Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Indirimbo Ihebuje

IJAMBO RY’IBANZE

Dore igitabo gitangaje! Nta na hamwe kivuga Imana (uretse muri 8,6); ahubwo gikubiyemo ibisigo binyuranye birata urukundo umusore agirira umugeni we, bikanarutaka; nyamara Abayahudi n’abakristu ntibahwemye kukibonamo igitabo gitagatifu kidufitiye akamaro kanini, kimwe n’ibindi byose.

1. Ibisigo birata urukundo abantu bagirirana

Indirimbo ziri muri iki gitabo, twazigabanyamo ibisigo bitanu, birata urukundo rw’abifuza gushakana. Tuzi ko mu Bayahudi ubukwe bwamaraga iminsi irindwi yose, maze bose bakishima, bakabyina, bakanaririmba. Umukwe n’umugeni bo, babitaga umwami n’umwamikazi, kandi na bo bakaririmba, umwe arata mugenzi we. Twakeka rero ko ibisigo biri muri iki gitabo cy’Indirimbo ihebuje, mbere na mbere ari cyo byahimbiwe. Reba Intg 29,22–28; Abac 14,10–17; Yer 7,34; 16,9; 25,10; 33,11.

Kuva ku nteruro ya mbere kugeza ku ya nyuma, hose urahasanga ibyo byishimo by’abageni, by’uko umwe yiyeguriye undi. Mu by’ukuri nta kiza kubangamira urwo rukundo cyangwa ngo kiruhungabanye, nta na kimwe kibatera kubunza umutima uretse kwibanira bombi. Koko «urukundo rufite amaboko nk’urupfu; umutima ukunda, ukagundira nka rwo, ukagurumana nk’ikibatsi cy’umuriro» (8,6–7).

Uretse rero no kuba gikubiyemo indirimbo n’ibisigo byiza cyane, iki gitabo cyacu kirimo n’inyigisho z’ubuhanga. Gishingiye ku nyigisho ziri mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 2,18–24), igitabo cy’Indirimbo ihebuje kiremeza ko ari byiza ko umugabo yabana n’umugore, bagashyingiranwa ku buryo bwemewe, kandi ntibatandukane.

Indirimbo ihebuje ariko nta bwo ari Salomoni wayihimbye, ahubwo umwanditsi yarayimwitiriye (1,1), kubera ko uwo mwami yabaye umunyabuhanga w’ikirangirire, wari waracengeye ibiba ku mutima w’abantu n’ukuntu bagengwa n’urukundo.

2. Ibisigo birata cyane cyane urukundo Imana ifitiye umuryango wayo

Nyamara ariko, Abayahudi mbere na mbere, hanyuma abakristu, baje gusobanura iyo Ndirimbo ku buryo busumbye urukundo abantu bagirirana: kuri bo iragaragaza urukundo Imana ifitiye Israheli, n’urwo uwo muryango wayo uyikunda. Umuhanuzi Hozeya, ni we wagaragaje bwa mbere uburyo iyo sano ihuza Imana n’umuryango wayo, ari kimwe n’ihuza abashakanye; hanyuma na Yeremiya, Ezekiyeli n’abandi baza batsindagiriza icyo kigereranyo.

Naho kuri twe abakristu, Indirimbo ihebuje dushobora no kuyisangamo ishusho ry’urukundo Kristu afitiye Kiliziya ye, n’iry’umubano abayoboke nyabo bagirana n’Imana y’urukundo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda