Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Umuhanuzi Izayi

IGICE CYA MBERE

Igitabo bita icya Izayi, akenshi bakunda kuvuga ko ari cyo cyiza mu bindi byose bya Bibiliya, kandi kikaba na kimwe mu binini kuko gifite imitwe 66. Na none kandi, mbere na mbere, tugisangamo inyigisho za Izayi ubwe, we muhanuzi ukomeye mu bandi bose ba Israheli. Ariko ibigikubiyemo birenze kure ibyo Izayi ubwe yahanuye, n’ibyabaye mu gihe cye, nk’uko tugiye kubisobanura.

Koko rero, igitabo cya Izayi kigizwe n’ibice bitatu binyuranye rwose: habanza imitwe 1–39; hagakurikiraho 40–55; hagaheruka 56–66.

IGICE CYA MBERE : ibyerekeye umuhanuzi Izayi n’igihe yabayeho

Izayi ubwe aradutekerereza ukuntu Imana yamutoreye kuba umuhanuzi wayo, mu mwaka umwami Oziya yatanzemo (740 mb. K.). Uhoraho Nyir’ubutagatifu yamwigaragarije mu ibonekerwa ry’agatangaza, mu Ngoro y’i Yeruzalemu, nuko amutuma kujya gutangaza ko Israheli na Yuda bizasenywa, bizira ubuhemu bw’umuryango wose (6,1–13).

Izayi yari muntu ki? Nk’uko tubisanga mu nyandiko ze, yakomokaga mu muryango umerewe neza, utuye mu murwa mukuru, i Yeruzalemu. Yari umuntu ujijutse, uzi neza amateka y’igihugu cye, akaba n’inzobere mu gihebureyi. Yabanaga neza n’abakomeye, ndetse n’ibwami akahagenda nta nkomyi. Ubutumwa bwe bwamaze imyaka mirongo ine, ari na yo ingoma ya Yuda yakendereyemo, bigeza n’aho bategekwa n’Abanyashuru.

Kugira ngo turusheho kumva neza iby’ingenzi mu byabaye mu gihe cye, ni ngombwa kumenya ibi bikurikira:

a) Ahagana mu mwaka wa 735, ni ho habaye intambara Yuda yarwanye na Samariya (Efurayimu) na Damasi. Ni bwo umwami wa Samariya (Peka) n’umwami wa Damasi (Rasoni) basabye umwami Akhazi w’i Yeruzalemu kwifatanya na bo ngo bivumbagatanye kuri Tegelati‐Falazari, umwami wa Ashuru. Akhazi yanze kwivanga muri ayo mahane, bituma abo bami bombi bamurakarira, banoganya n’umugambi wo gutera Yeruzalemu. Akhazi abibonye atyo, aca ku nama za Izayi wamubwirizaga kwiringira Uhoraho, maze yitabaza umwami wa Ashuru. Abanyashuru baraza koko, bavungagura twa duhugu tubiri (Samariya na Damasi), ariko na Yeruzalemu barushaho kuyishikamira.

b) Ahagana mu mwaka wa 721, Abanyashuru bongeye gutera Samariya barayisenyura burundu, maze abaturage baho benshi babajyana bunyago.

c) Ahagana mu mwaka wa 701, umwami Hezekiya wa Yuda yanze gukomeza gutanga imisoro Abanyashuru bamwakaga. Nuko Senakeribu, umwami wabo, araza agota Yeruzalemu, ariko Imana ikinga ukuboko, uwo mugi ntiwafatwa, maze Abanyashuru basubira iwabo amara masa, nk’uko Izayi yari yabihanuye.

Noneho reka turebe uko ibyo tumaze kuvuga tubisanga mu gice cya mbere cy’igitabo cya Izayi. Iyo mitwe 1–39 twayigabanya dutya:

1. Iburirwa rya Yeruzalemu na Yuda (1–5): ni intangiriro y’ubuhanuzi bwa Izayi mu gihe cy’umwami Yotamu (740–736). Izayi arabona ukuntu imico igenda ihindana, bitewe n’umurengwe, agasanga kwisubiraho ari ngombwa.

2. Ibyahanuriwe Yuda igihe itewe na Samariya na Damasi (6–12). Ni agace kavuga ibya ya ntambara yo muri 735 Yuda yarwanye n’ibyo bihugu byombi. Izayi arashishikariza umwami Akhazi kwiringira Imana yonyine. Iyo mitwe kandi ni yo bita «Igitabo cya Emanuweli», kubera isezerano Imana yagiriye umwami Akhazi: azabyara umuhungu uzamusimbura umunsi umwe ku ntebe ya Dawudi, maze bimubere ikimenyetso cy’uko Imana igikomeza kubana n’umuryango wayo (7; 9,1–6; 11,1–9).

3. Ibyahanuriwe amahanga (13–23). Iki gice gikubiyemo impanuro zerekeye amahanga menshi: Babiloni, Ashuru, Abafilisiti, Mowabu, Damasi, Misiri, Edomu, Arabiya, Tiri, . . .

4. Amakuba n’ibyishimo bizaba mu bihe bya nyuma (24–27). Reba ibisobanuro byihariye byatanzwe kuri iki gice.

5. Iburirwa rya Israheli na Yuda (28–35). Ni impanuro zinyuranye, cyane cyane zo mu gihe cy’umwami Hezekiya.

6. Inyongera (36–39). Ni inkuru ziturondorera uko Senakeribu yateye Yuda na Yeruzalemu muri 701, mbese ni zimwe zivugwa mu gitabo cya 2 cy’Abami (18–20). Harimo kandi n’izindi zivuga iby’indwara ya Hezekiya n’ikizwa rye ry’agatangaza.

IGICE CYA KABIRI : Impanuro zimenyesha ko abajyanywe bunyago bazagaruka (imitwe 40–55)

Iki gice cya 2 cy’igitabo cya Izayi kitubwira ibyabaye nyuma y’uwo muhanuzi hashize nk’imyaka 160–170 atakiriho. Ukivugwamo cyane cyane ni Sirusi, umwami w’Abaperisi, ari we uzatuma Abayisraheli bajyanywe bunyago bagaruka mu gihugu cyabo. Ahagana mu mwaka wa 539, hakaba hari hasigaye igihe gito ngo Sirusi yigarurire Babiloni, undi muhanuzi mushya kandi ukomeye yaduka mu bajyanywe bunyago. Uwo muntu (nta bwo tuzi izina rye, ariko dukunda kumwita «Izayi wa kabiri») atangira kwamamaza mu bavandimwe be ko uburokorwe bwabo bwegereje. Ababwira abahumuriza ngo bareke kwiheba, kuko Imana igiye kubakura ku nkombe z’uruzi rwa Efurati, nk’uko kera yikuriye umuryango wayo mu bucakara bwa Misiri. Ubwo Uhoraho ari we wiremeye isi, n’ibyo azabishobora, akoresheje Sirusi umwami w’Abaperisi, kandi nta bigirwamana by’amahanga bizamutanga imbere, kuko ubwabyo ari ubusa.

Hagati muri izo mpanuro hazamo indirimbo enye zivuga umuntu udasanzwe witwa «Umugaragu w’Imana» (42,1–7; 49,1–9; 50,4–11; 52,13—53,12). Mbese uwo mugaragu w’Imana uzanira abavandimwe be umukiro amaze gutotezwa, yaba ari nde? Ibyo ari byo byose, abakristu ba mbere basanze izo ndirimbo zihanura ibya Yezu, we wababajwe kubera ibyaha byacu, nyuma agakuzwa (Intu 8,30–35).

IGICE CYA GATATU : Impanuro zavuzwe nyuma y’itahuka ry’abajyanywe bunyago (imitwe 56–66)

Koko rero muri 538 mb. K. umwami Sirusi, amaze gutsinda Abanyababiloni, yemerera Abayisraheli gusubira iwabo ndetse bakongera kubaka Ingoro. Ibyago ni uko mu itahuka ryabo batamerewe neza, kuko abayoboke b’Uhoraho babaye mbarwa, rwagati y’abatamwitayeho n’abamugomera; hakubitiyeho abarenganya abandi, n’abogeza hose imico y’abanyamahanga. Impanuro ziri muri iyi mitwe 56–66 zigenewe gukomeza abashidikanya mu kwemera kwabo.

UMWANZURO : Ubukuru bwa Izayi

Kuba Izayi yari afite ijambo mu butegetsi bw’igihugu, n’ukuntu yashoboraga kwivuganira n’umwami, birerekana ko uwo muhanuzi atari umuntu usanzwe. Na we yabarirwaga mu banyacyubahiro b’ingoma. Izayi kandi ni umuntu uzi kuvuga neza, ndetse no muri Bibiliya yose nta handi henshi wasanga imvugo irusha iye ubwiza.

Ariko cyane cyane akwiye kubahirwa ubusabaniramana bwe. Nta na rimwe yigeze yibagirwa ya Mana yisesuyeho ikuzo yamwigaragarije mu Ngoro y’i Yeruzalemu. Ni nde wagereranywa na Nyir’ubutagatifu, Imana y’igihangange umugaba w’ingabo n’umwami wa Israheli? Naho muntu we, icyaha cyaramuhindanyije kandi anatuye ku isi y’abanyabyaha. Uhoraho ntiyihanganira ubwirasi bw’abantu, ahubwo ashaka ko babana nta buryamirane. Ashaka ko bamuyoboka nta buryarya, bakamwizera ntibamuhemukire. Izayi rero akaba ari umuhanuzi ushishikariza kwemera Uhoraho. Mu ngorane zikomeye umuryango wagize, Izayi yakomeje kuwibutsa ko icya ngombwa ari ukwisubiraho no kwiringira Imana yonyine, yo ikeshwa agakiza, aho kugirana imibano idafashe n’amahanga.

Icyago ariko cyaranze gisatira igihugu, ndetse Izayi abona ko batazagihonoka; gusa yizera ko hari «agasigisigi» kazarokoka. Ikindi kandi adashidikanyaho, ni uko amasezerano yagiriwe Dawudi n’abazamukomokaho atazaherera aho. Izayi azi neza ko umwami ahagarariye Imana mu muryango wayo, bigatuma yizera ko Imana itazatindiganya koherereza abayo ukomoka by’ukuri kuri Dawudi, maze akababera umwami w’intabera n’indahemuka, umwami uzasakaza amahoro n’ubumenyi bw’Imana mu gihugu cyose (2,1–5; 7,10–17; 9,1–6; 11,1–9; 28,16–17). Ababayeho nyuma ya Izayi bakunze kugaruka kenshi ku nyigisho ze, bakazizirikana; nuko Imana ibakomezamo cya cyifuzo cyo gutegereza Umukiza, Umwana wa Dawudi, uzaba koko akwiye kwitwa «Emanuweli — Mana turi kumwe» (Iz 7,14; Mt 1,23). Uwo ni Umwami wacu Yezu Kristu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda