Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


34

Amahirwe y’intungane n’ibyago by’umugiranabi34.1 . . . n’ibyago by’umugiranabi: mu gice cya mbere, umuririmbyi arasaba ab’intamenyekana gufatanya na we gusingiza Imana no kuyishimira, kuko yamukijije ibyamuteraga ubwoba byose (2–11). Mu gice cya kabiri, umuririmbyi ameze nk’umubyeyi uhugura abana be: Uhoraho ahemba iteka intungane, agahana abagiranabi; ni ngombwa rero kumuhoranira igitinyiro (12–23).

1Iri mu zo bitirira Dawudi. Ibivugwamo byerekeye igihe yihinduye nk’umusazi ahingutse imbere y’Abimeleki, maze undi yamwirukana, Dawudi akigendera.

Alefu

2Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Beti

3Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!

Gimeli

4Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,

twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.

Daleti

5Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,

nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

He

6Abamurangamira bahorana umucyo,

mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Zayini

7Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

Heti

8Umumalayika w’Uhoraho aca ingando

hafi y’abamutinya, akabagoboka.

Teti

9Nimushishoze maze mwumve

ukuntu Uhoraho anogera umutima;

hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!

Yodi

10Nimutinye Uhoraho, mwebwe abo yitoreye,

kuko abamutinya nta cyo babura.

Kafu

11Abakire bageza aho bakena bagasonza,

naho abashakashaka Uhoraho nta cyo babura.

Lamedi

12Bana, nimuze muntege amatwi,

mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho.

Memu

13Ari hehe umuntu ukunda ubugingo,

akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose?

Nuni

14Ururimi rwawe rero urarurinde ikibi,

n’umunwa wawe uwurinde amazimwe.

Sameki

15Zibukira ikibi, ukore ikiri cyiza;

shaka amahoro, abe ari yo uharanira.

Ayini

16Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,

amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.

Pe

17Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,

kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.

Sade

18Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,

maze akazikiza amagorwa yazo yose.

Kofu

19Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,

akaramira abafite umutima wihebye.

Reshi

20Intungane igira ibyago byinshi,

ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza.

Shini

21Arinda umubiri wayo wose,

ntihagire igufwa ryayo na rimwe rivunika.

Tawu

22Nyamara icyago gihitana umugome,

abanga intungane bagahabwa igihano.

23Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be,

kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda