Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


25

Ibintu biboneye n’ibigayitse

1Hari ibintu bitatu umutima wanjye wifuza,

bigashimisha Imana n’abantu:

ubwumvikane mu bavandimwe, ubucuti mu baturanyi,

n’umubano mwiza w’umugabo n’umugore.

2Hari n’amoko atatu y’abantu, umutima wanjye wazinutswe,

n’imibereho yabo ikantera umujinya:

abo ni umukene w’umwirasi, umukire w’umubeshyi,

cyangwa umusaza w’umusambanyi akaba n’igicucu.

Ikamba ry’abasaza

3Niba mu buto bwawe nta cyo wigeze uhunika,

uzatunga iki mu busaza bwawe?

4Byizihira abasaza kumenya gushyira mu gaciro,

nk’uko abakuru na bo baberwa no gutanga inama!

5Mbega ukuntu ubuhanga bwizihiye abasaza,

kimwe n’ubushishozi n’inama ku banyamurava!

6Ikamba ry’abasaza, ni uko ari inararibonye,

naho ishema ryabo, ni ugutinya Uhoraho.

Ibintu icyenda bitera ubwuzu

7Hari ibintu icyenda ntekereza mu mutima wanjye,

ngasanga biteye ubwuzu,

icya cumi na cyo reka nkivugishe ururimi rwanjye.

Hahirwa umuntu ushimishwa n’abana be,

akanabona abanzi be barimbuka akiriho.

8Hahirwa umuntu ubana n’umugore w’umutima,

akaba ataracumura ku rurimi rwe,

kandi ntabe yaragaragiye udakwiye kumuhaka!

9Hahirwa umuntu waronse ubwitonzi,

akanabugeza ku bafite amatwi amwumva!

10Uwaronse ubuhanga aba akomeye!

Ariko ntaba asumba utinya Uhoraho.

11Gutinya Uhoraho bisumba byose,

none se ubyibandaho, wamunganya nde?

Umugore gito

13Ibikomere byose birihanganirwa, uretse ibyo ku mutima!

Ubugome bwose burihanganirwa, uretse ubw’umugore!

14Ibyago byose birihanganirwa, uretse ibivuye ku banzi!

Akarengane kose karihanganirwa, uretse agatewe n’umwanzi.

15Nta bumara bukara kurusha ubw’inzoka,

nta n’umujinya mubi kurenza uw’umugore.

16Nahitamo guturana n’intare cyangwa inzoka nini,

aho kubana n’umugore gito.

17Ubugome bw’umugore bumuhindura isura,

akijima agasa n’ikirura.

18Umugabo we yicarana na bagenzi be,

akaboroga ndetse atabishaka.

19Uburyarya bwose buba budakabije ugereranije n’ubw’umugore;

amagorwa y’umunyabyaha arakamuhama.

20Umugore w’indondogozi avuna umugabo utuza,

uko umusozi w’urusenyi unyereza umusaza.

21Ntuzashukwe n’uburanga bw’umugore,

ntihazagire n’umwe ukurarura.

22Iyo umugore ari we utegeka umugabo,

usanga biteye umujinya, ishozi n’ikimwaro cyinshi.

23Umugore gito ashavuza umutima,

akawukomeretsa, kandi akawutera gusuherwa;

umugore udashakira umugabo we amahoro

amumaramo imbaraga, akamuca intege.

24Icyaha cyatangiranye n’umugore25.24 cyatangiranye n’umugore: Mwene Siraki aracira amarenga ku cyaha cy’inkomoko (Intg 3,1–6). Muri 2 Kor 11,3 na 1 Tim 2,14, Pawulo Mutagatifu yibanda ku ruhare umugore yagize kuri icyo cyaha, ariko mu Intg 3,6 na Rom 5,12 bakibanda ku ruhare rw’umugabo (Adamu). Mu by’ukuri ariko, ibyo bitsina byombi ntibikwiye kwitana bamwana.,

kandi ni we waduteye kuzapfa twese.

25Uko wima amazi aho yamenera

uzabe ari ko wangira umugore kurondogora.

26Natitwara uko ubishaka,

muzatandukane, umusende25.26 umusende: tuzi ko mu Mategeko ya Musa byari byemewe ko umugabo yasenda umugore we (Ivug 24,1–4). Ariko Yezu we azavuga ko ibyo babyemerewe na Musa kubera umutima wabo udashobotse, maze ahamye ko abashakanye batagomba gutandukana (Mt 19,3–9; reba na Efz 5,31)..

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda