Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


8

1Iyaba koko wari musaza wanjye8.1 musaza wanjye: icyo gice kigufi 8,1–3 ni agasigo gato k’umwimerere. Umukobwa ababajwe n’uko umusore we adashobora kumuhoberera ku karubanda, kuko umuco w’icyo gihe utabyemeraga. Umukobwa wemeraga guhoberwa n’abandi batari ababyeyi be cyangwa basaza be, yiteshaga agaciro.,

ngo ube waronse amabere ya mama,

twahuriye ahagaragara nkagusoma,

kandi ntihagire ubingaya.

2Nakujyanye, nkakwinjiza mu nzu ya mama,

ukanyigisha uko nkwiye kukunyura.

Nakunywesheje kuri divayi irimo umubavu,

no ku mutobe w’amatunda yanjye.

3Ukuboko kwe kw’imoso kuranseguye,

ukw’indyo kurampfumbase.

UMWANZURO8.3 UMWANZURO: Indirimbo ihebuje isozwa n’udusigo tugufi, twose tutagize aho kamwe gahuriye n’akandi. Urugero ni nk’umurongo wa 8–10: yaba se isobanura iki? Wagira ngo ku musozo bongeyeho izindi ngingo z’ibisigo (ariko zituzuye), bitewe n’uko bazibukaga ibice bice gusa. Ariko kandi usanga izindi ngingo, urugero ni nka 8,6–7 cyangwa 8,11–12, ari agahebuzo.

UMUKWE:

4Nyabuna, bari ba Yeruzalemu, ndabinginze,

ntimunkangurire uwo nkunda,

ntimumubyutse atarabishaka!

ABAKWE:

5Uriya mukobwa ni nde uzamuka aturuka mu butayu,

yiyegamije uwo akunda?

UMUKWE:

Nagukanguriye mu nsi y’igiti cy’ipera,

aho nyoko yagusamiye,

ni ho yagusamiye uwakwibarutse.

UMUGENI:

6Nshyira mu mutima wawe, mbe nk’ikimenyetso kidasibangana,

mbe nk’icyapa giteye no ku kuboko kwawe,

kuko urukundo rufite amaboko nk’urupfu;

umutima ukunda ukagundira nka rwo,

ugurumana nk’ikibatsi cy’umuriro,

nk’umuriro w’Uhoraho.

7Imivumba y’amazi ntiyashobora gucubya urukundo,

n’inzuzi ntizarurengera.

Umuntu watanga umutungo w’urugo rwe rwose,

akeka ko yawugura urukundo,

nta kindi yaronka, uretse umugayo.

ABAKWE:

8Dufite gashiki kacu

katarapfundura amabere,

tuzakagenzereza dute

umunsi batangiye kukarambagiza?

9Niba ari urukuta

tuzarutamiriza feza;

niba ari umuryango

tuzawukinga n’imbaho za sederi.

UMUGENI:

10Ndi urukuta,

n’amabere yanjye ni nk’iminara;

ni yo mpamvu mu maso ye

ari jye umutera umunezero.

UMUKWE:

11Salomoni yari afite imizabibu i Behali‐Hamoni,

ayigabanya abarinzi,

ngo buri wese ajye atanga ku mwero

ibiceri igihumbi bya feza by’icyatamurima.

12Umuzabibu wanjye, nywigengaho.

Wowe Salomoni, dore igihumbi cyawe,

n’amagana abiri y’abakurindira imbuto.

13Wowe utuye ubusitani,

bagenzi bawe bateze ugutwi ijwi ryawe,

ngusabye kurinyumvisha.

14Banguka, ncuti nkunda, use n’isha,

cyangwa n’inyagazi y’isha,

mu mpinga y’imisozi yera imibavu!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda