Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

Abantu bose baracumura

1Umuyahudi arusha iki abandi? Ukugenywa bimaze iki? 2Bifite akamaro kanini kandi ku buryo bwose. Mbere na mbere kuko ari bo baragijwe amagambo y’Imana. 3Bite rero? Niba bamwe muri bo barahemutse, ubuhemu bwabo bwahindura ubusa ubudahemuka bw’Imana? 4Ntibikabeho! Imana irabe imvugakuri, naho umuntu wese abe umubeshyi, nk’uko byanditswe ngo «Urabe intungane mu magambo yawe, uzatsinde nushyirwa mu rubanza.»3.4 mu rubanza: reba Zaburi 50,6. 5Ariko se niba inabi yacu igaragaza ubutungane bw’Imana, tuvuge ngo iki? Mbese Imana ntirenganya, Yo ihanira ko yarakaye? 6Ndavuga ku buryo bw’abantu. Ntibikabe! Naho ubundi se, Imana yazacira ite isi urubanza? 7Nyamara se, niba ukuri kw’Imana kurushaho kugaragara ku mpamvu y’ikinyoma cyanjye, maze Imana igahabwa ikuzo, ni uruhe rubanza rwampamya kuba umunyabyaha ? 8Kandi ni iki kitubuza gukora ibibi ngo bibyare ibyiza, nk’uko batubeshyera bavuga ko ari yo nyigisho yacu ? Abo ngabo bazacirwa urubanza rubakwiriye. 9Bite rero ? Hari icyo turusha abandi se ? Habe na mba ! Dore tumaze guhamya bose icyaha3.9 icyaha: uyu ni umwanzuro w’igitekerezo Pawulo yasobanuraga. Umugambi w’Imana ugaragaza ko Abayahudi basumba Abanyamahanga: bahawe amategeko n’ukugenywa kandi bahishurirwa na byinshi. Icyaha cyabo cyerekana ko Imana ikibabereye indahemuka n’ubwo bayicumuraho nk’abanyamahanga. Ibyo Imana ibakorera bigaragaza ko yabahisemo, ariko si ukuvuga ko itazabacira urubanza., ari Abayahudi, ari Abagereki, 10nk’uko byanditswe ngo

«Nta ntungane wabona, habe n’imwe,

11nta we uzi ubwenge,

nta we ushaka Imana.

12Bose barayobye, babereye ibigoryi icyarimwe,

nta n’umwe ukora icyiza, habe n’umwe.

13Umuhogo wabo ni imva irangaye,

indimi zabo zisuka ibinyoma.

Iminwa yabo ijunditse ubumara nk’ubw’impiri,

14akanwa kabo kuzuyemo imivumo n’amagambo asesereza.

15Ibirenge byabo byihutira kumena amaraso,

16amatongo n’imiborogo ni byo biranga aho banyuze.

17Ntibazi inzira y’amahoro,

18nta gitinyiro cy’Imana mu maso yabo.3.18 mu maso yabo: aya mabango yavuze imyanya myinshi y’umubiri kugira ngo tubonereho ko umuntu uko ateye ari umunyabyaha wese. Reba Zaburi 14,1–3; 5,10; 140,4; 10,7; Izayi 59,7–8; Zaburi 36,2.

19Nyamara tuzi ko ibyo amategeko avuze byose, bibwirwa abagengwa n’amategeko kugira ngo akanwa kose kazibe, maze isi yose yemezwe kuba yaragomeye Imana. 20Ni yo mpamvu nta n’umwe uzagirwa intungane mu maso yayo n’uko yubahiriza amategeko, kuko amategeko afasha gusa kumenya icyaha.

Ubutungane buturuka ku kwemera

21Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi. 22Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura. 23Kuko bose bagomye, bakivutsa ikuzo ry’Imana. 24Ariko bahabwa kuba intungane3.24 intungane: Imana iha kuba intungane umuntu wari warikururiye uburakari bwayo ku mpamvu y’icyaha cye. Ni ukuvuga ko Imana ibabarira igaha ubuzima bushya uwemera Yezu Kristu. n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa3.24 gucungurwa: mu bitabo by’Isezerano rya kera, iri jambo ryibutsa ukuntu umuryango wa Israheli warokowe ubucakara bwo mu Misiri (Ivug 7,8; 15,15), ubw’i Babiloni (Iz 41,14; 43,1), n’ubw’icyaha (Iz 44,22; Zab 130,8; 48,8–9). Yezu Kristu ubu ni we uturokora (1 Kor 1,30): aturokora icyaha (Kol 1,14; Ef 1,7), amategeko (Gal 3,13; 4,5) n’urupfu (Rom 8,23). na Kristu Yezu. 25Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera, 26mu gihe yabyihanganiraga. Ubu ngubu rero igaragaza ubutungane bwayo kugira ngo ibe intungane3.26 ibe intungane: Imana isanzwe ari intungane. Pawulo arashaka kuvuga ko ikomera ku mugambi wayo wo kurokora Muntu, igirira ineza isanganywe. Intangamugabo isumbye izindi y’uko Imana ari intungane ni igitambo cy’Umwana wayo ku musaraba., kandi ihe kuba intungane ugengwa no kwemera Yezu.

27Wa mwirato ushingiye he se noneho? Warashize. Uzize irihe teka? Iryo kubahiriza amategeko? Oya! Ahubwo itegeko ry’ukwemera3.27 itegeko ry’ukwemera: ibintu ni bibiri. Ku ruhande rumwe hari amategeko y’Abayahudi n’ibikorwa byayo, yanditse ku mabuye, (2 Kor 3,3); ku rundi ruhande hari ukwemera, Pawulo Mutagatifu akakugereranya n’itegeko ryanditse mu mutima kuko ari itegeko rya Roho Mutagatifu (8.2) ari ryo rya Kristu (Gal 6,2); rivugurura umutima n’ubuzima bw’uwemera (reba Yer 31,31–34; Ez 36,37). 28Koko rero, turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa by’amategeko. 29Mbese Imana yaba iy’Abayahudi bonyine? Nta bwo se ari n’iy’abanyamahanga? Yego, ni n’iy’abanyamahanga. 30Ubwo ari Imana imwe, izaha uwagenywe kuba intungane abikesha ukwemera, n’utagenywe na we abikesha ukwemera. 31Ubwo se turambura amategeko agaciro kayo tuvuga ukwemera? Ntibikabe! Ahubwo tuyahaye ishingiro.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda