Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


16

Abo Pawulo atashya

1Mbashinze mushiki wacu Foyibe, umudiyakonikazi16.1 umudiyakonikazi: ni we mudiyakonikazi wenyine Isezerano rishya rivuga izina (reba 1 Tim 3,8–13). Benshi bakeka ko Foyibe ari we wajyanye iyi baruwa i Roma. mu Kiliziya y’i Kenkireya16.1 Kenkireya: ni icyambu cy’iburasirazuba bw’umugi wa Korinti aho Pawulo yandikiye iyi baruwa (reba ku ikarita)., 2kugira ngo mumwakire muri Nyagasani nk’uko bikwiriye abatagatifujwe, kandi ngo muzamufashe mu byo yabakeneraho byose, kuko na we yatabaye benshi, barimo jye.

3Mutashye Purisika na Akwila, abafasha banjye muri Kristu Yezu; 4abo ni bo bishyize mu kaga, kugira ngo barwane ku buzima bwanjye. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo na Kiliziya zose z’abanyamahanga. 5Mutashye na Kiliziya ijya iteranira mu rugo rwabo.

Mutashye incuti yanjye Epayineto, we muganura Aziya yahaye Kristu. 6Mutashye Mariya wabavunikiye cyane. 7Mutashye bene wacu Andironiki na Yuniya, twasangiye umunyururu; ni intumwa z’ibirangirire kandi babaye aba Kristu mbere yanjye. 8Mutashye Ampiliyato, incuti yanjye muri Nyagasani. 9Muntahirize Urubano umufasha wanjye muri Kristu, ndetse na Sitaki incuti yanjye. 10Muntahirize kwa Arisitobuli. 11Muntahirize mwene wacu Herodiyoni. Muntahirize abo kwa Narisisi bari muri Nyagasani. 12Muramutse Tirifayina na Tirifoza baruhira cyane Nyagasani. Mundamukirize inkoramutima Perisida, na we uvunikira cyane Nyagasani. 13Muramutse Rufo, intore muri Nyagasani, ndetse na nyina ari we wanjye. 14Mutashye Asinkirito, Filegonti, Erimesi, Patiroba, Herimasi n’abavandimwe bari kumwe na bo. 15Muramutse Filologo na Yuliya, Nereyi na mushiki we, na Olimpiya n’abatagatifujwe bari kumwe na bo. 16Nimuramukanye mu muhoberano mutagatifu. Kiliziya zose za Kristu zirabatashya.

17Ndabinginze kandi, bavandimwe, mwitondere abazana amacakubiri n’ingero mbi, bakanyuranya n’inyigisho mwahawe; mubagendere kure. 18Bene abo ntibakorera Kristu Umwami wacu, ahubwo inda yabo, maze amagambo yabo y’uburyarya n’ubucakura akayobya imitima itagira iribi. 19Ukumvira kwanyu kwamenyekanye hose; ndabishimiye rero ariko ndashaka ko muba abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi. 20Imana, Yo soko y’amahoro, izajanjagurira Sekibi mu nsi y’ibirenge byanyu vuba. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu ibane namwe!

21Timote, umufasha wanjye, arabatashya, na bene wacu Lusiyo, na Yasoni, na Sosipateri. 22Nanjye ndabatashya muri Nyagasani, jyewe Teritiyo wanditse16.22 wanditse: mu gihe cya Pawulo, kwandika byari biruhije hakaba abantu babizobereyemo ndetse bikaba umwuga, bakandikira abashaka bose ibyo bababwiye kwandika. Ubundi nyirukubwirwa ibyo yandika ntiyavugaga izina rye. uru rwandiko. 23Arabatashya Gayusi uncumbikiye jye na Kiliziya yose. 24Arabaramutsa Erasito umubikamari w’umugi, n’umuvandimwe Kuwariti.

Haragasingizwa Imana

25Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose, 26ubu rikaba ryahishuriwe abanyamahanga bose, rikagaragarira mu byanditswe by’abahanuzi. Nguko uko Imana Ihoraho yabigennye kugira ngo na bo ibageze ku kwemera bayumvire.

27Imana Nyir’ubuhanga nihabwe ikuzo muri Yezu Kristu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda