Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Urubanza rw’Imana itabera

1Nuko rero nta cyo uzabona wireguza, wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese : kuko iyo ucira undi urubanza, uba witsindisha ubwawe, kuko ugenza utyo nawe wowe uca urubanza. 2Tuzi ko Imana izacira urubanza abagenza batyo ikurikije ukuri. 3None se, muntu ucira urubanza abakora ibyo bintu kandi nawe ubikora, wibwira ko uzasimbuka ute urubanza rw’Imana? 4Cyangwa se waba usuzugura impuhwe zayo zitabarika, ubwihangane n’ubugwaneza bwayo, ukirengagiza ko ubuntu bwayo bukureshya ngo wicuze? 5Noneho rero, kuko wanangiye umutima wawe ukanga kwicuza, urihunikira uburakari bwa wa munsi w’uburakari Imana izahishura ko ica imanza zitabera, 6Yo izitura buri wese ikurikije ibikorwa bye : 7ubugingo bw’iteka ku batacogoye mu gukora ikiri cyiza bashakashaka ikuzo, icyubahiro n’ukutazapfa; 8naho uburakari n’umujinya ku bivumbuye, ntibumve ukuri, bakayoboka inabi. 9Impagarara n’ishavu birakokama buri mutima w’umuntu ukora ikibi, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki; 10naho ikuzo, icyubahiro n’amahoro kuri buri wese ukora icyiza, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. 11Kuko Imana itareba igihagararo cy’abantu.

12Koko rero, abazaba baracumuye nta mategeko2.12 nta mategeko: iyo Pawulo avuga ko abanyamahanga batagira amategeko (2.14), aba avuga ko nta mategeko nk’ay’Abayahudi bagira. Amategeko y’Abayahudi kandi ntashobora gukiza, yerekana gusa ibyo umuntu agomba gukurikiza. Ni yo mpamvu umutimanama uyasimbura., bazorama nta mategeko; naho abazaba baracumuye bazi amategeko, bazacirwa urubanza hakurikijwe amategeko. 13Kuko abumva amategeko atari bo ntungane ku Mana, ahubwo abakurikiza amategeko ni bo bazagirwa intungane. 14Iyo abanyamahanga bakora ku bwa kamere ibihuje n’amategeko, kandi nyamara batagira amategeko, bibera ubwabo amategeko, bo badafite amategeko. 15Bagaragaza batyo ko icyo amategeko agamije cyanditswe mu mitima yabo. N’umutimanama wabo na wo ni intangamugabo hamwe n’imitima ibarwanamo, imwe ishinja, indi irengera. 16Nk’uko nabivuze mu Nkuru Nziza yanjye, bizagaragara umunsi Imana izakoresha Yezu Kristu, Imana igacira urubanza ibyo abantu bahishahisha bakora rwihishwa.

Israheli ntiyumvira

17Wowe rero witwa Umuyahudi, ukitwaza amategeko, ukiratana Imana, 18wowe uzi kandi ugushaka kwayo, ukamenya guhitamo ikiruta ibindi kuko wigishijwe n’amategeko, 19wowe wiyemera ngo ni wowe warandata impumyi, wamurikira abari mu mwijima, 20wahugura injiji, wakwigisha abana, ngo kuko wasanze mu mategeko hakubiyemo ubumenyi n’ukuri . . . 21Ko wigisha abandi, ntiwiyigishe ubwawe; ko ubwiriza kutiba, nyamara ukiba; 22ko ubuza gusambana, ugasambana; ko uzira ibigirwamana, kandi ugasahura amasengero yabyo; 23ko wiratana amategeko, ariko ugasuzuguza Imana urenga ku mategeko, 24nk’uko byanditswe ngo: «Izina ry’Imana bararituka mu mahanga ku mpamvu yanyu».2.24 ku mpamvu yanyu: reba Izayi 52,5.

25Koko kuba waragenywe byagira akamaro ukurikije amategeko, naho niba ugomera amategeko, ukugenywa2.25 ukugenywa: ku Bayahudi cyari ikimenyetso kibari ku mubiri cy’Isezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo. Abayahudi bakacyirata cyane. Gusa rero kugendana icyo kimenyetso, si ko gukora ugushaka kw’Imana. kwawe kwabaye ukutagenywa. 26Niba se utagenywe akurikije ibitunganiye amategeko, nta bwo se ukuba atagenywe bizaba bihwanye n’ukugenywa? 27Ndetse utagenywe umubiri, ariko agakurikiza amategeko, azagucira urubanza, wowe uzaba warenze ku mategeko witwaje ibyanditswe n’ukugenywa. 28Kuko Umuyahudi ntumubwirwa n’ibigaragara, n’ukugenywa si uko ku mubiri ahagaragara; 29ahubwo Umuyahudi nyakuri ni uri we muri kami ye, n’ukugenywa nyakuri ni uk’umutima muri roho bitari mu nyandiko. Uwo ntakura ishimwe rye ku bantu, ahubwo ku Mana.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda