Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


68

Imyato y’Uhoraho mu mateka ya Israheli68.0 . . . mu mateka ya Israheli: biraruhije gusobanura iyi zaburi nk’uko bikwiye, kuko ibice byayo byinshi byatugejejweho nabi. Mbere na mbere, duhereye ku mirongo 25–28 twavuga ko iyi zaburi bayiririmbaga igihe rubanda rwose babaga batambagiza Ubushyinguro bw’Isezerano mu bikari by’Ingoro y’Uhoraho. Biyibutsaga kandi igihe cyose Uhoraho yagenze imbere y’umuryango we; mbese nk’igihe awukuye mu Misiri akawuyobora uri mu butayu (8–9), cyangwa se nk’igihe abahaye kwigarurira igihugu (10–11); akanabaha gutsinda Abakanahani babifashijwemo na Debora na Baraki (12–15). Nyamara imyinshi mu mirongo isigaye, ntisobanutse neza. Umuririmbyi wa zaburi ayisoza ashishikariza imiryango yose gusenga Imana.

1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, ni zaburi igenewe kuririmbwa.

2Imana nihaguruke68.2 Imana nihaguruke: uyu murongo urasubiramo inyikirizo y’indirimbo Abayisraheli baririmbiraga mu butayu, iyo imbaga yabaga ihagurutse n’Ubushyinguro bw’Isezerano buyirangaje imbere, kugira ngo bakomeze urugendo: reba Ibar 10,35., maze abanzi bayo bakwire imishwaro,

n’abayirwanya bahungire kure yayo.

3Uko umwotsi uyoyoka, na bo ubahindure ubusa;

uko ibishashara bishonga ku muriro,

abo bagome bashirire imbere y’Imana.

4Naho intungane zihore mu byishimo,

zitete imbere y’Imana,

zihamirize ubudahwema zinezerewe.

5Nimuririmbire Imana, mucurange izina ryayo,

nimurate Nyamugendera ku bicu;

izina rye ni Uhoraho, nimumubyinire!

6Ni Umubyeyi umenya impfubyi, akanarenganura abapfakazi;

nguko uko Imana imeze mu Ngoro yayo ntagatifu.

7Abatagira kivurira, Imana ibubakira urugo,

imfungwa ikazibohora, ikazisubiza umudendezo,

naho abantu b’ibyigomeke ikabatuza ku gasi. (guceceka akanya gato)

8Nyagasani, igihe wagendaga ku isonga y’imbaga yawe,

igihe wakatazaga mu butayu,

9isi yahinze umushyitsi, ndetse n’ijuru rirashonga,

imbere y’Imana yigaragarije kuri Sinayi,

imbere y’Imana, Imana ya Israheli.

10Mana, wajyaga usesekaza imvura y’umurindi,

wabona inyarurembo zawe zarembye, ukazisubiza imbaraga.

11Indeka yawe babonyemo ikibanza,

ni wowe, Mana, wayibakebeye

kubera ubuntu ugirira abakene.

12Nyagasani avuga ijambo rimwe,

maze intumwa ze zigasesekara ari igitero,

13zigira ziti «Abami n’ingabo zabo bahunze,

bahunze ubutarora inyuma,

none imitako y’ingo zabo

abagore bayigize iminyago, barayikwiza.

Mwasigara muryamye mu macumbi mukora iki?

14Hari amababa y’inuma ahunze feza,

n’amoya yayo atatse zahabu.

15Umusumbabyose yatatanyije abami,

ku musozi w’urwijiji haragwa amasimbi.»

16Musozi w’Imana, musozi w’i Bashani!

Musozi w’ibihanamanga, musozi w’i Bashani!

17Misozi y’ibihanamanga, kuki mwarebana ishyari

umusozi Imana yishakiye guturaho?

Nyamara ni ko bimeze, Uhoraho azawuturaho mu bihe byose!

18Amafarasi Imana iremesha urugamba

ni uduhumbi n’uduhumbagiza!

Ni yo Umutegetsi yajeho kuri Sinayi, ajya mu Ngoro ntagatifu.

19Wazamutse mu bitwa, maze ufata ingaruzwamuheto,

abantu ubahabwaho amaturo, ndetse n’abigometse,

ngo ubashe kwiyubakira Ingoro, Uhoraho Mana yacu!

20Nyagasani aragahora asingizwa iminsi yose!

Iyo Mana ni yo dukesha gutsinda. (guceceka akanya gato)

21Iyo Mana ni yo itubera Imana yuje imitsindo,

Nyagasani Uhoraho ni we utuma umuntu ahonoka urupfu.

22Ariko Imana ijanjagura imitwe y’abanzi bayo,

ikamena agahanga gapfukiriyeho urusatsi,

k’umuntu utunzwe no gukora nabi.

23Nyagasani aravuze ati «Nzagarura abagiye i Bashani,

ndohore abarokeye mu ndiba y’inyanja,

24kugira ngo ubanyukanyukire mu maraso,

maze imbwa zawe zirye imirambo y’abo banzi.»

25Mana, babonye imitambagiro yawe,

imitambagiro y’Imana yanjye,

n’umwami wanjye, mu Ngoro ntagatifu.

26Abaririmbyi bagendaga imbere, abacuranzi bakabaza inyuma,

hagati hari abakobwa bavuza utugoma.

27Nimusingize Imana mu makoraniro,

musingirize Nyagasani ku isoko ya Israheli.

28Hari bene Benyamini, umuhererezi,

hakaba ibikomangoma byo kwa Yuda,

n’ibikomangoma byo kwa Zabuloni, n’ibyo kwa Nefutali.

29Imana yawe yakugeneye gukomera:

Mana, erekana rero imbaraga zawe,

wowe wagaragaje ibigwi ari twe urwanaho.

30Abami nibabona Ingoro yawe iri ahirengeye muri Yeruzalemu,

bazatanguranwa bakuzanira amaturo.

31Kangara cya gikoko cyo mu rufunzo68.31 . . . cyo mu rufunzo: muri uyu murongo wose, umuririmbyi akoresha imvugoshusho zivuga igihugu cya Misiri cyangwa abayituyemo (igikoko, ibimasa . . . ).,

na bwa bushyo bw’ibimasa n’inyana bitagira ingano,

n’ibigendesha inda byose bifite imboho z’ifeza.

Tatanya imiryango ikunda imirwano!

32Abantu b’abakire baturutse mu Misiri,

Abo muri Nubiya barambuye ibiganza babyerekeje ku Mana. (guceceka akanya gato)

33Ngoma z’isi, nimuririmbire Imana,

mucurangire Nyagasani!

34We ugendera mu bushorishori bw’ijuru rya kera na kare!

Ng’uwo aranguruye ijwi, ijwi rikomeye cyane:

35ububasha nimubuharire Imana!

Ububengerane bwayo buganje hejuru ya Israheli,

ububasha bwayo bukaba mu bicu.

36Mana, aho uri mu Ngoro yawe, uhorana icyusa.

Imana ya Israheli ni yo iha abantu bayo

imbaraga n’ubushobozi.

Imana nisingizwe!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda