Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

Igisingizo cy’ubuhanga24.1 Igisingizo cy’Ubuhanga: gereranya n’ahandi ubuhanga buvuga ibigwi byabwo (Imig 1,20–23; 8,1–36; 9,1–6), kimwe n’ahari ibisingizo biburata (Yobu 28; Bar 3,9—4.4). Uyu mutwe ni wo w’ingenzi muri iki gitabo: Ubuhanga buratangaza ubumwe bufitanye n’Imana, bugahamya ko buba hose kandi bukagenga byose (24.2–6); hanyuma bugahishura ko, ku bw’itegeko ry’Imana bwahisemo gutura muri Israheli (24.7–12); akaba ari ho burumbukira imbuto nziza zo kugaburira ababugana bose.

1Ubuhanga buvuga igisingizo cyabwo,

bukivugira rwagati mu ikoraniro.

2Mu mbaga y’Umusumbabyose bubumbura umunwa,

maze imbere ya Nyir’ububasha bukisingiza, bugira buti:

3«Jyewe nakomotse mu munwa w’Umusumbabyose,

maze nsendera ku isi nk’umwuka.

4Jyewe, nashinze ihema ryanjye mu kirere,

intebe yanjye y’ubwami yari mu nkingi y’agacu.

5Jyewe jyenyine nazamutse ikirere cy’ijuru,

kandi ntembera mu nyenga y’ikuzimu.

6Nategetse imivumba yo mu nyanja, ntegeka isi yose,

n’amahanga yose, n’ibihugu byose.

7Muri ibyo byose nashatse aho nduhukira;

ese natura mu mugabane wa nde?

8Nuko Umuremyi wa byose ampa itegeko,

Uwandemye antegeka gushinga ihema ryanjye,

arambwira ati ’Shinga ihema ryawe kwa Yakobo,

uhabwe umugabane wawe muri Israheli.’

9Yandemye mbere y’ibihe byose, kuva mu ntangiriro,

kandi kugeza ubuziraherezo sinzareka kubaho.

10Naramukoreye imbere ye mu ihema ritagatifu,

naje gutura ntyo muri Siyoni;

11ni na ko yampaye kuruhukira mu mugi w’inkundwakazi,

none nkaba ntwara muri Yeruzalemu.

12Nashinze imizi mu muryango ufite ikuzo,

mu mugabane w’Uhoraho, mu murage we.

13Narahakuriye nka sederi yo muri Libani,

cyangwa umuzonobari wo ku misozi ya Herimoni.

14Nakuze nk’umukindo wo muri Enigadi,

cyangwa ibiti by’i Yeriko bihunzeho indabo nziza.

Nakuze nk’umuzeti utohagiye mu kibaya,

nzamuka ngororotse nk’igiti cy’inturusu.

15Umubavu wanjye umeze nk’uw’ibiti bihumura,

nsakaza impumuro nziza nk’iya manemane yatoranijwe,

ndusha ibindi byose bihumura,

iyo noshereje ububani mu Ihema.

16Jyewe nagabye amashami nk’ay’igiti cy’umushishi,

kandi amashami yanjye yera ikuzo n’ishema.

17Kimwe n’umuzabibu, nejeje imbuto z’ubugwaneza,

kandi umusaruro wanjye ni ikuzo n’ubukungu.

19Nimunsange mwebwe abanyifuza,

muzahazwa n’ibyiza byanjye.

20Koko rero, kunyibuka biryohera kurusha ubuki,

umurage wanjye ukaryoha kurusha umushongi w’ubuki.

21Abandiyeho bongera gusonza,

kandi abanyoyeho bakongera kugira inyota.

22Unyumvira ntazagira ikimwaro,

kandi abakora ibyo mbategetse, ntibazacumura.»

Ubuhanga n’Amategeko

23Ibyo byose biri mu gitabo cy’Isezerano ry’Imana Isumbabyose,

ni ryo Tegeko Musa yadusigiye,

rikaba n’umurage mu miryango ya Yakobo.

25Ngiryo itegeko risakaza ubuhanga nk’uruzi rwa Fisoni24.25 uruzi rwa Fisoni: muri aka gace kose, Mwene Siraki aratekereza za nzuzi enye zo mu busitani bwo muri Edeni, zatumaga ibihugu zambukiranyaga bigira uburumbuke butagira ingano (Intg 2,10–14). N’imbuto z’ubuhanga ni nk’uko zimeze. Fisoni iyo, ni yo bita Pisoni mu gitabo cy’Intangiriro. Kuri izo nzuzi enye zivugwa mu gitabo cy’Intangiriro Mwene Siraki yongeyeho Yorudani na Nili, zari zifitiye akamaro kanini Abayahudi bose batuye muri Palestina no mu Misiri.,

cyangwa urwa Tigiri ku mwero w’imbuto;

26rigasendereza ubwenge nk’uruzi rwa Efurati,

cyangwa Yorudani mu gihe cy’isarura.

27Ritangaza inyigisho nk’uruzi rwa Nili,

cyangwa urwa Gihoni mu gihe cy’isoroma.

28Uwazindutse ntiyarimenya ryose,

n’uwaje nyuma ntaramara kuricengera,

29kuko ibitekerezo byaryo birusha inyanja ubugari,

n’umugambi waryo ukarusha inyenga uburebure.

Umugambi w’umwanditsi

30Jyewe24.30 Jyewe: aha ngaha Mwene Siraki aravuga ibyerekeye imirimo ye: niba Ubuhanga ari nk’uruzi rugari rwuhira Israheli yose, Mwene Siraki we ni nk’umuyoboro urusohokamo, ukajya kuhira akarima ke bwite. Nyamara mu mirongo ikurikiyeho (31–34), aragaragaza icyizere afite cy’uko umurimo we uzagirira akamaro n’abantu bo mu bisekuruza byinshi (kandi koko, ni ko byagenze). Icyo kigereranyo cy’akagezi gato gakura kakaba uruzi, nyuma kakazahinduka inyanja, tugisanga no muri Ezk 47,1–12., ndi nk’umuyoboro uturuka mu ruzi,

ndi nk’umugezi ngatemba ngana urwuri.

31Naravuze nti «Nzavomerera ubusitani bwanjye,

mvomere umurima wanjye»;

none dore umuyoboro wanjye wabaye uruzi,

uruzi na rwo ruhinduka inyanja!

32Nzabengeranisha inyigisho umuseke ugikeba,

nyikwize hose kugeza iyo gihera.

33Nzongera namamaze inyigisho nk’uhanura,

nyisigire ibisekuru bizaza.

34Murabona ko atari jye wivunikiye jyenyine,

ahubwo nagokeye n’abayishakashaka bose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda