Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

Kwibuka Uwakuremye mbere yo gusaza

1Uzibuke Uwakuremye mu gihe cy’ubuto bwawe, mbere y’uko usatirwa n’ibihe bibi, n’imyaka uzavugiraho uti «Iyi yo nta shema inteye.» 2Uzamwibuke mbere y’uko urumuri rw’izuba, ukwezi n’inyenyeri rukuzimiraho, n’ibicu bikongera kubudika imvura ihitutse.

3Icyo gihe amaboko yakurwanagaho azaba atitira,

intugu wikorezaga zihetame,

amenyo wari usigaranye ananirwe gutapfuna,

n’amaso warebeshaga ahume.

4Icyo gihe amatwi yawe ntazaba acyumva,

ijwi ryawe rizatitimira,

uzabura ibitotsi mu bunyoni,

utanagiheruka indirimbo z’ibitaramo.

5Ubwo ntuzaba ugiterera umusozi,

nugera mu nzira uzazengerezwa,

umutwe wawe uzabe uruyenzi, nk’igiti kirabije,

amaguru yawe ananirwe kwiterura,

kuko nta kabaraga uzaba usigaranye,

ahubwo uzagenda ugana indaro y’ikuzimu,

maze abategereje kukuririra bahore mu muharuro.

6Ubwo ni mbere y’uko unogoka,

ubwonko butarasandara,

ngo igifu gitabuke,

n’umutima uturike,

7maze umukungugu usubire mu gitaka wavuyemo,

n’umwuka w’ubugingo usubire ku Mana yawutanze.

8Koko Koheleti yarabivuze ati «Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa.»

Igisingizo cya Koheleti n’umwanzuro

9Uretse ko Koheleti yari umunyabuhanga, yatoje na rubanda ubumenyi; yarashishoje, aracengera, anonosora imigani myinshi. 10Koheleti yihatiye gushaka imvugo iboneye, no kwandika amagambo y’ukuri.

11Imvugo y’abanyabuhanga ni nk’agashinge gatuma umuntu yinyakura, naho imigani ni nk’imisumari ifatanya ubumenyi bwose. Byose bibwirizwa n’Imana, yo mushumba umwe rukumbi w’ukuri.

12Ikindi kandi, mwana wanjye, umenye ko kwandika ibitabo byinshi bitajya birangira, kandi ko no kwiga cyane ugakabya binaniza umubiri.

13Umwanzuro: muri make rero, ujye utinya Imana kandi ukurikize amategeko yayo; ni cyo umuntu abereyeho. 14Koko rero, Imana izahamagaza ikiremwa cyose, igicire urubanza ku byihishe byose, ari ibyiza ari n’ibibi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda