Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


69

Isengesho ry’intungane iri mu mibabaro69.0 . . . iri mu mibabaro: umunyabyago ahari wanegekajwe n’indwara (4.27, 30) kandi akaba anatotezwa bikomeye, araganya kubera ibyo byago arimo, akanatakambira Uhoraho ngo amwunamure. Arasabira abanzi be igihano (23–29), hanyuma kubera icyizere afite cy’uko ibyo yasabye Imana yabyumvise akayishimira hakiri kare, ntanashidikanye gushishikariza ab’umutima woroshya bose kwifatanya na we ngo bayisingize (30–37).

1Igenewe umuririmbisha. Mu ijwi rya «Amalisi». Iri mu zo bitirira Dawudi.

2Ndohora, Mana yanjye,

kuko amazi angeze mu ijosi.

3Ndarigita mu isayo, simfite aho nashinga ikirenge;

nazikamye mu kizenga, n’umuvumba urampururana.

4Singishobora no gutabaza, umuhogo wanjye wasaraye;

amaso yanjye yaruhijwe no gutegereza Imana yanjye.

5Abanyangira ubusa, bararuta ubwinshi umusatsi wanjye;

abo banyazi bafite amaboko, barampiga,

baranyishyuza ibyo ntigeze niba.

6Mana, uzi neza ubupfu bwanjye,

kandi n’ibicumuro byanjye ntibikwihishe.

7Nyagasani, Mugaba w’ingabo,

sinzakoze isoni abakwiringira,

ngo ntere ikimwaro abagushakashaka,

Mana ya Israheli!

8Niyumanganya ibitutsi, ku mpamvu yawe,

nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro;

9nahindutse umunyamahanga mu bavandimwe,

mba n’intamenyekana muri bene mama.

10Ni koko, ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya,

n’ibyo bagutuka ni jye bishengura.

11Nicishije bugufi nsiba ibyo kurya,

maze ibyo bimviramo ibitutsi;

12nambaye ikigunira cy’agahinda,

nuko mpinduka urw’amenyo;

13abicaye ku irembo ni jye bataramiraho,

n’abasinzi bangize indirimbo.

14Ubu rero, Uhoraho, wumve isengesho ryanjye;

igihe cyo kuntabara kirageze,

Mana, Nyir’ubuntu budashira,

undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.

15Unsayure mu nzarwe, nekuzikama;

umvane mu minwe y’abanyibasiye,

unkure mu mazi abira!

16Sintwarwe n’amazi ahurura,

ikizenga ntikindenge hejuru,

kandi sincubire mu kuzimu kw’imva!

17Unsubize, Uhoraho, kuko impuhwe zawe zihebuje;

ugirire urukundo rwawe maze unyiteho;

18ntuhishe umugaragu wawe uruhanga rwawe,

ndi mu kaga, ntutinde kuntabara;

19umbe hafi ngo undengere,

unkize abanzi banjye.

20Uzi uko ntukwa, ngasuzugurwa,

ngakozwa n’ikimwaro;

abanzi banjye bose bakuri imbere.

21Ibitutsi byambihije umutima, bimviramo no kurwara;

ntegereza uwangoboka, ndaheba,

nshaka uwampoza, sinamubona!

22Ibiryo byanjye babiroshyemo uburozi,

inyota inyishe banyuhira indurwe.

23Ibirori byabo bizabagaruke,

n’incuti zabo zibifatirwemo.

24Amaso yabo aragahumirako,

n’umugongo ucike bubube.

25Ubacurireho umujinya wawe,

n’umuriro w’uburakari bwawe ubokere.

26Urugo rwabo rurakaba itongo,

amahema yabo abure abayatura.

27Barahuhura uwo wowe wihaniye,

kandi bagashengura uwo wanegekaje.

28Ubahamye ibicumuro byabo byose,

maze bekukugiraho ubwiregure;

29bahanagurwe mu gitabo cy’ubuzima,

maze bekubarirwa hamwe n’intungane.

30Naho jyewe, w’ingorwa n’umubabare,

ubuvunyi bwawe, Mana, buranyunamure!

31Ubwo nzaririmbe izina ryawe,

kandi ndyamamaze mu bisingizo.

32Ibyo bizanyura Uhoraho,

kurusha ikimasa namutura,

cyangwa imfizi y’amahembe n’ibinono.

33Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati

«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»

34Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,

ntatererane abe bari ku ngoyi.

35Ijuru n’isi nibimurate,

hamwe n’inyanja n’ibiyirukamo byose.

36Kuko Imana izarokora Siyoni,

ikazasana imigi ya Yuda,

bakahasubirana, bakahatunga;

37inkomoko y’abagaragu bayo ikazaharagwa,

maze abakunda izina ryayo bakahatunga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda