, byaba ibimasa, intama, indogobe n’ingamiya, ndetse n’imyambaro, hamwe na feza n’ibindi bikoresho. 11Hanyuma arabareka, bagenda banezerewe. Maze Raguweli asezera kuri Tobi, amubwira ati «Nkwifurije ubuzima bwiza, mwana wanjye, kandi ugire urugendo ruhire! Nyagasani Nyir’ijuru ajyane namwe, wowe n’umugore wawe Sara! Icyampa ngo nzabone abana banyu ntarapfa!» 12Abwira n’umukobwa we Sara, ati «Genda ujye kwa sobukwe, kuko kuva ubu babaye ababyeyi bawe kimwe n’abakwibyariye. Ugende amahoro, mwana wanjye, kandi mu gihe cyose nzaba nkiriho, sinzagire ikindi nzumva bakuvugaho, uretse ibyiza!» Hanyuma abasezeraho, arabareka baragenda.

13Edina na we abwira Tobi, ati «Mwana wanjye kandi muvandimwe nkunda, Nyagasani akumperekereze. Icyampa ngo mbere y’uko mpfa, nzabone abana uzabyarana n’umukobwa wanjye Sara. Imbere ya Nyagasani, umukobwa wanjye ndamugushinze; mu buzima bwawe bwose, ntuzamutere agahinda habe na rimwe. Mwana wanjye, ugende amahoro. Kuva ubu ndi nyoko, naho Sara abaye umuvandimwe wawe. Icyazana ngo mu buzima bwacu bwose, twese tuzakomeze kubaho tunezerewe!» Hanyuma, bombi arabahobera cyane, maze arabareka, bagenda bishimye.

14Tobi ava atyo kwa Raguweli ari muzima kandi anezerewe, anasingiza Nyagasani Nyir’ijuru n’isi n’Umwami w’ibyaremwe byose, kuko yari yamuhaye kugira urugendo ruhire. Raguweli aramubwira ati «Uragahora unezezwa no kubaha ababyeyi bawe mu gihe cyose bazaba bakiriho!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda